Month: <span>June 2011</span>

NIZZO (Urban boyz) yagowe cyane no kugera kuri iri zina

Ubusanzwe NIZZO amazina yiswe n’ababyeyi ni  NSHIMIYIMANA Mohamed, ariko kugirango agere ku izina Nizzo byamufashe imyaka itari mike. Nizzo ati: “Kugirango mfatishe izina ryanjye ry’ukuri ry’ubuhanzi byanfashe igihe kitari gito pee.” Dore uko amazina ye yagiye ayashakisha: Ati:” Kera muri karitsiye (Quartier) banyitaga: KARAYI cyangwa se ZAJIYONI bikomeza gutyo twari utuzina two muri cartie( twuduhimbano)” […]Irambuye

Agatha Kanziga yatsinzwe urubanza rwa Film agaragaramo

Agathe Kanziga Habyarimana, umufasha w’ uwahoze ari prezida w’ u Rwanda amaze gutsindwa urubanza aho yari yareze asaba ko filimi yakozwe kuri Genoside yakorewe abatutsi iteganyijwe kwerekanwa kuri television France 2 mu minsi iri imbere itakwerekwanwa. Madame Habyarimana afatanyije n’ abandi bantu babiri Marcel Bivugabagabo na Dr Charles Twagira, nabo bagaragara muri iyi firimi, bisunze […]Irambuye

Nyuma yo gutsindwa abankinnyi n’umutoza b’Amavubi baratangaza iki?

Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 iri i Mexico aho yitabiriye igikombe cy’isi. Abanyarwanda kuya 22/06/2011 saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda bari bahanze amaso Televiziyo bashyigikiye abana b’u Rwanda aho bacakiranaga n’insoresore za Uruguay igihugu gifite amateka akomeye muri Ruhago.  Abakurikiye uyu mukino banyuzwe cyane n’uko abasore bw’u Rwanda bakinnye umukino […]Irambuye

Kadhafi ngo ntatewe ubwoba n’urupfu, azarwana kugera ku ndunduro

Colonel Mouammar Kadhafi, umukuru w’igihugu cya Libya yashimangiye ko atazigera arekura ubutegetsi n’ubwo akomeje kotswa igitutu n’amahanga. Mu butumwa yatangiye kuri television ya Libya, Mouammar Kadhafi, yavuze ko adatewe ubwoba n’urupfu kandi ko urugamba mu kurwanya abanyaburayi (Occident) rutazigera ruhagaraga. Muri ubu butumwa bwe, Kadhafi yagize ati: “Tuzatsimbarara ndetse n’urugamba ruzakomeza kugera ku ndunduro . […]Irambuye

Kansime Asifat ati: “twari mu ngabo z’umwami”

Umwe mu bafashwe na police y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri, Kansime Asifat avuga ko mu ishyamba bari bagize umutwe w’ingabo z’umwami zari ziyobowe na Gaheza nawe bafatanywe. Police y’u Rwanda yafashe Col Norbert Ndererimana bita Gaheza, Ramathan Sibomana, Ibrahim Niyonzima, Emmanuel Higiro ndetse na Asifat Kansime ibashinja ko baba bakorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu […]Irambuye

Muhanga na Musanze zamanutse, Mukura VS yarokotse

Ku munsi wanyuma wa shampionat ku murongo w’inyuma niho ibintu byari bikomeye, aho Mukura VS, Muhanga, Musanze n’Amagaju zishakagamo ebyiri zigomba gusohoka. Aya makipe yose usibye Muhanga yabashije kubona amanota atatu ya nyuma, byatumye yon a Musanze zizakina mu kiciro cya kabiri mu mwaka utaha. Amakipe ya Mukura n’Amagaju byavugwaga ko yaba yaguze imikino yo […]Irambuye

Chelsea yasinyishije umutoza mushya

Kuri uyu wa gatatu Chelsea FC yemeje ko Andre Villas-Boas ariwe mutoza mushya w’iyi kipe nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri iki gitondo. Uyu mutoza w’imyaka 33 ateye ikirenge mu cya Jose Mourinho wahoze amutoza muri FC Porto nawe wahavuye ajya muri Chelsea. Andre Villas-Boas aje muri Chelsea kuri £13.2million zatanzwe muri FC Porto, […]Irambuye

Imbwa n’inguge zicuditse bitangaje muri America

Ababonye uburyo imbwa yitwa Suryia n’inguge yitwa  Roscoe uburyo zicuditse ngo bibaza niba isi yaba itagiye kuba nk’ubwami bw’ijuru aho bavuga ko icyana cy’intare kizikinangurana n’icyana cy’intama. Iyi nguge n’imbwa ngo zimaze gukora ubushuti budasanzwe mu gihe bitamenyerewe ko inguge n’imbwa zikorana neza. Izi nyamaswa ngo zibanira mu rwororero rw’inyamaswa ruri mu mujyi wa Georgetown, […]Irambuye

Intambara mu gukora ikipe y’ubwongereza bwaguye (Great Britain)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri habayeho kutumvikana hagati y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru  y’ubwongereza (England) ndetse na Ecosse (Scotland), Ecosse ntabwo ishaka gutanga abakinnyi bayo mu bakinnyi ba ruhago bazitabira imikino Olympic bazaba bagize ikipe y’ubwongereza bwaguye (Great Britain) mu mikino Olympic ya 2012 izabera i Londres. Umukuru w’ishyirahamwe rya ruhago muri Ecosse Stewart Regan […]Irambuye

Ban Ki Moon yatorewe indi manda

Tariki ya 6/06 uyu mwaka nibwo umunyabanga mukuru wa loni (UN) yatangaje ko ashaka kongera gutorerwa uyu mwanya. Kuri uyu wa kabiri nibwo Ban Ki Moon yongeye gutorerwa n’abagize inama nkuru ya Loni ndetse n’iyumutekano (Bari babimusabye tariki 17/06) mandate ya kabiri mu buryo bworoheje bw’amajwi (by voice vote) kuko ntawe bari bahanganye. Mandat ye […]Irambuye

en_USEnglish