Digiqole ad

Rubanda rurinubira Inganda za Kawa I Huye na Nyamagabe

N’ubwo ibikorwa remezo birimo inganda bigenda byiyongera mu bice byo mu cyaro, bikaba byatuma abazituriye bashobora kubona akazi ndetse n’ibyo bakora bigatunganirizwa hafi batavunitse. Usanga uburyo inganda zikora ibikorwa byazo binabangamira ibidukikije ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Amazi ava mu ruganda agera mu mirima y'abaturage

Ibi ni bimwe bivugwa ku ruganda rutunganya kawa rwa Buf Coffee Nyarusiza, ruri mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe hamwe n’urwa koperative Cowakaka rukorera mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye. Izi nganda zombi amazi y’umurenda aziturukamo, mu gihe cyo gusya amakahu, ateza umunuko mu gace ziherereyemo, ndetse   agatemba ajya mu migezi kuburyo ashobora no kwangiza ibinyabuzima biyabamo.

Ubusanzwe inganda zitunganya kawa zikoresha amazi menshi. Mu rwego rwo gukumira ayakoreshejwe, usanga yabaye umukara izi nganda zagerageje gucukura ibyobo aruhukiramo iyo avuye mu ruganda. Gusa kubera ubwinshi bwayo biruzura amazi agatemba agana mu kabande mu mirima y’abaturage aho akomeza agana mu mugezi wa Mwogo.

Abaturage bahaturiye bavuga ko umunuko wayo ubabangamiye ndetse ko bafite impungenge ko uyu munuko ushobora kugira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’ibikorwa bakorera hafi yaho.

Xavier NZAJYIBWAMI umuturage wo mu kagali ka Nyaruziza umurenge wa Kamegeri, avuga ko amazi ava mu ruganda rwa Buf Coffee Nyarusiza iyo yabaye menshi akivanga na ay’imvura atwara imirima, ati:“aba anuka cyane,ni ukuvuga ngo ntakintu gishobora kuyanywa icyo ari cyo cyose, ntiwayavomereza imbuto, iyo uyavomereje imbuto ziruma. Nijoro ho iyo basya (Ikawa), no munzu umunuko urahagera.”

Aya mazi ngo atera umunuko udasanzwe

Frecien GAHAKWA,umuturage wo mu kagali ka Nyarusiza avuga ko iyo bahiriye inka ubwatsi bwo mu kabande aho aya mazi y’umurenda anyura zitaburya,  kubera uburyo nabwo buba bunuka. Ati:“Bitumereye nabi cyane biranuka, no kurya umuntu ajya kurya akumva ntakigenda.”

Edouine MUGISHA umuyobozi wa  Buf Coffee Nyarusiza nawe yemeza ko amazi bakoresha batunganya Kawa n’ubwo bayacukuriye ibyobo biyatangira, hari ubwo abacika. Aya mazi menshi iyo abacitse, avuga ko ashobora kwangiza imyaka y’abaturage,ashobora gutuma nk’ibijumba bibora n’imigozi ikangirika. Ikindi kandi ngo umurenda w’ikahu uranuka bityo ugasanga abaturage batabyakira neza.

Edouine MUGISHA avuga ko mu gukemura ikibazo cy’amazi abacika bateganya kongera ibyobo biyafata bakanakoresha umuti wabigenewe utuma abacitse atanuka.Ati:“ Mvuze ko amazi aducika ntacyo yangiza naba mbeshye kuko urebye ibikorwa by’amajyambere, umuntu areba inyungu ariko ntbibure n’ibyo byangiza, gusa  twavuganye na Ocir iduha umuti (EM2 Dilué) utuma uwo munuko udashobora kumvikana ndetse n’ayo mazi ajyamo umurenda agashobora kutagira ibyo yangiza.”

Ibi bikorwa by’inganda bishobora kubangamira ibidukikije ndetse n’ubuzima bwa muntu, ubusanzwe ngo bikunze kubaho kubera inyungu za banyir’inganda, icyakora ngo iyo bigaragaye uruganda rushobora gufungwa nk’uko BUTERA Martin ushinzwe ibidukikije n’amazi mu karere ka Huye abivuga. BUTERA Martin agira ati:“hakurikijwe amategeko yo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda,abo bantu bafatirwa ibyemezo bikomeye,birimo no kuba uruganda rwahagarikwa.Turabanza ariko tukabasaba gukosora,iyo bikabije nibwo usanga abantu bafatiwe ingamba,bakaba bafungirwa n’uruganda.”

NGENZI Thomas

Umuseke.com

 

1 Comment

  • ariko ubundi inganda ziba zigomba kujya ahitaruye aho abaturage batuye?uretse ko nanone byizwe neza aya mazi yanatunganwa abaturage bakayakoresha mu kuvomerera ibihingwa byabo cyane ko wunva ari na menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish