Digiqole ad

New York-Ubukwe bw’abahuje ibitsina

Nkuko bimaze iminsi bigaragara mu bitangaza makuru binyuranye, abantu bahuje ibitsina, baba abagabo cyangwa abagore, nabo ngo bashobora gukundana, ndetse bakanakemuranirana ibibazo nk’abandi bashakanye bose, ku buryo kandi nabo bashobora gukora ubukwe.

Aba bagabo bashakanye bahuje ibitsina
Aba bagabo bashakanye bahuje ibitsina

Nyuma y’igihe kirekire rero abakundana bahuje ibitsina basaba ko nabo bagira uburenganzira bwo gushakana, baje gukomorerwa, bemererwa ibyifuzo byabo, nkuko tubisoma ku rubuga rwa internet yahoo. Kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa New York City, muri leta zunze ubumwe z’Amerika, umuyobozi waho Andrew Cuomo, yashyize yemerera ku mugaragaro abashaka gushakana bahuje ibitsina.

Nubwo byemezwa ko ari imwe mu maturufu abayobozi bakoresha ngo bazabashe gutsinda amatora ateganijwe mu mwaka wa 2012, ariko ntibyabujije imbaga nyamwinshi y’abashaka kwishakanira bahuje ibitsina kugaragaza ko yishimiye icyemezo cyafashwe n’abasenateri nyuma yo gutora iritegeko ku bwiganze bw’amajwi 33-29. Hakaba haremejwe rero ko ubukwe bw’abahuje ibitsina buzatangira kuba ku mugaragaro nyuma y’iminsi 30.

Nubwo benshi bagaragaje ko babyishimiye, ndetse n’abayobozi bakerekana ko bashaka guha abantu uburenganzira bwabo, uko baba bameze kose, ariko hari igice kimwe cy’abanyamerika cyitishimiye icyo cyemezo, ku buryo benshi bakomeje no kutabyunvikana ho kimwe n’ubuyobozi. Icyo gice kigizwe n’abihaye imana, bo batunva ukuntu abantu bahuje ibitsina bashobora gushakana hagati yabo. Nkuko byatangajwe na musenyeri wa kiliziya gatulika mu mujyi wa New York, ngo mu bundi bari basanzwe bubaha kandi bagaha agaciro abantu bakundana bahuje ibitsina, ariko niba hagiyeho n’itegeko ribemerera gushyingiranwa, ko bihabanye n’imyemerere ya kiliziya, kuko ubundi bo bemera ko habaye ubukwe, ari uko umuhungu yashyingiranwe n’umukobwa gusa.

Si abagabo barebwa nicyo cyorezo cyogushakana bahuje ibitsina ahubwo biri no mubari
Si abagabo barebwa nicyo cyorezo cyogushakana bahuje ibitsina ahubwo biri no mubari

Nkuko byashimangiwe na mayor w’umujyi wa New York, ngo abahuje ibitsina bahawe uburenganzira bwo gushakana, kandi bakaba bemerewe no gutandukana igihe bibaye ngombwa, gusa bigaca mu mategeko nkuko abandi bashakanye bose basaba ubutane bakabuhabwa. Umwe mu banyeshuri bari aho w’imyaka 36, yatangaje ko yishimye cyane, kuri icyo cyemezo gifashe n’abasenateri cyo kubemerera gushakana bahuje ibitsina, kuko yari yarashatse kwikorera ubukwe, ariko, akaba yari yarabuze uburenganzira. Gusa hategerejwe kureba niba nyuma y’iminsi 30 abihaye Imana bazemra gushyingira bariya bageni bahuje ibitsina.

Umuseke.com

8 Comments

  • Erega ubu turahombue maye!! urabona kariya gakobwa keza, ukuntu kihangitse kuri kiriya kigore?? sha naragenze ndabona, ibi byo ntibizadusiga amahoro!

  • Bibiliya iravuga ngo umugabo azasiga se na nyina abane numugore we akaramata.ninayo mpamvu ibyo byose ntawe byatangaza ko biriho kuko ni satani na antikristo bakora.kandi nabo barazi ingaruka zabyo.ese i wacu bo ntibahari?

    • this is Illiminatis power.ngaho ubwo nababandi bu rwagasabo bagiye kuvuza induru ngo mariage ahaaa.gusa tuve muri domaine religieux,umuntu yakagombye guhabwa uburenganzira bwose ariko adahungabanyije umutekano wabandi.Vive les USA

  • pffffffffff. amafuti gusa. Ese reka dutekereze: Umuntu iyo asambanye n’undi(ntabwo ndimo mvuga ko ari byiza, kuko hemerewe gusa abashakanye mu buryo bwemewe na société Nyarwanda n’Imana), nibura ari icyo yumva, ndavuga feelings. Aba se bo n’iki bumva. Bigaragara ko nyuma y’ibi bintu ari ikindi kintu cyihishe, ntabwo ari gusa!!! Ni mugende aba illuminatis, isi murayoretse gusa. Icyo nizera ni uko umunsi umwe Imana izerekana ko abo bose bibeshye, n’ubwo bamwe babikora ari uburyo bwo gupinga ibyanditse. Après cette vie, commence une autre. Tu diras quoi à Dieu, toi homosexual or lesbian? Uracyafite umwanya wo kwihana, winangira umutima wawe. Emera ko Yesu Kristo yaza gutura muri wowe anategeke ibyiyumviro byawe.

  • ni amahano

  • Dusenge kdi tube maso Bana B’Imana kuko Satani yahagurutse ariko igihe kiramujyanye uba maso akaguma mu birindiro by’uwiteka azarwanirirwa nawe Yesu araje amareho imirimo n’ubuyobe bya Satanikuko ubu nibwa buhenebere bwo mu gihe cy’Imperuka,ariko mutware intwaro:ABEFESO 6:10-19.SOMA USHIKAMYE.

  • erega isi irashaje.

  • namayobera

Comments are closed.

en_USEnglish