Digiqole ad

U17:Abascouts ba Fenerbache bashimye bamwe mu bakinnyi b’u RWanda

Nyuma yo guhabwa amahugurwa kubijyanye no kureba abakinnyi bato bafite impano muri ruhago (Scouting System) aba Scouts boherejwe n’ikipe ya Fenerbache yo muri Turkiya bavuga ko bashimye cyane bamwe mu basore b’amavubi U17 muri gikombe cy’isi U17, U Rwanda rukaba rwaraye rusezerewe hamwe na Canada.

Erdem Güler ubwo yigishwaga kuba umuscout umwaka ushize

Erdem Güler umwe mu bascouts 3 boherejwe na Fenerbache yatangarije umuseke.com ko aho bari muri Mexico bagiye mu mijyi 5 muri 7 yakiniwemo igikombe cy’isi, yemeza ko I Pachuca ahakinirwaga itsinda C ririmo u Rwanda bahabonye bamwe mu bakinnyi beza cyane.

Yadutangarije ko nyuma yo kuva mu mijyi ya Morelia (Group A) na  Guadalajara (Group F) na Queretaro(Group F ) barambagiza abakinnyi, basoreje mu mijyi ya Pachuca (ahakiniraga Group C irimo u Rwanda), avuga ko bagiye muri iyi mijyi kuko yegeranye kandi byabafashaga kureba imikino hafi ya yose, Pachuca na Queretaro bakaba barahasanze abakinnyi beza.

Kuri facebook chat ati: “In the two cities, there was amazing players from Rwanda and Uruguay”  “Muri iriya mijyi ibiri (Pachuca na Queretaro), twabonye yo abakinnyi beza mw’ikipe y’u Rwanda na Uruguay

Erdem Güler wari kumwe na bagenzi be Alper Yaşar, Fatih Koçyiğit boherejwe na Fenerbache kureba impano zaje gukina igikombe cy’isi, twagerageje kumubaza bamwe mu basore baba barashimye mu Mavubi U17, atubwira ko atari byiza kuvuga amazina yabo bose, ariko ati: “uwitwa Michel (Rusheshangoga), Juan Cruz (Mascia, rutahizamu wa Uruguay), Guillermo (Mendez, ukina hagati muri Uruguay), Eric (Nsabimana), Robert (Ndatimana) ayo ni amwe mu mazina mpita nibuka bari muri carnet yanjye, buri mu scout hano numva abazi”

Eric N. Michel R. na Robert N. banyuze abascouts ba Fenerbache
Eric N. Michel R. na Robert N. banyuze abascouts ba Fenerbache

Uyu mu scout wa Fenerbache avuga ko nyuma yo kubona umukinnyi bahita bamushakaho amakuru, mbere yo kugira icyo banamubaza, bamwe mu bakinnyi nka Bonfils (Kabanda) ngo bamenyeko afite amasezerano na FC Nancy, naho Agustin (Tabarez) myugariro wa Uruguay we ngo akaba yaramaze kumvikana na Manchester City biciye muri se umubyara ari nawe umubereye manager.

Abakinnyi b’Amavubi U17 igizwe n’abasore ahanini bo muri Academy ya FERWAFA na SEC Academy. Abo muri Academy ya FERWAFA bakaba amasezerano yabo y’imyaka 3 azarangira mu kwezi kwa 12 uyu mwaka, nibwo baba bashobora kwivuganira n’ikipe ibashaka, cyangwa bakavugana n’ababahagarariye, naho ubu uwabashaka wese yabanza guca kuri FERWAFA yabirereye.

Gahunda yaba ihari nkuko tubikesha bamwe mu bari kumwe n’iyi kipe muri Mexico (izataha kuri uyu wa mbere cyangwa kuwa kabiri) n’uko aba bana bazaguma hamwe nk’ikipe, ndetse ngo FERWAFA yaba igiye kongera gutegura ishakisha (Selection) ry’abandi bana bazabasimbura muri Academy ya FERWAFA.

Erdem Güler na bagenzi be bakaba barakoze amahugurwa ya “Scouting System Revolution with SportsCode” batoranyijwe muri za Kaminuza zitandukanye muri Turkiya, ubu bakaba barabaye aba Scouts b’iyi kipe. Aya mahugurwa bayahawe na Tarkan Batgun impuguke mu kureba abana babakinnyi bakiri bato ku mugabane w’uburayi n’africa.

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

9 Comments

  • reka dutegereze niba ataribyabindi bya banyamakuru bo mu Rwanda gusa nanjye ndera ko abakinnyi nka Tibingana,Kabanda Bonfils,Emery Ba.niveau yabo ntahandi ni muri Arsenal kwa Professor

  • Njyewe uwanyemeje cyane ni buteeera, iko hatari ule petit, number 10

  • ndashima sec fc yo yemeye gutanga umusanzu mumupira w’urwanda abakinnyi bayo nibaze gufasha abandi mugukatisha itike mucyiciro cyambere

  • urashaka ajye kutwicira abakinnyi, iriya Arsenal iyo umukinnyi ayigiyemo bafite ikintu kimwe biyubaka mu mutwe ngo n’abana, ugasanga bakina nta ntego bafite yo gutwara ibikombe ngo bazabitwara nibakura ibyo si umurage dushaka ku bana bacu bajye mu makipe afite gahunda diiiiiii

  • Emery, michel na rutanga mugaragaje ishema ryacu.we lv u all

  • Aba batype baritegereje kabisa, bariya bahisemo ni sawa

  • nubwo nta musaruro twari tubatezeho batanze,harimo abana bigaragaje nk’uko n’uyu musuguti yabibonye

  • ewana aba bascouts tureba kimwe…gusa umenya barasanze Emery arenze niveau yabo!! kuko jye yanteraga n’ubwoba… Amavubi u-17 keep it up!! mwaradushimishije peeee

  • Amavubi arashimishije vraiment

Comments are closed.

en_USEnglish