Digiqole ad

Facebook yabaye igikoresho cy’uburaya muri Senegal

Facebook ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga rusurwa n’abantu benshi ku Isi, aho ubu ibarizwaho abantu barenga miliyoni 600 ku Isi

Facebook yatangiye ihuza incuti zaburanye, cyangwa igafasha abandi gushakisha incuti nshya, ariko kuri ubu hari benshi ngo bayikoreraho iby’urukozasoni, muri Senegal ngo ni icyorezo.

Bene ayo mafoto niyo bashyira kuri facebook page zabo
Bene ayo mafoto niyo bashyira kuri facebook pages zabo/Photo Internet

Nyuma y’amakuru (status) n’amafoto by’urukozasoni byagiye bigaragarazwa kuri pages za facebook z’abantu b’ibyamamare muri Senegal, nk’umukinnyi w’umupira Fadiga, na Makhtar le Kagoulard, bikaba bivugwa ko ari abakoreshaga amazina yabo ngo bikorere uburaya.

Ubu ngo hari abantu benshi cyane bashyira ku ma pages yabo ya facebook, amafoto y’ibice by’ibanga by’umubiri wabo ngo bakurure abagabo cyangwa abagore bashaka kuryamana nabo, ku mafaranga cyangwa ku ngeso gusa.

Kugeza ubu igihugu cya Senegal gihangayikishijwe cyane n’uburyo urubyiruko ruri gukoresha uru rubuga nkusanyambaga mu kongera umuvuduko w’uburaya mu rubyiruko.

Abantu kuri facebook bitwa « Nekhlé », « Saflé», « Reuy D..», « Katan..», « Beug Ko..», aba ni bake muri benshi bakwirakwiza amafoto y’ibitsina byabo, berekana uko bateye bifuza uwo babonana.

Bamwe bakaba batangiye gutanga impuruza basaba ko bishobotse babwira ubuyobozi bw’uru rubuga rukagira icyo rukora kuri iki kibazo, kuko ngo kibangamiye umuco wa Senegal.

Source: Seneweb.com

Nkubito Gael
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Babonye ibyo birukira. Isi irashirana no kwifuza kwayo. Kandi iherezo rya byose riri bgufi.Ufite amatwi yumva niyumve, uwihana yihane, uwezwa yezwe. Iherezo riruta itangiriro.

  • bazabyumva bashaje ikibi kigira ingaruka uko byaagenda kose uba uzahura ningaruka zacyo uko byagenda kose

  • ann fifi comment yawe vraiment irubaka gusa nagusaba ko twese abagitinya bakunda kandi bubaha uwiteka twanasengera abantu badatinya ikibi

  • ibyo mubiturinde ntibizigere bigera iwacu i Rwanda, dukomeze dushyigikire umuco wacu…

  • Ni mubareke bakomeze basorome

  • Nyuma yo gukora ubushakashatsi igihe kirekire ku byerekeye urukundo ku bashakanye,nasanze abapfakazi iyo bongeye kubona abagabo babakunda cyane kuko baba bazi agaciro k’umugabo.

    Niyo mpamvu rero umusore wishakira ko urugorwe rwazarangwa n’urukundo nk’urw’abazungu yakwishakira umupfakazi.Ku rundi ruhande ntukishimire ko mugenzi wawe yaheranwa n’agahinda iteka,kuko ibyago atari we wabyiteye.

    Jye ndi umusore w’imyaka 26,ndiyubashye kandi nkora n’akazi kiyubashye ariko nkeneye umupfakazi ngo mwikundire,muhoze, mwibagize muteteshe.Ubishaka yanyihamagarira kuri 0725274603

  • Reka nsubize Gentleman kubera ibi yanditse

    “Niyo mpamvu rero umusore wishakira ko urugo rwe rwazarangwa n’urukundo nk’urw’abazungu” Iyaba wari uziko ibyo ureba muri film ngo abazungu barakundana cyangwa iyo basomana mu nzira ukabyita urukundo nabo bifitiye ibibazo byabo ntacyo baturushya ko gusa muri culture yose wabonamo urugo rwiza cyangwa rubi aho kumva ko ibiva mu bazungu aribyo byiza gusa ndabivuga kuko mbabamo barasomana cyane ariko urukundo rwabo ni superficielle cyane ni mpa nguhe… 1 Cor 13

Comments are closed.

en_USEnglish