Digiqole ad

Rayon Sport yakozwemo, Peter Kagabo muri Police FC

Nyuma y’uko shampionat ya Primus National Football League irangiye, abakinnyi bamwe barangije amasezerano n’amakipe yabo ubu bari kurambagizwa n’amakipe atandukanye.

Rayon sport / Photo internet

Mw’ikipe ya Rayon Sport abakinnyi 2 baba bamaze kumvikana n’andi makipe, abo ni Bonfils Twahirwa na Peter Kagabo bari kumvikana na AS Kigali na Police FC.

Peter Kagabo nkuko byemezwa na bamwe mu bayobozi ba Rayon yamze kumvikana n’ikipe ya Police ndetse rwose ngo ntakabuza azabakinira saison itaha kuko yabasinyiye amasezerano y’imyaka 2.

Naho umukinnyi Bonfils we amakuru agera k’umuseke.com n’uko we ibye byaba bitarasobanuka neza kuko haba ku ruhande rwa AS Kigali bavuga ko ntabwumvikane buraba, ndetse no kwa Rayon sport bakemeza ko Bonfils akiri umukinnyi wabo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Peter Kagabo na Abouba Sibomana bakaba bari begerewe na Police FC ishaka kubasinyisha, ariko Rayon irakomakoma kuko na shampionat yari itararangira.

Ibyo guhinduranya amakipe kw’abakinnyi bo mu Rwanda bikaba bigorana cyane kuko usanga nta ruhande rushaka gutanga amakuru ku bakinnyi bashakisha cyangwa se bagurishije, naho ibyo kumenya amafaranga baguzwe cyangwa bazajya bahembwa byo ni ubwiru bumenywa gusa na bene bwo.

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

3 Comments

  • yewe Rayon yaragowe abo sebo kandi badukozemo bate ko twari tumenyereye kurerera mukeba wigize bimpe mbirye(APR)?

  • ikigomba kubaho ni ubwinvikane,haba hakiri amasezerano hakabaho kugura no kwishyura,aka ni akabazo koroshye.

  • ntako twabigenza nibigendere nonese ko akaruta akandi karakamira gusa harigihe tuzazuka!!

Comments are closed.

en_USEnglish