Digiqole ad

Lu Hao umwana w’imyaka 3 upima ibiro 60

Lu Hao ukomoka mu Bushinwa afite imyaka itatu gusa, ariko afite umubyibuho udasanzwe ku buryo apima ibiro 60 bingana n’inshuro eshanu ku bana benshi bavukiye rimwe.

Lu Hao kumyaka 3 nuko angana

Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kiravuga ko ababyeyi ba Lu Hao bagerageje gukora ibishoboka bagamije ko uyu mwana ibiro bye byagabanuka ariko bikanga.Aba babyeyi bavuga ko bagerageje guha uriya mwana ibiryo bidasanzwe. Mama wa Lu Hao agira ati :  « Nagerageje kugabanya ibiryo yaryaga ariko byaranze yiyongera ibiro 10 iyo tumwimye ibiryo ararira ntahogore bityo tukamureka akarya kugeza ahaze. »

Uyu mwana Lu Hao arya ibiryo biruta ibyo ababyeyi be barya kuko arya amasahani atari munsi y’atatu ku munsi kandi manini. Ibiryo arya ari umwe bikaba biruta ibyo ababyeyi be bombi barya.

Abaganga bafite impungenge ku buzima bw’uyu mwana. Dr Lu Hong wasuzumye uyu mwana avuga ko afite ikibazo muri hormones ko ariko igishimishije ari uko uyu mwana yiyongera ibiro akiyongera n’uburebure ariko ko akomeje kugira biriya biro yagira kurwara umutima.

Ku meza abyitwaramo neza

Ubushakashatsi buheruka mu gihugu cy’Ubushinwa buragaragaza ko abashinwa bagera kuri miliyoni 60 bafite ikibazo cy’umubyibuho utajyanye n’uburebure bwabo.Uyu mubare w’abafite iki kibazo ukaba warikubye kabiri kuva mu mwaka wa 1992  kugeza 2002.

Ise kumuterura ntibimworohera
iwabo baragerageza ngo agabaye ibiro ariko ashwi

Jean Baptiste Micomyiza

umuseke.com ft umuganga.com

11 Comments

  • uwomwana aratangajepeeeee?ubwose yaryama muri bercon ntayituritse?ikigaragaracyo nuko azajyagukura apima nkibyinzovu
    !

  • ubwo nibamwaramukozeho ubushakashatsi yaba arya ibingana iki?

  • iyonkuru muyinyoherereze kuli iyi email yanjye ninzajyanumva ndakaye njye nyisoma binduhure mumutwe email yajye ni [email protected]

  • Ibyo murabeshya man

  • uyu mwana ntasanzwe!ndabona ari nka bandi tujya twunva bo mu bihe bya kera nka ba samson,ba goriath….ni ikimanuka ndabarahiye

  • ibi ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza!mu gihe abandi bazingamye n’uyu wimereye neza bbaye ikibazo.

  • Ndumiwe peeeeeeeeeeeee!

  • NANJYE NDUMIWE YEWE INYANJA ZIRAGWIRA IYIYO NTAWAYISIMBA TU!

  • Rwose ndabinginze ayo mafoto n’inkuru bijyanye mubinyoherereze.
    If yyou do not mind!

  • Uyu mwana ateye agahinda ni ukumusengera!

  • Reka reka. Gute se ubwo ra??…….

Comments are closed.

en_USEnglish