Month: <span>June 2011</span>

Bamwe babonye rwa rutare rwaraye runyuze hafi y’isi

2011 MD urutare rwo mu kirere rwaraye runyuze hejuru y’ inyanja atlantique, ariko isaha yo ikaba yahindutseho gato ku yateganywaga kuko ibi byabaye ku isaha ya 17h GMT ni ukuvuga I saa moya z’ ijoro za hano mu rwanda. Uru rutare rwiswe Asteroid 2011 MD rwari rufite ubunini buyingayinga ubwa ‘bus’ nini itwara abantu (coaster) […]Irambuye

Rayon Sport yakozwemo, Peter Kagabo muri Police FC

Nyuma y’uko shampionat ya Primus National Football League irangiye, abakinnyi bamwe barangije amasezerano n’amakipe yabo ubu bari kurambagizwa n’amakipe atandukanye. Mw’ikipe ya Rayon Sport abakinnyi 2 baba bamaze kumvikana n’andi makipe, abo ni Bonfils Twahirwa na Peter Kagabo bari kumvikana na AS Kigali na Police FC. Peter Kagabo nkuko byemezwa na bamwe mu bayobozi ba […]Irambuye

MIFOTRA-Abakozi bo mu ngo nibarenganurwe!

Ikibazo cy’abakozi bo mu ngo ni ikibazo cyagarutsweho kenshi mu nama ku rwego rw’igihugu y’abafatanyabikorwa mu kazi n’imirimo ikoreshwa abana (National Employment Stakeholders Forum and Child Labour Workshop), y’iminsi ibiri, muri Serena Hotels. Atangiza iyo nama, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Bwana Anastase MUREKEZI yatangaje ko imwe mu mirimo ikoreshwa abana kandi ibangamira uburenganzira bwabo […]Irambuye

Zambia yemereye ubwenegihugu impunzi z’abanyarwanda

Nkuko tubikesha itangazamakuru rya BBC, perezida wa Zambia Rupiah Banda yemereye abanyarwanda bahungiye muri Zambia mu 1994 ubwenegihugu igihe bazaba babishaka. Nk’uko Albert Sinayovye uri i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia yabitangarije BBC, ubwo perezida Rupiah Banda yajyaga mu misa muri Paruwasi ya Kanyama iri mu mujyi wa Lusaka ahakunda guhurira Abanyarwanda n’Abarundi benshi, […]Irambuye

Nelson Mandela yapfushije umwuzukuruza

Umwuzukuru w’uwahoze ari umukuru w’igihugu  cya Afrika y’epfo Nelson Mandela, Zoleka Seakamela-Mandela, yapfushije umwana yari aherutse kwibaruka. City Press yatangaje ko Seakamela aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu Zenawe, kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize, akaba yahise yitaba Imana uyu munsi. Seakamela , umukobwa mukuru wa Zindzi Mandela (umukobwa wa Mandela), umwaka ushize yapfushije undi  mukobwa we w’imyaka […]Irambuye

Abaryamana bahuje ibitsina bugarije ikipe ya Nigeria y’abagore

Ku munsi w’ejo  ku cyumweru tariki ya 26 ni bwo igikombe cy’isi mu bagore cyatangiye mu Budage, ariko ikipe ya Nigeriya imwe muzihagarariye Afurika, kuri ubu yugarijwe n’ikibazo cy’abakinnyi baryamana bahuje ibitsina(Homosexualite). Avugana n’ikinyamakuru New York Times, Eucharia Uche, w’imyaka 38 ari na we mutoza w’umugore wabayeho mu mateka y’ikipe y’abagore ya Nigeriya, Super Falcons, […]Irambuye

Umuryango wa Patrice Lumumba mu nkiko ngo umenye ukuri

François Lumumba, umuhungu w’uwahoze ari minisitiri w’intebe muri Congo ikitwa Zaire, Patrice Emery Lumumba mumpera z’iki cyumweru nibwo yagiye mu rukiko kubonana n’umucamanza i Bruxelles. Ikirego cy’uwo muryango wa Lumumba kirimo ababiligi 10 bakekwa kuba bari inyuma y’urupfu rwa Lumumba wishwe mu 1961. Gutanga icyo kirego, umuryango wa nyakwigendere ukaba ufite ikizere cyo kubona impapuro […]Irambuye

Impapuro zo gufata Gaddafi zasohotse

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Col Muammar Gaddafi umuyobozi ubu wemerwa n’ibihugu mbaga nka president wa Libya. Gaddafi araregwa ibyaha ku nyoko muntu, birimo gutanga amabwiriza yo kwica abatavuga rumwe nawe mu gihe cy’amezi ane ashize bagerageza kumuhirika ku butegetsi amazeho imyaka igera kuri 42. Col Muammar Muhammad al-Gaddafi we n’umuhungu […]Irambuye

Musambane wa Giggs noneho kw’ishovali (Cheval)

Aho yahungiye igitutu n’igisebo cyo gusambana na Ryan Giggs, Imogen Thomas muri USA mu mujyi wa California yagaragaye aha ikibuno cye ishevali (Cheval) ngo irigate ho. Imogen,28, ubusanzwe ngo ntabwo azi gutwara iyi nyamaswa, ndetse ngo yariho abyigira hariya, ariko agacishamo akayoyegereza ayigiraho inshuti, iyi nyamaswa nayo ngo ntiyigeze imubanira nabi nkuko ngo ikunda kubigenza […]Irambuye

Iyi mvura idasanzwe mu Rwanda iraterwa n’iki? soma wumve

Ikigo gishinzwe ingengabihe y’ikirere kiratangazako ibihe by’imvura byabaye muri uku kwezi bidasanzwe yatewe n’imiyaga ituruka mu Nyanja y’abahinde. Iyi miyaga ikaba ariyo iri gutera ihindagurika ry’ingengabihe muri aka karere. Kuba muri iyi minsi mu Rwanda harabonetse imvura nyinshi umuyobozi w’ikigo k’iteganyagihe Twahirwa Antoine asobanura ko iyi mvura ituruka ku miyaga ituruka mu Nyanja y’abahinde igahura […]Irambuye

en_USEnglish