Digiqole ad

Olivier Costa yakoze impanuka muri Huye Rally

Mu rwego rwo kwibuka GAKWAYA Claude (Bivove), wahoze asiganwa ku mamodoka, umuryango we utegura irushanwa ribera i Huye buri mwaka. Iry’uyu mwaka rikaba ryaratangiye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2011 kuri sitadi Huye.

Imodoka ya Olivier Costa yahombanye

Irisiganwa rikaba ryoragombaga kwitabirwa n’imodoka 11 ariko 2 ntizahaboneka, bivuzeko hasiganwaga imodoka 9.

Nk’uko twabitangarijwe na Christian, umwe mubana ba nyakwigendera GAKWAYA, akaba n’umwe mu bategura iri rushanwa, yatubwiyeko ahantu hirutswe hangana na km 280, n’aho imodoka zarangije isiganwa zikaba ari 7.

Giancarlo Devite, watsinze iri siganwa Huye Rally, tuganira yadutangarije ko muri rusange ntakibazo yahuye na cyo mu irushanwa, uretse impanuka ya mugenzi we Costa.

Devite ati: “Ntakibazo, imihanda ni myiza i Huye. Ariko nta byera ngo de, Olivier twarwaniraga umwanya wa mbere yagize impanuka, byambabaje ariko ni umukinnyi mwiza.

David Giancarlo watsinze irushanwa rya Huye Rally

Ubwo twaganiraga na Christian, akabayatubwiye ko yari amaze kuvugana na Olivier wahise ajyanwa CHUK, akabayamubwiye ko ibizamini byamukorewe byerekanye ko ntakibazo gikomeye yagize n’ubwo ababonye impanuka bemeza ko yari ikomeye.

Mitralos Elefter, umusaza ugitwara imodoka akaba yarakinanye na GAKWAYA yadutangarije ko ngo irushanwa rimwibutsa ubutwari bwa nyakwigendera Rutsindura, ko ariko hakwiriye ubukangurambaga rikitabirwa n’abana b’Abanyarwanda benshi.

Urutonde rusange ruyobowe na Giancarlo Devite wa 1 wakoresheje isaha 1 iminota 46 n’amasegonda 16, uwakabiri ni Fitidis Christatis, we wakoresheje isaha 1 n’iminota 58.Mu bandi bitabiriye irushanwa n’uko bakurikirana ni Freken Mayaka wa 3, Kwizera Claude umunyarwanda waje hafi we akaba yakoresheje amasaha 2,iminota 11 n’amasegonda 42, Sakumi Serge, Mitralos Elefter, Costa wagize impanuka, akaba ari na we wari imbere y’abandi bose, Bukera Valery na Semana Gense.

Gusa ntanuwabura kuvuga uburyo budahwitse bwagaraye mu korohereza abanyamakuru ku kubona amakuru nk’aho abategura isiganwa baba batagenwe akanya ko kubonana n’abanyamakuru no kubahutaz mu kazi.

Abahindi bo muri Akagera Motor bari bitabiriye Huye Rally
Abafana bari benshi bareba uko imodoka zikata
Aka kamodoka gakoreshwa mu kurushanwa gukata neza mu kibuga

HATANGIMANA Ange Eric

umuseke.com

 


1 Comment

  • Sasa mbona Bivove alikua anaitwa GAKWAYA CLAUDE? Jina la Rutsindura munalitosha wapi. Rutsindura alikua coach wa “team ya volley ball ya petit séminaire” Karubanda.

Comments are closed.

en_USEnglish