Digiqole ad

Rafael Nadal afite icyo apfana na Cheryl Cole?

Rafael Nadal waraye atsinze umwongereza Andy Murray muri demi final ya Wimbledon, akaba kuri iki cyumweru azakina umukino wanyuma na Novak Djokovic, byagaragaye ko asa cyane na Cheryl Cole muzi cyane ho kuba umugore wa Ashley Cole ukinira ikipe ya Chelsea.

Ibi byatumye ikinyamakuru dailymail gishakisha abandi bakinnyi b’ibyamamare muri Tennis basa n’abandi bantu bazwi, amafoto yabo agaragaza koko ko basa cyane ndetse wagirango bafite icyo bapfana neza neza.

Ihere ijosho:

Rafael Nadal na Cheryl Cole
Federer na Jimmy carr umukinnyi wa Comedie uzwi cyane
Jo Wilfried Tsonga na Mohamed Ali akiri umusore barasa cyane
Maria Sharapova na Patsi Kensit ukina amafilm nabo barasa
Serena Williams na Jennifer Hudson umuririmbyikazi
Karatunyuze muri Tennis Pete Samparas na Collin Farrel nabo barasa
Kim Clijsters we ngo asa cyane n'iki gishushanyo kizwi cyane bita Pricess Fiona
Naho Andy Murray we n'iki gishushanyo rwose ngo ni mahwi

Twabibutsa ko kuri uyu wa gatandatu aribwo  umukino wanyuma wa Wibledon (ikinirwa ku byatsi/Gazon) mu bagore aho ryegukanywe na Petra Kvitova umunya République tchèque w’imyaka 21 gusa atsinze  Maria Sharapova (watwaye iri rushanwa 2004) na

Naho umukino wanyuma mu bagabo wo wabaye ku cyumweru tariki 3/07 aho Novak Djokovic yatsinze  Rafael Nadal.

Plaisir Muzogeye

umuseke.com

en_USEnglish