Digiqole ad

Uko Victoria na David Beckham bategereje umukobwa wabo

Amaze kubyara abahungu batatu, bityo Victoria Beckham ntatewe ubwoba n’igise kuko ni ibintu azi.

David amufasha guhumeka neza

Ariko nkuko bigaragara ku mafoto, kuri iyi nshuro yambere agiye kwibaruka umukobwa, bwo umugabo we David beckham ari kumufasha uburyo bwo guhumeka neza.

Mu mafoto atangaje, Bekcham aragaragara n’umugore we bicaye mu cyumba amaboko yayazungurukije inda irimo umukobwa we wambere.

Mu yindi foto baragaragara bagerageza guhitamo mu mazina meza y’abana b’abakobwa iryo bazita iyo nkumi yabo.
Victoria afite igitabo  kirimo amazina agera kw’ijana y’abana b’abakobwa, ayanditse ku kibaho bagerageza gutoranyamo ni Benditlike, Gucci, Santa Monica, Victoria.

Baratoranya akazina keza

Gusa mwitegereze neza aya mafoto, birashoboka ko yaba atari umuryango wa Bechkam wa nyawo koko, ahubwo ngo ni abo basa neza neza (lookalikes)  amafoto yaba yarafashwe na gafotozi w’icyamamare Alison Jackson.

Naho ubundi bwo Victoria arakuriwe, ndetse bitegerejwe ko azibaruka kuri uyu wambere tariki 4 Nyakanga ku munsi wo Kwibohora mu Rwanda.

Brooklyn, Romeo na Cruz (umuto) biteguye mushiki wabo

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

6 Comments

  • nabyare afite icyo kubareresha
    si umunyarwanda ngo bazicwe nimvunja.

  • ko uyu muryango ubyara kinyarwanda?ubundi bimenyerewe ko abazungu iyo akabije abyara umwe

  • ko mbona ku ifoto ya mbere ashobora kuba arimo kumubyaza undi!!!???yegokoo

  • oohhhhhhh ba sekamana bose ni bamwe kweri!!!!!!!!!!!!

  • ariko kweli!!! aka gapostel bagafitemo uburambe, urabona ko no mu mibonano ntaho badukinze nubwo bambaye!1

  • egoko wamugabowe utera imirama.

Comments are closed.

en_USEnglish