Digiqole ad

Umuco nturacika, abana baracyacuranga iningiri n’imiduri

Benshi bibaza ko umuco nyarwanda uri gucika, ibi wagira ngo nibyo koko urebye urubyiruko ruririmba, rwambara ndetse runitwara bitari Kinyarwanda.

Ariko haracyari ikizere iyo ubonye abana bamwe na bamwe bagifata imiduri n’inanga bagakora mu nganzo.

Habimana Emmanuel akora mu murya

Umunyeshuri witwa Emmanuel HABIMANA wiga mu mwaka wa gatanu mu kigo cya St Esprit I Nyanza yagaragaje ubuhanga bukomeye mu gucuranga inanga ubwo kuri uyu wa gatandatu yahigaga abandi bana bagera kuri 25 mu marushanwa yateguwe na Search for Common Ground agamije kwimakaza umuco w’amahoro, yaberaga i Nyanza.

Ni amarushanwa yitabiriwe n’ibigo by’amashuri 7 byo mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza, uyu muhungu HABIMANA akaba yaregukanye ibihumbi 50.000 ndetse ahabwa ibikoresho by’isuku n’imipira, nyuma yo gutanga ubutumwa bw’amahoro abinyujije mu murya w’inanga.

Umurya w’inanga w’uyu musore byagaragaye ko wanyuze benshi ndetse hafi yo kurusha abahanzi KAMICHI na DA BLACK wari waje gususurutsa abari aho.

Uyu musore avuga ko yigishijwe ubu buhanga buranga umuco wacu na BUSHOBOZI Vianney (umurera) GATAGARA mu murenge wa Mukingo, nawe yavanye ku bagiye bamubanziriza.

Kamichi aririmbira abari i Nyanza

Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse MUNYANTWARI yashimye cyane abana bagaragaje ko bifitemo umuco w’amahoro ndetse bakaba banabasha kuwugaragariza mu bihangano byabo bakoresheje umuco gakondo.

BARADA Clementine umwe mu bakuriye iyi gahunda yateguwe na Search for Common Ground avuga ko bibanda ku rubyiruko kuko aribo bafite uruhare runini mu kwimakaza umuco w’amahoro.

Search form Common Ground yateguye aya marushanwa ni umuryango utegamiye kuri leta watangiye mu 2008, ukaba ugamije kwimakaza umuco w’amahoro muri aka karere k’ibiyaga bigari.
Daddy SADIKI RUBANGURA

umuseke.com

4 Comments

  • ibikorwa nkibi bige biba mu gihugu hose kuko uretse no kuba byimakaza umuco w’amahoro bituma turinda n’umuco nyarwanda nemeza ko ushingiye ku mahoro kuruta byose.

  • ahubwo abaterankunga b’umuziki bzashishikarizwe no gufasha kuzamura umuziki gakondo,nkuko bralirwa irimo gufasha kuzamura abahanzi b;umuziki nvamahanga.

  • EREGA BANTU BENE KANYARWANDA TWITE KUMUCO WACU MBABWIJE UKURI KO HANO I RWANDA HARI IBICURANGISHO BYIZA INANGA YO IRAHEBUJE WUMVISE MUZEE SEBATUNZI,NDARAMA,SIBOMANA ATHANASE,SENTORE,KABARIRA VIATEUR,KIRUSU THOMAS…MUSIQUE YABO NI BLEUS YUJUJE BYOSE.UWO MWANA MUTO UWAMPUZA NAWE NANGE NAMUKORA MUTOKI.KUKO IBYITWA NGO N’UMUZIKI BIRIHO UBU N’UKUBESHYA ABATAZI MUZIKA ICYO ARI CYO.

  • MON PETIT HABIMANA EMMANUEL NDAGUKUNZE CYANE ,UBISHOBOYE WAZAMPAMAGARA KURI 0725069669 TUKAGANIRA NITEGUYE KUKUGIRA INAMA KUKO NIWOWE MUHANZI NYARWANDA UJE UKENEWE.KOMERA CYANE.

Comments are closed.

en_USEnglish