Digiqole ad

“Abanya Sierra Leone bafungiye mu Rwanda ntibafashwe nabi” Gen Rwarakabije

Ibiro bishinzwe amagereza mu Rwanda, byahakanye ibyatangajwe n’abagororwa b’abanya Sierra Leone bafungiye muri gereza mpuzamahanga ya Mpanga mu majyepfo, ko bafashwe nabi, byemeza ahubwo ko bahabwa ibirenze ibyagenwe.

Gereza ya Mpanga/ Photo Internet
Gereza ya Mpanga/ Photo Internet

Komiseri mukuru w’ibiro bishinwe amagereza, Gen.Paul Rwarakabije, yatangaje ko bagenera aba bagororwa ibyemejwe byose mu masezerano yo kubohereza kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, ndetse bagashyiraho n’akarusho.

Aba bagororwa umunani bahamwe n’ibyaha by’intambara muri Sierra Leone, batangarije ibinyamakuru by’iwabo, ko mu Rwanda aho bafungiye bafashwe nabi, ndetse bifuza ko hari urukiko rwakwiga ku kibazo cyabo maze bakimurirwa ahandi hatari mu Rwanda, nkuko tubikesha.

Rwarakabije we yagize ati: “ aba bagororwabaifite uburenganzira bwo gusurwa n’abavandimwe babo kenshi gashoboka, bemererwa telephone, ndetse kuko ari abanyamahanga tubagenera amafunguro atandukanye n’ayabandi. Abagororwa buri gihe, ahantu hose ntabwo bashobora kunyurwa kuko nyine baba bafunze

Yatangaje ko bitababuza kumva ibyo basaba, ndetse ariko ko hari itsinda ryoherezwa n’urukiko rwababuranishije ngo ribasure rirebe uko bamerewe, ndetse ko na vuba aha iri tsinda rizabasura, rikaba ari naryo rigira ijambo rinini mu kwemeza uko bafashwe aho bafungiye.

Abanya Sierra Leone umunani; Issa Sesay, Morris Kallon, Alex Tamba Brima, Santigie Borbor Kanu, Ibrahim Bazzy Kamara, Augustine Gboa, Musa Kondowa na Moinina Fofana, boherejwe kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda mu mwaka wa 2009.

Morris Karon, wazanywe kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 45 mu Rwanda, aherutse gutangariza ikinyamakuru cyo muri Sierra Leone ko, “Nubwo abacungagereza bo mu Rwanda babihuguriwe, ngo bakomeje kubafata nabi

Ibiro bishinzwe amagereza mu Rwanda bitangaza ko Leta itanga muri SORAS miliyoni 17 ku mwaka, y’ubwishingizi ku buzima bw’aba bagororwa, bavurirwa mu bitaro bya Faycal I Kigali iyo bagize ikibazo, cyangwa bakeneye kwisuzumisha nkuko tubikesha Newtimes.

Ibi biro kandi bigatangaza ko byakodesheje umutetsi uzitekera ibyazo, kandi umenyereye guteka indyo zo muri Africa y’uburengerazuba,  aba bagororwa bo zatangaje ko bananiwe n’ibiryo byo muri aka karere bagaburirwa.

Hafi ya gereza ya Mpanga, hubatswe inzu, abagore b’aba bagororwa  bashobora kubamo mu mezi abiri, bakaba banasurwa n’abagabo babo buri munsi kuva saa yine z’amanywa kugera saa cyenda.

Gen.Rwarakabije yatangaje kandi ko abo bagororwa bagenerwa amadorari 150$ ku kwezi yo guhamagara inshuti n’abavandimwe, gusa ngo bakunze kuyakoresha bahamagara itangazamakuru iwabo baribwira ko bamerewe nabi mu Rwanda.

Amakuru amwe, avuga ko aba bagororwa baba bifuza gufungirwa mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, kugirango imiryango yabo ibashe guturayo yitwaje kuba hafi y’ababo bahafungiye.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

14 Comments

  • Ahubwo ntabwo baba muri Gereza ndumva bibera iwabo,nawe se barya neza,babona 150$ ku kwezi,barongora abagore babo uko bashatse,ubwo se barafunze koko?Tuvugishe ukuri pe,Genda Rwanda uratengamaye pe.Uzi 1930 cg izindi gereza ubahaye ubwo burenganzira,buri muntu yakwifuza gufungwa dore ko bavuga ko urugo rubi rurutwa na Gereza.

  • KO BARYOSHYE 150USD?NIZEYE KO ONU ARIYO IGENA IYO NKUNGA

  • Bareke sha baba bahaze.Ubu se abo biciye ababo ntibabayeho nabi.Nibura se bo hari icyo bagenerwa.

  • umurengwe sha!!!!ziriya ngeruza ubwo iyo zivugisha ayo n’ibibondo,abakambwe n’abagore zaciye ingingo nk’amaboko,ubwo ziba zunva zidakomeje kubajomba ibikwasi?ubwo bazi ukuntu izo nzirakarengane zmerewe aho zandagaye iwabo kubera izi nkoramaraso zikomeje kwigira bajeyi?kuki nk’ubu batagaburirwa invungure rimwe ku munsi?bakoze iki koko kibahesha ubuzima buhenze nka buriya?ni akumiro gusa!

  • uyu ni umurengwe, nta handi bashobora kubona ibintu nkibyo uretse mu rwanda honyine.

  • aha ntago bazi ko hari imfubyi ziburara kandi atarizo zabyiteye ubwo se urumva atari umurengwe koko hano mu rwanda hari imfubyi zifuza gufungwa kugirango zirye

  • “Komiseri mukuru w’ibiro bishinwe amagereza, Gen.Paul Rwarakabije, yatangaje ko bagenera aba bagororwa ibyemejwe byose mu masezerano yo kubohereza kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda, ndetse bagashyiraho n’akarusho” ni kuko bongeraho akarusho ?kandi bitari mumasezerano ?
    .

  • ICYO NTEKEREZA, NI UKO KUBA IMFUNGWA BIBABAZA CYANE.
    Rero mu mvugo yacu, tureke kubakomeretsa.
    Ahubwo,tubasabire ingabire yo kwihangana.
    Dusabire n’imiryango yabo, igire kwihangana no kubyakira.

    • Jebadu sukukubwira nabi ariko ibyo ni uguteta ndetse no gushinyagurira abanya sierra leone genda usome cg ugerageze urebe ibyabereye muri kiriya gihugu, izo ni interahamwe sinzi uko babita iwabo ariko ubu abantu baho bameze nk’aho bahateye bya bisasu bya kirimbuzi abenshi nta maboko nta maguru yewe urebye ibimuga bafite ntago wavugira izo nkoramaraso ahubwo nge nibaza gufunga umuntu gutyo ni ukumuhonga sye ngo uburenganzira bo se ko batabuhaye abandi? isi iyobowe n’amashitani gusa

  • Bbayeho nabi kukobera kop babagenera ibyo Leta yemeranijweho n`urukiko barangiza bakabashyiriraho n`akarusho. Ako karusho ni ko gatuma bumva abafashwe nabi. Erega burya n`ivutu si ryiza! Nyamara ufunze aba afunzeeee!!!!!!!!!!!!!!!

  • icyadufasha nuko iyi nkuru mwayisiba koko irimo iradukomeretsa. ngo mutanga miriyoni 17 ya assurance kuri ziriya mpyisi zamennye amaraso mwarangiza mukanabitubwira. ngo murabavuriza faysal naho abafakazi ba genocide abenshi bari kwicwa n’ibirwara basigiwe nayo abandi ubuzu mwabagondeye buraye buri bubagweho, arajya kugira icyo yabaza kumurenge kubuzima bwe agatahana agahinda yunva birutwa n’iyo atajyayo. namwe ngo mutegereje kurebwa neza n’amahanga. ibyo ntaho bitandukaniye no kwambarira inkweto hejuru y’igisebe. mumbabarire sinjye ubyiteye ni inkovu z’amateka iyi nkuru itonetse. mukomeze mugire amahoro

  • This is the politics is played
    nimwicecekere

  • Babohereje iwabo niba aribyo bifuza?

  • mujye mwisengera Imana muzibonerijuru ibyo mubireke

Comments are closed.

en_USEnglish