Digiqole ad

U Rwanda ntaho ruhuriye n’urupfu rwa Col. Muzoora

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda bwana Frank Mugambage kuri uyu wa gatanu nimugoroba, yatangaje ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’urupfu rwa Col. Edson Muzoora wari umusirikare wa Uganda, wiciwe mu majyepfo y’igihugu cya Uganda, nkuko byakomeje guhwihwiswa ko yaba yarishwe avuye mu Rwanda.

Nyakwigendera Edson Muzoora

Frank Mugambage, yagize ati”u Rwanda ntaho ruhuriye na Col. Edison Muzoora, kuko nta mipango yindi yari afitanye n’igihugu cyacu, kuburyo twagira icyo tumukeneraho”. Byari byakomeje kuvugwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubugande, ko Muzoora yaba yarapfuye avuye mu Rwanda nkuko tubikesha weinformers.com

Tubibutse ko Col Muzoora mbere yo kwitaba Imana, yari muri imwe mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala, witwa Redemption Army. Mugamabge yasobanuye ibya Muzoora, mu gihe hizihizwaga isabukuru y’imyaka 49 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge.

Abanyarwanda batuye Uganda, bakaba bahuriye Kololo ngo bizihize isabukuru y’ubwijyenge bw’igihugu cyabo.

Frank Mugambage intumwa y'u Rwanda muri Uganda

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

 

4 Comments

  • ariko u Rwanda barushakaho iki kweri?ahantu hose ubwicanyi,nkaho byakarangiranye na genocide yakorewe abatutsi ,bigragumya bikagaruka,ngaho muri Africa yepfo,UK none UGANDA NI baturekere Leta baduhe amahoro

  • ibibazo abagande bifitiye bagakwiye kwishakamo umuti kuko ninabo ibyo bibazo biturukamo ubwabo bakareka gushakira ikibazo aho kitari,

    • Bosenibamwe, uribaza icyo bashaka ku Rwanda? None se urumva Uganda yarega u Rwanda ubwicanyi itazi ibyo ivuga? M7 si we wabarese se n’igihe batera ntiyivugiye ko he knows his boys? Ibyo bamukoreye Kisangani se byo ugira ngo si ikindi kimenyetso cy’uko umwicanyi atajya abireka? Nbo babarekere leta bayihe amahoro? Yo yatanze amahoro se ikareba ko hari uwongera kugira icyo avuga?

  • nubwo bavuga ibyo bashaka na france yaragerageje birayinanira nkanswe abagande.u Rwanda ni ruto ku ikarita ariko si agafu kimvugwa rimwe nubonetse wese.nibaduhe amahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish