Rafael Nadal afite icyo apfana na Cheryl Cole?
Rafael Nadal waraye atsinze umwongereza Andy Murray muri demi final ya Wimbledon, akaba kuri iki cyumweru azakina umukino wanyuma na Novak Djokovic, byagaragaye ko asa cyane na Cheryl Cole muzi cyane ho kuba umugore wa Ashley Cole ukinira ikipe ya Chelsea.
Ibi byatumye ikinyamakuru dailymail gishakisha abandi bakinnyi b’ibyamamare muri Tennis basa n’abandi bantu bazwi, amafoto yabo agaragaza koko ko basa cyane ndetse wagirango bafite icyo bapfana neza neza.
Ihere ijosho:
Twabibutsa ko kuri uyu wa gatandatu aribwo umukino wanyuma wa Wibledon (ikinirwa ku byatsi/Gazon) mu bagore aho ryegukanywe na Petra Kvitova umunya République tchèque w’imyaka 21 gusa atsinze Maria Sharapova (watwaye iri rushanwa 2004) na
Naho umukino wanyuma mu bagabo wo wabaye ku cyumweru tariki 3/07 aho Novak Djokovic yatsinze Rafael Nadal.
Plaisir Muzogeye
umuseke.com