Month: <span>November 2011</span>

China: Yahanishije abana babiri gukubitana inshyi 150

Abana babiri biga mu mashuri abanza bategetswe n’umwarimu wabo gukubita inshyi zirenga 150 nk’igihano cyo kuba bakererewe kugera ku modoka ibajyana ku masomo. Ibi byabereye ahitwa Guangzhou, aho aba bana ngo bari bakererewe kugera aho imodoka ibakura,  bityo abandi bakabategereza ariko umwarimu akabaca icyo kiru cyo guhondagurana. Ibyago by’uyu mwarimu ni uko amashusho (video) y’iminota […]Irambuye

Amavubi yanganyije 1-1 na Red Sea boys (Erithrea)

Kuri uyu wa gatanu nibwa kuri Cicero Stadium I Asmara ikipe ya Red Sea boys ya Erithrea yari yakiriye ikipe y’u Rwanda Amavubi, umukino waje kurangira aya makipe anganyije 1-1. Mu gice cya mbere ku munota wa 33 nibwo ikipe Erithrea yabonye igitego cyayo, cyaje kwishyurwa ku munota wa 71 na Elias Uzamukunda bita Baby […]Irambuye

“Nta kibazo nagiranye na Jimmy Gatete” Umutoza w’Amavubi Micho

Muri Cecafa y’amakipe yabereye mu Rwanda muri  Gicurasi 2010 byavuzwe ko Jimmy Gatete atakinishwaga n’umutoza Micho Milutin watozaga St George icyo gihe kuko bari bafitanye ibibazo. Uyu mutoza kuri uyu wa gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru akaba yarabihakanye yivuye inyuma avuga ko nta kibazo yigeze agirana na Jimmy Gatete wahoze ari rutahizamu w’Amavubi. Micho yavuze ko […]Irambuye

Kitoko yaba ari gutereta umurundikazi wiga muri Uganda

Umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu Rwanda Kitoko Bibarwa Patrick yaba ari kubyumva kimwe n’umukobwa w’umurundikazi witwa Bugingo Sarah wiga I Kampala muri Uganda. Kitoko uyu, muri iyi minsi akunda kwerekeza i Kampala gukora umuziki we aho bita kwa “Washington”, gusa ariko ubu yaba atakijyanwa na kamwe gusa kuko n’uyu mwari bawubanye nkuko amakuru atugeraho abyemeza. […]Irambuye

“Rusesabagina yagombaga kwaka amafaranga ngo atunge abahungiye muri Milles Collines”

Aya ni amagambo yatangajwe na Katrina Lantos umukuru w’akanama ko gutanga igihembo cya Lantos Foundation, avuga ko Rusesabagina yagombaga kwaka amafaranga ngo abantu 1 200 bari muri Milles Collines babashe kubona ibyo kurya mu gihe bari barahahungiye. Katrina Lantos Swett, umukobwa mukuru wa Thomas Peter Lantos witiriwe iki gihembo, yavuze ko igitutu bamwe mu barokokeye […]Irambuye

Musanze: Abakobwa batatu bafungiye gukuramo inda

I Musanze urukiko muri iki cyumweru rwakatiye abakobwa batatu igifungo cy’umwaka umwe kubera icyaha basanze kibahama cyo gukuramo inda. Aba bakobwa nabo biyemerera icyaha cyabo gusa bakavuga ko bahatiwe gukuramo inda n’abagabo bazibateye. Aba bakobwa bakaba baremereye urukiko ko bakuyemo inda zabo bifashije ibyatsi gakondo byitwa “Umuhoko” bakivanze n’isabune. Aba bakobwa ngo bagombaga gukatirwa igihano […]Irambuye

Ishimwe Igihozo Jessica umwana wavutse afite umutima iburyo yitabye Imana

Ishimwe Igihozo Jessica, umwana wavutse umutima we uri iburyo aho kuba ibumoso akaba yaramaze imyaka 2 mu bitaro bya CHUK akurikiranwa n’abaganga yitabye Imana ku munsi w’ejo ku mugoroba. Akaba ubu yarafite imyaka 12. Umubyeyi wa Jessica Igihozo yitwa Murekatete Bernadette. Jessica, yarafite ikibazo cy’uburwayi bumukomereye kuva akiri umwana, gusa yatangiye kuba mu Bitaro Bikuru […]Irambuye

Congo: Imirwano hagati ya FARDC na FDLR batanu bahasize ubuzima

Mu gace ka Kabambare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 5 ugushyingo rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 6 mu mirwano yahuje Ingabo z’Igihugu cya Congo Kinshasa zizwi ku izina rya FARDC(Forces armées de la République démocratique du Congo) n’Inyeshyamba za FDLR (Forces démocratiques pour la libération […]Irambuye

Natacha UWAMAHORO niwe wabaye miss SFB 2011

Ni kunshuro ya gatatu ishuri  ry’imari n’amabanki SFB ritegura igikorwa cyo gutora Nyampinga uhiga abandi mu buhanga ndetse n’u buranga. Mu bakobwa 10 bari bitabiriye iki gikorwa, uwahize abandi ni Natacha UWAMAHORO, wabashije kuba miss SFB 2011. Abakobwa bose uko ari 10, bahataniraga umwanya wa miss SFB 2011, harimo Olivia Gahongayire wari wambaye no1, Mahoro […]Irambuye

en_USEnglish