Month: <span>June 2011</span>

Kuri iki gicamunsi URUTARE rwo mu kirere ruranyura hafi y’isi

Kuri uyu wa mbere nimugoroba urutare rwo mu kirere cya kure (astéroïde) rwiswe 2011 MD, ruraca hafi y’ isi. Ibiro by’ abanyamerika bishinzwe ubumenyi bw’ ikirere NASA byabonye uru rutare muri iki cyumweru dusoje rwifashishije ibyuma byabo biri muri Mexique. Iri buye 2011 MD riranyura ku biromotero 12300 uvuye ku isi ku isaha ya 19h00 […]Irambuye

Impanga zavutse zifatanye imitwe zirasabirwa na se gupfa

Impanga z’abakobwa zavuzwe cyane mu bitangazamakuru zo mu Buhinde zamamaye kubera kuvuka zifatanye ari zo Saba na Farah Shakeel zirigusabirwa na se uzibyara gupfa kubera kubabazwa n’agahinda zimutera zitaka.Aba bakobwa ubu bujuje imyaka 15. Papa w’aba bakobwa arasanga ububabare bariya bakobwa be baterwa no kuba baravutse bafatanye bukomeye. Papa wa Saba na Farah Shakeel  avuga […]Irambuye

Lu Hao umwana w’imyaka 3 upima ibiro 60

Lu Hao ukomoka mu Bushinwa afite imyaka itatu gusa, ariko afite umubyibuho udasanzwe ku buryo apima ibiro 60 bingana n’inshuro eshanu ku bana benshi bavukiye rimwe. Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kiravuga ko ababyeyi ba Lu Hao bagerageje gukora ibishoboka bagamije ko uyu mwana ibiro bye byagabanuka ariko bikanga.Aba babyeyi bavuga ko bagerageje guha […]Irambuye

Kayibanda yari yaranze gusinya amasezerano yo kurwanya Genocide

Ibi ni ibyatangajwe na Hon. KAMANDA Charles  ko kwanga gusinya amasezerano yo gukumira Genocide byerekanaga ko Kayibanda hari  ikibi yaba yaratekerezaga, yabivuze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 inzirakarengane zazize Genocide ya korewe abatutsi muri 1994, kuri iki cyumweru kuya 26/06/2011 byateguwe n’umuryango wa NOPA-CHARITY (Nursery Of Peace Association)  ku rwibutso rwa NYANZA-KICUKIRO. Uyu […]Irambuye

Umuco nturacika, abana baracyacuranga iningiri n’imiduri

Benshi bibaza ko umuco nyarwanda uri gucika, ibi wagira ngo nibyo koko urebye urubyiruko ruririmba, rwambara ndetse runitwara bitari Kinyarwanda. Ariko haracyari ikizere iyo ubonye abana bamwe na bamwe bagifata imiduri n’inanga bagakora mu nganzo. Umunyeshuri witwa Emmanuel HABIMANA wiga mu mwaka wa gatanu mu kigo cya St Esprit I Nyanza yagaragaje ubuhanga bukomeye mu […]Irambuye

U17:Abascouts ba Fenerbache bashimye bamwe mu bakinnyi b’u RWanda

Nyuma yo guhabwa amahugurwa kubijyanye no kureba abakinnyi bato bafite impano muri ruhago (Scouting System) aba Scouts boherejwe n’ikipe ya Fenerbache yo muri Turkiya bavuga ko bashimye cyane bamwe mu basore b’amavubi U17 muri gikombe cy’isi U17, U Rwanda rukaba rwaraye rusezerewe hamwe na Canada. Erdem Güler umwe mu bascouts 3 boherejwe na Fenerbache yatangarije […]Irambuye

Umugabo Sine Calixte yasambanyije abana be 2 b’abakobwa

Mu mudugudu wa Gahanda, akagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umugabo witwa Sine Callixte aherutse gusambanya abana be b’abakobwa babiri. Aba bana bombi umwe afite imyaka 17 akaba yigaga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza. Undi we wari ufite imyaka 18. Yigaga muri secondaire mu mwaka wa kabiri. Uyu […]Irambuye

New York-Ubukwe bw’abahuje ibitsina

Nkuko bimaze iminsi bigaragara mu bitangaza makuru binyuranye, abantu bahuje ibitsina, baba abagabo cyangwa abagore, nabo ngo bashobora gukundana, ndetse bakanakemuranirana ibibazo nk’abandi bashakanye bose, ku buryo kandi nabo bashobora gukora ubukwe. Nyuma y’igihe kirekire rero abakundana bahuje ibitsina basaba ko nabo bagira uburenganzira bwo gushakana, baje gukomorerwa, bemererwa ibyifuzo byabo, nkuko tubisoma ku rubuga […]Irambuye

U17: U Rwanda rubonye amahirwe ya nyuma

Eugene Habyarimana arasimbura Michel Rusheshangoga Imikino yahuje amatsinda A na B ku mugoroba yatumye u Rwanda rubona amahirwe yo gukomeza muri 1/8 niruramuka rutsinze umukino wa Canada uba uyu munsi saa yine z’ijoro. U Rwanda rubonye aya mahirwe kuko muri buri tsinda (amatsinda 5) hazazamuka amakipe 2 ya mbere, hakiyongeraho 4 yabaye aya gatatu yitwaye […]Irambuye

Yarushinze n’uwapfuye imbere y’amategeko

Umudamu Karen Jumeaux, yashakanye ni inshuti ye yibihe byose Anthony  nubwo itakibarizwa kuri iyi isi. Ibi bibaye imyaka ibiri nyuma y’urupfu rw’umugabo we wazize impanuka y’imodoka. Karen Jumeaux itegeko rero rikaba ryamwereye kurushinga n’uyu nyakwigendera yabyemerewe nyuma yo kwemeza ko we nuwo fiancé bari barabyemeranije kurushinga mbere y’uko nyamunsi imutwara. Bakaba barahuye mu 2007 nyuma […]Irambuye

en_USEnglish