Digiqole ad

Guinea yafatiriye indege ya Senegal kubera umwenda

Bisa n’ibitangaje ariko ni ukuri! Senegal na Guinea ubu birarebana ay’ingwe kubera ikibazo cy’indege ya Senegal yafatiriwe muri Guinea Conakry.

Indege ya Senegal Airlines/ Photo Internet
Indege ya Senegal Airlines/ Photo Internet

Ibi byabaye muri week end ishize ya tariki 28 na 29 Ukwakira ubwo indege ya “Senegal Airlines” yafatirwaga I Conakry muri Guinea, ikabuzwa guhaguruka ngo itware abagenzi  bajyaga I Abidjan.

Impamvu yatanzwe n’ubuyobozi bwa President Alpha Condé wa Guinea, ni umwenda wa miliyoni 70 z’ama CFA (hafi miliyoni 70 z’amanyarwanda) “Air Senegal International” ibereyemo Leta ya Guinea.

Nyamara “Senegal Airlines” yafatiwe indege, ikaba ari sosiyete yigenga, ntaho ihuriye na “Air Senegal International” ya Leta ifitiye uriya mweenda Guinea.

Iyi ndege yafatiriwe ku kibuga k’indege cya Conakry, yatwaraga abagenzi buri cyumweru ibavana Dakar ikabajyana Conakry na Abidjan no kugaruka.

Iki cyemezo cya Conakry ngo kirahungabanya bikomeye imibanire ya Senegal na Guinea n’ubundi yarimo agatotsi, nyuma y’uko Alpha Condé yashinje ubuyobozi bwa Senegal gushaka guhirika leta ye butera inkunga Coup d’etat itarashobotse.

Kugeza ubu ngo hari umwuka mubi cyane hagati y’ibihugu byombi, imigenderanire hagati yabyo yarangwaga n’urujya n’uruza ku mipaka nayo ubu ngo yaragabanutse bikomeye.

Gael Nkubito
UM– USEKE.COM

en_USEnglish