Digiqole ad

Gushyiraho ifaranga rimwe rya EAC bizanzurwa muri Mutarama 2012

Ibiganiro by’uburyo hashyirwaho ifaranga rimwe rihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Uburasirazuba (East African Community) bizasozwa mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha nkuko byemejwe n’ubunyamabanga bw’uyu muryango kuri uyu wa gatatu.

Ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa Mutarama 2011 I Arusha muri Tanzania, muri Gashyantare uyu mwaka bikomereza I Bujumbura, mbere y’uko bikomereza I Mwanza (TZ) muri Mata, n’I Kigali muri Nzeri uyu mwaka.

Igice cya gatanu cy’ibi biganiro ku gushyiraho ifaranga rimwe ryakoreshwa n’ibihugu bigize uyu muryango, ubu kiri kubera I Kampala, naho igice cya nyuma kikazabera Kisumu muri Kenya.

Dr Enos Bukuku,uwungirije Umunyamabanga mukuru wa EAC ushinzwe igenamigambi, yavuze ko gahunda yo gushyiraho ifaranga rimwe bazayitondera, ndetse bakazanafata urugero ku ihungabana ry’ubukungu muri iyi minsi mu bihugu bikoresha ifaranga rimwe rya EURO.

Itsinda ry’abari muri ibi biganiro, rigizwe n’impuguke mu bukungu, impuguke muby’amasoko n’imigabane, impuguke mu ibarurishamibare, mu ishoramari, mu bwishingizi ndetse n’abakozi ba banki nkuru z’ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda na Tanzania.

Bakaba biga cyane ku ishyirwaho n’ikoresha ry’ifaranga rimwe, guhuza uburyo bwo gutanga imisoro, kureba uburyo bwo gukemura ibibazo by’ubukungu byahungabanya umuryango, n’izindi ngingo nyinshi zijyanye n’ubukungu zahurirwaho n’ibihugu igihe bitangiye gukoresha ifaranga rimwe.

Izi mpuguke mu bijyanye n’ubukungu n’imari zimaze umwaka mu biganiro, nizo zizatanga izina zumva ryahabwa ifaranga rizakoreshwa, n’imiterere (Status) yaryo, nuko inoti cyangwa ibiceri byaryo byazaba bimeze.

Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC izaba muri Werurwe 2012, niyo izaba ariyo yanyuma yo kwemeza ibyagezweho n’ibi biganiro by’impuguke bimaze igihe biba ku bijyanye no guhuza ifaranga ku bihugu bya EAC.

Richard Sezibera, Umunyamabanga mukuru wa EAC akaba yaragiye avuga kenshi ko ibyo byose umuryango wa EAC yifuza gukora bigomba kugerwaho ku gihe uyu muryango wihaye.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Banyarubuga Bavandimwe,

    muraho neza mwese….

    Maze iminsi ntandika icyo ntekereza ku makuru menshi ahita kuri uru rubuga rwacu. Ntabwo ari ubunebwe ahubwo nabitewe no kugira igihe gikeya cyane. Cyakora ngerageza gusoma amakuru kimwe n’ibitekerezo byanyu byose…

    IFARANGA RIMWE MURI EAC

    Byanshimisha mwanditse icyo mutekereza kuri uyu mushinga ukomeye kandi uzagilira ibihugu byacu akamaro kanini cyane…

    Ntabwo ari byiza ibitekerezo kuri uyu mushinga kubirekera impuguke zonyine. Natwe abayoborwa, natwe abaturage ubwacu, twari dukwiye kuvuga icyo dutekereza, uko tubibona…

    Jyewe, muri make, nishimiye uriya mushinga. Ariko mfite ubwoba ko gushyiraho ifaranga rimwe huti huti bitazaduhira. Ni cyo gituma nashimishijwe no kubona impuguke zitegereza ibibazo birimwo bibera i Burayi, mu bihugu bikoresha EURO. Biriya bibazo ni ngombwa kubisesengura kugera hasi ku ndiba!!!

    Muri make, jyewe nsanga hari ibintu bitatu tugomba kwitondera:

    *Common economic policy
    *Common fiscal policy
    *People-based concensus

    Uyu munsi ndekeye aha, ariko ubutaha nzakomereza aho ndangirije, maze nisobanure….

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Ndashimira ayamakuru mutugezaho kubukungu,nsanga afitiye abasomyi akamaro,ariko ndabasaba kurushaho kunoza inkuru kuburyo yabasha no kwifashishwa n’abanyeshuli cyangwa abandi yagirira akamaro.
    Nifuzako mwajya mushakisha n’impuguke mubyavuzwe nazo zikunganira inkuru muburyo bwireme ryamakuru.
    Ndabakunda&mbifuriza iterambere rirabye!

Comments are closed.

en_USEnglish