Digiqole ad

Dominique Strauss-Kahn yarekuwe

Uyu mugabo wahoze ayoboye ikigega k’imari ku isi, yahawe uburenganzira bwo kwigenga nyuma yo kuba yari afungiwe mu nzu yabagamo mu mujyi wa New York.

DSK na Madam kuri uyu wa gatanu binjira mu rukiko

DSK kandi akaba yahawe ubwigenge akanasubizwa miliyoni 6 z’amadolari ($) yari yaratanzeho ingwate nkuko tubikesha BBC.

Abacamanza bemeje ko Strauss Kahn yakwigendera ndetse akaba yanarenga imbibi za New York gusa, akaba azajya yitaba urukiko igihe cyose rumushakiye.

DSK araregwa guhohoterea no gufata ku ngufu yaba yarakoreye muri Hotel mu mujyi wa New York tariki 14/05 uyu mwaka.
Strauss akaba yategetswe n’urukiko rwa New York kuzongera kwitaba tariki 18/07

Twabibutsa ko umwanya yahoranye muri IMF wamaze gufatwa n’umufaransa kazi Lagarde Christine nyuma y’uko uyu mugabo yari yeguye.

umuseke.com

2 Comments

  • NDakeka atagomba kurenga USA kuko passeport iracyfashwe.Ahubwo yemerewe gutembera USA yose mais pas ailleurs.Mwongere musome neza mukosore.

  • uzize kuba washakaga kwiyamamariza kuba kuyobora ubufaransa sha abayobozi babi ntaho bataba niburayi bababo naho abagore nkabo nabo bazajya babibazwa one day my God bless u MrDominique

Comments are closed.

en_USEnglish