Month: <span>July 2011</span>

Olivier Costa yakoze impanuka muri Huye Rally

Mu rwego rwo kwibuka GAKWAYA Claude (Bivove), wahoze asiganwa ku mamodoka, umuryango we utegura irushanwa ribera i Huye buri mwaka. Iry’uyu mwaka rikaba ryaratangiye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2011 kuri sitadi Huye. Irisiganwa rikaba ryoragombaga kwitabirwa n’imodoka 11 ariko 2 ntizahaboneka, bivuzeko hasiganwaga imodoka 9. Nk’uko twabitangarijwe na Christian, umwe […]Irambuye

Bamwe mu basenyewe nyakatsi bavuye mu buzima bwo gusembera

Gisagara – Imwe mu miryango 54 yari ibayeho icumbikiwe n’abaturanyi babo, nyuma yo gusenyerwa nyakatsi mu kagali ka Muganza umurenge wa Muganza mu karere ka Gisagara intara y’amajyepfo  iratangaza ko ubuzima yabagamo butari buyoroheye na gato bugiye guhinduka nyuma yaho umuryango Croix Rouge y’u Rwanda ububakiye amazu 48 yo kubatuzamo. Uyu murenge wa Muganza ni […]Irambuye

Rafael Nadal afite icyo apfana na Cheryl Cole?

Rafael Nadal waraye atsinze umwongereza Andy Murray muri demi final ya Wimbledon, akaba kuri iki cyumweru azakina umukino wanyuma na Novak Djokovic, byagaragaye ko asa cyane na Cheryl Cole muzi cyane ho kuba umugore wa Ashley Cole ukinira ikipe ya Chelsea. Ibi byatumye ikinyamakuru dailymail gishakisha abandi bakinnyi b’ibyamamare muri Tennis basa n’abandi bantu bazwi, […]Irambuye

U Rwanda ntaho ruhuriye n’urupfu rwa Col. Muzoora

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda bwana Frank Mugambage kuri uyu wa gatanu nimugoroba, yatangaje ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’urupfu rwa Col. Edson Muzoora wari umusirikare wa Uganda, wiciwe mu majyepfo y’igihugu cya Uganda, nkuko byakomeje guhwihwiswa ko yaba yarishwe avuye mu Rwanda. Frank Mugambage, yagize ati”u Rwanda ntaho ruhuriye na Col. Edison Muzoora, kuko nta mipango […]Irambuye

Kuki ubu busumbane?

Itangwa ry’amanota ntirivugwaho rumwe, Bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda baratangaza ko batanyurwa n’ uburyo amanota y’ibizamini bya leta mu Rwanda atangwa hagati y’abahungu n’abakobwa. Bavugako babona harimo isumbanya rishingiye ku gitsina aho umukobwa afatirwa ku inota rito n’aho umuhungu agafatirwa ku inota ryisumbuye mu kujya mu mwaka ukurikira uwo yigagamo. Ibi […]Irambuye

Perezida Paul Kagame yakiriye igihembo cy’uburenganzira bwa muntu

Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cy’Ubwongereza  perezida Paul Kagame yakiriye igihembo yagenewe na Chello Foundation Humanitarian, iki gihembo muri uyu mwaka wa 2011 cyahawe perezida Paul Kagame kubera ubuyobozi bwiza amaze kugeza kuri repubulika y’u Rwanda nyuma ya genocide yakorewe abatutsi 1994, ibi akaba ari ibyatangajwe n’umuyobozi wa Chello Foundation, Shane O’Neill. Ku buyobozi […]Irambuye

Rubanda rurinubira Inganda za Kawa I Huye na Nyamagabe

N’ubwo ibikorwa remezo birimo inganda bigenda byiyongera mu bice byo mu cyaro, bikaba byatuma abazituriye bashobora kubona akazi ndetse n’ibyo bakora bigatunganirizwa hafi batavunitse. Usanga uburyo inganda zikora ibikorwa byazo binabangamira ibidukikije ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange. Ibi ni bimwe bivugwa ku ruganda rutunganya kawa rwa Buf Coffee Nyarusiza, ruri mu murenge wa Kamegeri mu […]Irambuye

Top 10 y’abahanzi bafata Micro neza muri GUMA GUMA

Muri gahunda ya Primus Guma Guma Superstar abahanzi bagiye bagaragariza abakunzi babo ubuhanga bwabo, rwose barabubona, gusa hari ubwo mwaba mutarabonye twe twitegereje. Hari abahanzi burya bafata Micro phone nabi bigatuma sound iba mbi, abandi bakazitamira, abandi bakazishyira kure n’ibindi. Twaritegereje, twegera DJ Bisoso wari kumwe nabo tumubaza uko abona abahanzi bafata Microphone muri Guma […]Irambuye

Dominique Strauss-Kahn yarekuwe

Uyu mugabo wahoze ayoboye ikigega k’imari ku isi, yahawe uburenganzira bwo kwigenga nyuma yo kuba yari afungiwe mu nzu yabagamo mu mujyi wa New York. DSK kandi akaba yahawe ubwigenge akanasubizwa miliyoni 6 z’amadolari ($) yari yaratanzeho ingwate nkuko tubikesha BBC. Abacamanza bemeje ko Strauss Kahn yakwigendera ndetse akaba yanarenga imbibi za New York gusa, […]Irambuye

Uko Victoria na David Beckham bategereje umukobwa wabo

Amaze kubyara abahungu batatu, bityo Victoria Beckham ntatewe ubwoba n’igise kuko ni ibintu azi. Ariko nkuko bigaragara ku mafoto, kuri iyi nshuro yambere agiye kwibaruka umukobwa, bwo umugabo we David beckham ari kumufasha uburyo bwo guhumeka neza. Mu mafoto atangaje, Bekcham aragaragara n’umugore we bicaye mu cyumba amaboko yayazungurukije inda irimo umukobwa we wambere. Mu […]Irambuye

en_USEnglish