Digiqole ad

Kuki ubu busumbane?

Itangwa ry’amanota ntirivugwaho rumwe,

Bamwe mu banyeshuri bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda baratangaza ko batanyurwa n’ uburyo amanota y’ibizamini bya leta mu Rwanda atangwa hagati y’abahungu n’abakobwa. Bavugako babona harimo isumbanya rishingiye ku gitsina aho umukobwa afatirwa ku inota rito n’aho umuhungu agafatirwa ku inota ryisumbuye mu kujya mu mwaka ukurikira uwo yigagamo. Ibi abanyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda bakaba babivuze kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro bagiranye na bamwe mu bagize ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro
Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro

Ubwo bamwe mu bagize  ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda batangaga ikiganiro muri kaminuza nkuru y’u Rwanda k’uburere bw’umukobwa ndetse n’uko yakwihesha agaciro ngo atere imbere, ingingo y’uko amanota agenwa nyuma yo gukora ibizamini bya leta ntivugwaho rumwe. Abanyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda bavugako  usanga hagaragaramo agasumbane gashingiye ku bitsina. Aba banyeshuri bavuga ko ibi bigaragara cyane cyane mu manota y’ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’amanota y’icyiciro rusange.

Ubwo abagize ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda basabaga urugero rw’aho byabaye, ushinzwe uburinganire (gender) muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yagize ati : «  Si ubwambere iki kibazo tugaragaza ko twe abakobwa  kitubangamiye tubivuze kenshi kuko n’igihe MUJAWAMARIYA Jeanne d’Arc yari ahagarariye minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yadusuraga ari kumwe n’abo muri minisiteri y’uburezi twababwiye ko tutifuza guterurwa ko dukwiye gukora tukabona imyanya twakoreye kuko ubwenge natwe abakobwa tubufite. » Mu mvugo isa n’iyihanangiriza, uhagarariye gender muri Kaminuza yagize ati « Twebwe abakobwa ibyo turumva atari byo, twarabyanze kuko bidutesha agaciro. »

Dr. Ntawukiriryayo Ahakana ubusumbane mwitangwa ry'amanota
Dr. Ntawukiriryayo Ahakana ubusumbane mw'itangwa ry'amanota

Nyamara n’ubwo aba banyeshuri bavuze ko haba agasumbane mu guha imyanya abakobwa n’abahungu mu mashuri bigendeye ku gusumbanya amanota,  Vice-President w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda,  Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène yabihakanye cyane avugako ibyo ntaho abizi. Yagize ati : «Nta politike mu Rwanda yigeze ibaho ivugako abakobwa bafatirwa ku manota make, naho abahungu bagafatirwa ku manota yo hejuru, rwose ntaho ibyo mbizi kandi leta ntiyafata ibyemezo bibangamira bamwe. »

Uretse kuba iyi ngingo ariyo yakuruye impaka hagati y’abagize  ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, n’abamwe mu banyeshuri ba kaminuza nkuru y’u  Rwanda, hari n’izindi ngingo zitavuzweho rumwe zirimo nko kuvuga ngo mirongo itatu ku ijana y’abagore mu nteko, aho abanyeshuri  bavugako abagore na bo bakwiye guhangana ntibagenerwe imyanya. Indi ngingo ikaba ari iyo umushinga witegeko riha uburenganzira abakobwa gushaka bafite imyaka cumi n’umunani, aba banyeshuri bakaba bavugako n’iyari isanzweho yari mike, ko ahubwo bagakwiye kuyongera aho kuyigabanya. Izo ngingo zose zikaba zitagiye zivugwaho rumwe muri iki kiganiro.

Munyampundu Janvier

Umuseke.com

7 Comments

  • Aba bakobwa ba Kaminuza ndabashyigikiye kabisa!!! Bakwiye guha imyanya abana bakurikije inota fatizo nta kwitwaza igitsina. abakobwa bafite ubushobozi mwe kubatesha agaciro mu gihe nabo batabyishimira, mutazabatera kuba abanebwe.

    Birababaje ariko kuba Ntawukuriryayo yatura akavuga ko ntaho azi byigeze biba kandi ubushize baranabajije Rutayisire John uyobora RNEC akavuga ko impamvu haba muri tronc commun ku barangije p6 ndetse no muri section ku barangije senior 3 abakobwa bafatirwa ku manota make ari uko ibigo by’ amashuri biba bifite imyanya myinshi y’ abakobwa kurusha iy’ abahungu.Umuntu akaba yakwibaza impamvu iyo myanya iteganyirizwa abagira amanota make hari abafite menshi. Ese ibyo bigo nibyo byiyemeje guharira imyanya abakobwa cg ni igitsure bagenderaho ngo ngaho umukobwa yaratsikamiwe none nagenerwe imyanya myinshi.

    Ikindi nemeranywaho n’ abakobwa ba UNR ni uko gushyira mu itegeko nshinga ngo mu nzego abagore bagomba kutaburamo nibura bigeze kuri 30/100 nabyo atari byiza. Ese ko abagore ari benshi mu Rwanada bakaba bafite n’ubushobozi mwabaretse bagaharanira iyo myanya y’ubuyobozi bashaka bakaba na 90/100 mu gihe byagaragara ko bashoboye kutuyobora neza? Mu Rwanda amajanisha mu myanya y’ ubuyobozi hitawe ku bitsina si yo dukeneye. Ahubwo se mu itegeko nshinga bagize bati umushahara fatizo muto ukora mu Rwanda yakagombye guhembwa dukurikije ikiguzi cy’ ubuzima ni amafaranga anagan gutya nk’ uko ahandi biba ko byaba ari byiza. Uzi kubona umuntu hano i Kigali wirirwa akora kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, agahembwa amafaranga ibihumbi makumyabiri ku kwezi??? Mwagize muti mandat ya prezida ni imyaka itanu akaba yemerewe kongera kwiyamamaza rimwe gusa!!!, etc

    Mbashyigikiye kandi kuri kiriya cy’ imyaka yo gushaka kuko urebye na 21 yariho kenshi usanga ari mike abantu baba batarakamirika bitewe n’ imibereho yo mu bihugu byacu.

  • Mbega les idées, bamwe mu bakobwa usanga bitubanagmiye rwose nanjye turemeranywa. Ni agaciro gacye mbona baduha ngo mama nta bushobozi tugira nk’abahungu. Batureke dukore natwe. Mwakoze kuhatubera abakobwa ba kaminuza Big up!

  • Nyirabiyoro yararivuze iyingoma niyabana nabagore ahubwo mwitege nibindi bitaramanota biraje Any way cyakora iyi politike ndayigaye pe uvavugako injiji arabize ntiyaba akosheje

  • Aba bakobwa bamvugiye IBINTU rwose! Ariko rero icyo nabisabira ni iki: Muzasabe gukora ikiganiro mpaka Live kuri Tv na Radio, maze mwerekane ibyo mwumva ko byahindurwa muri izo gahunda zibabangamira. Ndabona hakwiye kujya hajyaho n’ibindi biganiro mpaka bihuza aba basaza ba politiki natwe ba jeunes maze tukababwira uko twe tubona ibintu n’ibyifuzo byacu.

  • Nibabigishe kwirobera aho kubarobera ishyamba ni rigari bareke twese duhige bareke gutesha bashiki bacu agaciro kuko barishoboye kubwenge natwe turabizi gusa uwumva atiyizera age yandika asabe kuzamurwa ariko atitiriwe bose.Abakobbwa muharanire agacira kanyu kabisa.

  • kuba haragenwe 30% ku myanya yose ifatirwamo ibyemezo,mbona bwari uburyo bwo kubanza kuzamura abari n’abategerugori,ariko iyi ngingo nkaba mbona yazagera igihe ikavaho mu gihe abagore bazaba bamaze kugera ku rwego rumwe n’abagabo,ubundi hakabaho gupiganwa.

  • Mwibuke ko ibi byose byatangiye kubera amafr PCFA yajyaga iha ibigo by’amashuri bizi kwita ku bakobwa cg bifite umubare munini w’abakobwa kandi atari make. Ibi byatumye nta kigo kicyubaka dortoire y’abahungu, biyubakira iz’abakobwa gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish