Digiqole ad

Yarushinze n’uwapfuye imbere y’amategeko

Umudamu Karen Jumeaux, yashakanye ni inshuti ye yibihe byose Anthony  nubwo itakibarizwa kuri iyi isi.

Ibi bibaye imyaka ibiri nyuma y’urupfu rw’umugabo we wazize impanuka y’imodoka. Karen Jumeaux itegeko rero rikaba ryamwereye kurushinga n’uyu nyakwigendera yabyemerewe nyuma yo kwemeza ko we nuwo fiancé bari barabyemeranije kurushinga mbere y’uko nyamunsi imutwara.

Karen na Anthony atarapfa

Bakaba barahuye mu 2007 nyuma y’imyaka 2, mu 2009 bari bamaze kubyara umwana w’umuhungu kandi ANTHONY nyamugabo yari afite imyaka 20 gusa.

Uyu Karen ibyishimo byamugezeho aho atuye Dizy-le-Gros  mu bufaransa ejo ubwo perezida  Nicolas Sarkozy yaje kwemerera icyifuzo cye nuko yambara ikanzu y’umweru yishimana mu birori by’ubukwe n’abavandimwe n’inshuti mu birori by’ubukwe n’uwapfuye kera.

Nyuma yagize ati: “Anthony yari inshuti ntagereranywa twamaranye imyaka ine twifuzaga kurera umwana wacu hamwe, ubu ndi umufasha we kandi nzakomeza kumukunda iteka ryose

Gusa Karen Jumeaux ngo yaba yishyize mu gifungo kuko kugirango ashakane n’undi mugabo utarapfuye ngo bizamusaba kubanza gukora Divorce na nyakwigendera Anthony.

Oscar Ntagimba
Umuseke.com

 

2 Comments

  • Ibi n’iki byo muri iyi bhu uzi koko ko ari Iminsi ya mwiisho!! ubu se ahubwo ntabwo ari ihahamuka ko njya numva ibirayi akabaye kose babanza kugapima ngo barebe niba ntakibazo afite buriya basuzumwe gasore we ntakabazo afite????????????? Muzadukurikiranire mutubwire ibyakurikiyeho kuko ndumva bitoroshye!!

  • Mbagiriye inama mwareka gukurikira ibi bintu. Mu isi y’umwuka ni ugushyingiranwa n’abazimu. Tu leur donnes au fait le droit légal d’agir dans ta vie. C’est mauvais!

Comments are closed.

en_USEnglish