Digiqole ad

U17: U Rwanda rubonye amahirwe ya nyuma

Eugene Habyarimana arasimbura Michel Rusheshangoga

Imikino yahuje amatsinda A na B ku mugoroba yatumye u Rwanda rubona amahirwe yo gukomeza muri 1/8 niruramuka rutsinze umukino wa Canada uba uyu munsi saa yine z’ijoro.

Amavubi U17 ubwo bari Mexico, USA

U Rwanda rubonye aya mahirwe kuko muri buri tsinda (amatsinda 5) hazazamuka amakipe 2 ya mbere, hakiyongeraho 4 yabaye aya gatatu yitwaye neza, mw’itsinda rya mbere (A) rero nta ya gatatu yitwaye neza igaragara bityo mu matsinda 4 asigaye iza gatatu zizazamuka.

Imikino yarangiye gutya niyo yahaye u Rwanda amahirwe niruramuka rutsinze Canada:

Group A

Mexico 3-2 Netherlands

Congo 1-1 Korea

Group B

Japan 3-1 Argentina

Jamaica 1-1 France,

Iyi mikino yatumye mw’itsinda rya mbere ibintu bisobanuka kuko Ubuholandi na Korea zahise zisezererwa.

Group A

Team              Pld        W        D         L          GF       GA      GD      Pts

Mexico           3          3          0          0          8          4          +4        9

Congo                        3          1          1          1          3          3          0          4

North Korea 3          0          2          1          3          5          –2        2

Netherlands  3          0          1          2          3          5          –2        1

Aho amahirwe y’u Rwanda asigaye akaba ari ugutsinda umukino wa Canada uyu munsi bityo rukagaragara mu makipe 4 ya gatatu azaba yitwaye neza nayo abona tiket yo gukina imikino ya 1/8. Kuko rwahita ruhira amanota atatu asabwa mu matsinda ane yandi asigaye ngo ube uwa gatatu.

Tubibutse ko u Rwanda ruza gukina rudafite Faustin Usengimana (Imvune), ndetse na Michel Rusheshangoga ufite amakarita abiri y’umuhondo, bityo umusore witwa Eugene Habyarimana akaza gukina inyuma mu mwanya wa Michel.

U Rwanda rukaba rubonye aya mahirwe rutari rufite nyuma y’uko rutsinzwe na Uruguay, igisabwa ntakindi ni ugutsinda umukino wa  Canada gusa.

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

5 Comments

  • well calculated !!! bivuze ngo uyu mukino niwo final kuko Canada nayo icyo isabwa ni ugutsinda gusa , ntibyoroshye namba!!!
    Mana uyobore abasore b’amavubi uko wayoboye ab’Isiraheli ukabambutsa ya nyanja itukuru ukabageza i Siyoni iiii Mana ubayobore!! n’umutoza umuyobore mana ubayoboreee abasifuzi ubayobore Mana utuyobore!! Amen amen

  • Yooooo, ndishimye cyane pe ariko se nanone urwishye ya nka ko rukiyirimo aba basore batazakina ko bari abahanga bizagenda gute? ariko nanone icyawe ntaho kijya twizere ko tuza gutsinda. Imana itube imbere.

  • Nuko nuko 2bafatiye iryiburyo.ntimumbaze iryo ariryo ariko bakinnye nkuko twakinnye kuri urguay ntashiti twakomeza. 2rikumwe bana burwagasabo.

  • Mana y’Irwanda ba hafi y’aba bana uri Imana ishobora byose turabizi kandi twe turabizi ngirango abanyarwanda kuruta abandi hafi ya bose! So igaragarize muri uyu mukino mana!! Basore Imana burya nayo ngo ifashe uwifashije namwe mutaza gutakaza ayo mahirwe mwari mubonye !! Imana ibibaheremo umugisha!!!!

    • Richard Terdy.abubakemo icyizere hanyu bagire motivation and commitment turatsinda.Imana itube hafi nko muri 2004.

Comments are closed.

en_USEnglish