Digiqole ad

Impanga zavutse zifatanye imitwe zirasabirwa na se gupfa

Impanga z’abakobwa zavuzwe cyane mu bitangazamakuru zo mu Buhinde zamamaye kubera kuvuka zifatanye ari zo Saba na Farah Shakeel zirigusabirwa na se uzibyara gupfa kubera kubabazwa n’agahinda zimutera zitaka.Aba bakobwa ubu bujuje imyaka 15.

Ise arabasabira gupfa

Papa w’aba bakobwa arasanga ububabare bariya bakobwa be baterwa no kuba baravutse bafatanye bukomeye. Papa wa Saba na Farah Shakeel  avuga ko imisonga yo mu mutwe ibabaza abana be hakaba haraje n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso kiri kubatera umutima.

Shakeel aganira n’ikinyamakuru Daily Telegraph dukesha iyi nkuru akaba yakibwiye ko bariya bakobwa bifuza kubaho no kurya ubuzima nk’abandi bantu ariko ko uburyo bataka iyo bari kubabazwa n’umubiri biteye ubwoba.

Musaza wabo Tamana Ahmad Malik avuga ko aba bakobwa bataka mu gihe kingana n’ amasaha 15 ku munsi kandi kuva mu mezi atanu ashize bakaba baratangiye guhura n’ingorane y’uko biri kugorana kuvuga  kuko batakibasha gusohora ijambo ryumvikana neza.

Mu myaka itanu ishize igikomangoma cy’Abu Dhabi Sheikh Mohammed bin Zayed  yatanze amafaranga yatumye aba bakobwa bahura n’abaganga b’inzobere mu gutandukanya abana bavutse bafatanye harimo n’umuganga w’umunyamerika Benjamin Carson hagamijwe kubatandukanya. Icyo gihe hari icyizere cy’uko bagira ubuzima bwiza.

Ubufasha bwatanzwe n’igikomangoma cy’Abu Dhabi bwagize aho bugarukira kandi uyu mubyeyi akaba adafite ubushobozi bwo kubavuza kuko akazi k’abakene afite katabimushoboza.

Basangiye impyiko ziri muri umwe ari nawe utananutse cyane

Shakeel ufite abana bagera kuri 8 kandi ahembwa amafaranga  afite agaciro ka 52 000 y’amanyarwanda ku kwezi agira ati : “ Twebwe ikibazo kiraturenze ,icyo twifuza ni uko leta yatera inkunga igaragara ubuvuzi bw’aba bana cyangwa ikemera ko bapfa kubera ko bari mu buzima bw’ububabare bukomeye.

Muganga Carson n’ikipe ye baje gusanga aba bakobwa bahuje amaraso atembera mu bwonko basangiye n’impyiko ebyiri gusa kandi ziri muri umwe gusa witwa Farah. Kubatandukanya  uyu muganga yasanze byasaba kubagwa mu buryo butandatu nabwo hakabaho amahirwe ko ari umwe wabaho gusa.

Bari kumwe na musaza wabo

Jean Baptiste Micomyiza

17 Comments

  • yoooo,UWITEKA NABASANGE KUKO IKIGERO BARIMO NICYO UMUKOBWA WESE YUMVA ATANGIYE UBUZIMA

  • yoooooooooo!ntaburyo Leta y’aho yatera inkunga aba bana b’abakobwa byibuze hakagira uwabaho koko?

  • yooooo mbega inkuru ibabajeee

  • Nabo kristo yarabacyunguye,w’ll
    see them in heaven.

  • Dr Ben Carson yabikora akabatandukanya kuko yabikoze kenshi ahantu hatandukanya nkuko abyivugira muri “Gifted Hands” Imana ibatabare.

  • Yego uyu mu Dr afite gifted hands, ariko ikibazo ni uko bafite impyiko ebyiri kandi ziri mu mukobwa umwe. Ayayayayayaya. Imana n’ifate umwanzuro wa nyuma.

  • Ni ukuri birababaje cyane kubona kumva inkuru ya bariya bakobwa;kubibonera byo noneho bigatera impuhwe.Ikibabaje ariko ni ukumva ubagiriye impuhwe ariko ntacyo wabamarira.Burya ngo aho umuntu bimuyobeye Imana ica inzira.MANA ,SANGA KDI UTABARE BARIYA BANA BABABAYE.Amen!

  • Kabisa birababaje; Rurema natabare naho ubundi birarenze!!!! Ariko niba kubavuza byaranze njye ndi kuruhande rwase; ntakundi cgase babikore barokore umwe muribo nk’uko uwo muganga yabivuze!

  • mana tabara nukuri aho abantu bananiwe uba uhari

  • Imana nitabare

  • RWOSE RETA YU BUHINDE NITABARE ABABANA KUKO
    BARA BABAYE CYANE,KANDI BAMENYEKO HARI IMANA ITABARA.FROM REMY

  • TWESE HAMWE D– USENGERE BANO BANA .

  • ONLY GOD KNOWS

  • mana ushobora byose tabara bariya bana ndahamya neza ko nacyakunanira tabara mana

  • Uwiteka yumva akababaro k’ibiremwa bye amasengesho yose asengerwa aba bana ntazapfa ubusa, n’Imana yumva amasengesho,Imana dusenga irakomeye Mana tabara ziriya mbabare. AMEN

  • ohoo,my God I say please help them.iknow u can do that.u are the1 who was help me in big probleme.

  • Imana nyen’Amahoro Ishobora vyose igirire neza abo Bana kuko nabo n’abayo.Nkongera gusaba Imana kwibuka Abo bakobwa bayo ikoresheje uyo DR Carson agire ico yomarira abo bana atiyumviye ic’azombwa kuko azohembwa n’Imana yo mw’Ijuru.

Comments are closed.

en_USEnglish