Digiqole ad

Bamwe mu basenyewe nyakatsi bavuye mu buzima bwo gusembera

Gisagara – Imwe mu miryango 54 yari ibayeho icumbikiwe n’abaturanyi babo, nyuma yo gusenyerwa nyakatsi mu kagali ka Muganza umurenge wa Muganza mu karere ka Gisagara intara y’amajyepfo  iratangaza ko ubuzima yabagamo butari buyoroheye na gato bugiye guhinduka nyuma yaho umuryango Croix Rouge y’u Rwanda ububakiye amazu 48 yo kubatuzamo.

Amwe mu mazu bubakiwe

Uyu murenge wa Muganza ni umwe mu mirenge yari ifite nyakatsi nyinshi mu karere ka Gisagara, dore ko ngo wari ufite nyakatsi zigera ku 1500 nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Rushema Jacques.

Bamwe mu baturage bakuwe muri izi nyakatsi, ubu bakaba bari babayeho mu buzima bwo gusembera baratangarije Umuseke.com ko rimwe na rimwe aho bari bacumbitse babasabaga kujya kubahingira ndetse bamwe bakabaka n’amafaranga, noneho ngo ibi byakunanira bakakwikoreza utwawe.

Nyiraneza Beatha ni umwe mu batujwe muri aya mazu ari mu mudugudu w’Agasharu. Aravuga ko aho bari bacumbitse  bari babayeho nabi kuko rimwe na rimwe baburaraga babuze uko bajya guca incuro. Ati : ‘ Aho twari ducumbitse badusabaga amafaranga ibihumbi bibiri (2000), noneho tukajya kuyahingira tukayatanga aho gushaka icyo kurarira.’

Mundere Karim, we ni umukorerabushake w’umuryango Croix Rouge y’u Rwanda, akaba n’umwe mu bubatse aya mazu mu gihe cy’ukwezi bari bamaze mu ngando mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara. Akomoka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Avuga ko igikorwa bamaze gukorera abakuwe muri nyakatsi cyakagombye kubera isomo abaturage bose, by’umwihariko abanyamuganza. Ati :’ Bakagombye gufashanya nabo ubwabo bagakora ikintu cy’umuganda ku buryo batazajya barindira ngo Leta izaza ibafashe.’

Croix rouge yabubakiye amazu agera kuri 48

Mbonimpa we akomoka mu karere ka Gisagara. Ati: ‘Umuntu wese yagira umutima w’urukundo, agafasha ikiremwamuntu, abantu bose babangamiwe n’ibibazo birimo n’izi nyakatsi turwanya, noneho akirengagiza ibyo yari afite kuko natwe ubu hari abasize imishinga yabo.’

Uru rubyiruko rukaba ruvuga ko abaturage bose muri rusange bakagombye kurangwa n’umutima utabara abugarijwe n’ibibazo bitandukanye.

Aya mazu uko ari 48 agiye guturwamo n’imiryango 54 akaba yarubatswe n’urubyiruko rw’abakorerabushake b’umuryango Croix Rouge rugera ku 102, ruturutse mu turere twose tw’igihugu. Aya mazu akaba yuzuye yose atwaye miliyoni zigera ku icyenda n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, aho muri iki gikorwa n’ubuyobozi bwatangaga inkunga yabwo irimo n’amabati.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

3 Comments

  • hehe n’imbeho n’inzoka ndetse n’inkongi z’umuriro za hato na hato byo muri nyakatsi.

  • muraho nizindi tuzazubaka ahubwo baradutiza turacyafite igufu ndi umukorerabushacye

  • sawa turabashima kwitaga mukuduha amakuru

Comments are closed.

en_USEnglish