Digiqole ad

Perezida Paul Kagame yakiriye igihembo cy’uburenganzira bwa muntu

Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cy’Ubwongereza  perezida Paul Kagame yakiriye igihembo yagenewe na Chello Foundation Humanitarian, iki gihembo muri uyu mwaka wa 2011 cyahawe perezida Paul Kagame kubera ubuyobozi bwiza amaze kugeza kuri repubulika y’u Rwanda nyuma ya genocide yakorewe abatutsi 1994, ibi akaba ari ibyatangajwe n’umuyobozi wa Chello Foundation, Shane O’Neill.

Kagame n'abayobozi ba Chello Foundation Humanitarian

Ku buyobozi bwa Kagame, uyu muryango uvuga ko u Rwanda ari igihugu cyaranzwe n’iterambere mu bukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere rirambye rya rubanda. Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa 96% by’abakobwa n’abahungu babashije nibura kurangiza amashuri abanza, kandi hakabarirwa igipimo kubuzima kigera kuri 91%, kandi hakaba haritaweho uburyo bwo gukumira ndetse no kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, aho igipimo cyerekana ko ubwandu bwagabanutse bukava ku gipimo cya 11,2% bikababa bigeze kuri 3%.

Tony Blair, wabaye Ministre w’intebe w’ubwongereza, aha ikaze perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwabaye intangarugero mu bihugu bya Afurika ndetse no kubaturage b’isi yose. Blair yavuze ko atari iterambere mu bukungu gusa ahubwo kp Kagame yabashije kongera guhuza abanyarwanda nyuma y’amahano yari amaze kugwira igihugu, ibi akaba ari ibikorwa by’indashyikirwa kandi bigaragarira buri wese.

Perezida Paul Kagame yakira iki gihembo yerekanye ibituma u Rwanda rugera ku ntego rwiyemeje, yavuze ko gukorera hamwe bituma hagerwa kuri byinshi byiza kandi bikongera uburumbuke bw’abanyagihugu. Yashoje ababwira ko Afurika itagakwiye kugendera kubugiraneza bw’abandi igihe cyose kuberako nayo itabyifuza, ahubwo twagakwiye gukorera hamwe kugirango inkunga tubonye uyu munsi tuyibyazamo umusaruro urambye.

Kagame yakira igihembo yagenewe kuri uyu mugoroba

Umwaka ushize iki gihembo kikaba cyarahawe umunya Irlande Denis O’Brien (2010) kubera igikorwa yakoze cyo gukusanya inkunga ku isi hose yo gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito mu gihugu cya Haiti. Abandi bahawe iki gihembo kuva cyatangira gutangwa mu 2007 ni Bob Geldolf (2007), Peter Sutherland (2008) na  Harriet Lamb (2009) ndetse na  Paul Kagame (2011) kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagiye bageraho.

Mu ijambo rye ati: Gukorera hamwe bituma tugera kuri byinshi
Yishimiye igihembo yahawe
Kagame yashimishijwe n'igihembo yahawe

Kurikira  ibiroli byo gutanga iki kigihembo muri iyi videwo:

umuseke.com

 

5 Comments

  • Paul ntabwo yahava atarebye Nadal na Djokovic tu.

  • Komeza imihigo Rwanda! Ndashimira S.E Paul kagame kubera adahwema guhesha ishema igihugu cyacu abereye umukuru kandi ko adatezuka kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda mu nzego nyinshi zitandukanye. Icyubahiro n’impundu nyinshi Nyakubahwa! kabeho Rwanda!!

  • congratulation Mr president this is ur merit. and am sure that u will get many as possible because u are performing well, gig up H.E u’re the best in Africa. i salute!

  • perezida kagame iyi ni imihigo akomeje kwesa. ntawe bitagaragarira rero kuba n’abanyamahanga babibona ni uko abanyarwanda biba byatugaragayeho.congratulations HE the president

  • brothers, aba baha Kagame ibihembo, baba bagomba kwereka ababaha imfashanyo ko hari icyo bakora. None se ni our prime minister Cameron wakimuhaye? Afanid aba yifotoza gusa, ngo yakore iki abana mbesi? Abana barabura icyo kurya abandi bakapfa biyahuye kubura ayo kwishura amashuli, none ngo has some merit? No way!

Comments are closed.

en_USEnglish