Nelson Mandela yapfushije umwuzukuruza
Umwuzukuru w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Afrika y’epfo Nelson Mandela, Zoleka Seakamela-Mandela, yapfushije umwana yari aherutse kwibaruka.
City Press yatangaje ko Seakamela aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu Zenawe, kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize, akaba yahise yitaba Imana uyu munsi.
Seakamela , umukobwa mukuru wa Zindzi Mandela (umukobwa wa Mandela), umwaka ushize yapfushije undi mukobwa we w’imyaka 13 azize impanuka y’imodoka.
The SABC2 yatangaje iyi nkuru igira iti:”Tubabajwe cyane no kubatangariza urupfu rw’umuhungu wa Sekoati na Zoleka”.
Bakaba bivugwa ko uyu mwana nyakwigendera yari yavutse mbere y’amezi 3, akaba yazize ibibazo biturutse kuri uko kuvuka adashyitse.
Nelson Madiba Mandela, witegura kuzuza imyaka 93, yarongoye abagore 3, abyara abana 6, ubu afite abuzukuru 20, n’abuzukuruza bakabakaba 45 barimo n’uyu witabye Imana.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
5 Comments
uyu muryango wa muzehe mandela ko wibasiwe n’urupfu ni ibiki? dore umuhungu we sida yaramwirengeje!abuzukuru n’abuzukuruza sinakubwira!yewe urupfu rwoserwose ndarurambiwe!
Twihanganishije Mandela cyane, kandi umwe mu buzukuru be watuvuyemo, Imana imuhe iruhuko ridashira.
imana yakire kariya kamalaika mu bandi.
I RESPECT THIS MAN MANDELA AND RIP FOR HIS GRAND-SON. POLE SANA MZEE
utu dukobwa ni twiza bien,harya ngo ni utwuzukuru twa mandela ;;;ahaaaaa!
Comments are closed.