Digiqole ad

Impapuro zo gufata Gaddafi zasohotse

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Col Muammar Gaddafi umuyobozi ubu wemerwa n’ibihugu mbaga nka president wa Libya.

Col Muammar Muhammad al-Gaddafi umwe mu bategetsi baburambyeho kurusha abandi

Gaddafi araregwa ibyaha ku nyoko muntu, birimo gutanga amabwiriza yo kwica abatavuga rumwe nawe mu gihe cy’amezi ane ashize bagerageza kumuhirika ku butegetsi amazeho imyaka igera kuri 42.

Col Muammar Muhammad al-Gaddafi we n’umuhungu we Saif al-Islam ndetse n’ukuriye iperereza rya Libya Abdullah al-Sanussi nibo basohorewe impapuro zibata muri yombi kuri uyu wa mbere.

Amakuru atangwa na BBC avuga ko ministre w’ingabo w’abatavuga rumwe na Gaddafi yatangaje mu minsi iri imbere baza gutangira urugamba rwerekeza ku murwa mukuru Tripoli ari nacyo kicaro cy’ingoma ya Gaddafi.

Ibi bivuze ko Col Gaddafi byamugora kugira igihugu ahungiramo mu gihe abamurwanya baba bamusumbirije kuko  izi mpapuro zimufatisha aho yaba yerekeye cyane cyane hanze ya Libya.
Izi mpapuro zikaba zari zasabwe na Louis Moreno Ocampo umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko mu kwezi kwa gatanu kugirango abaturage badakomeza kwicwa n’ingoma ya Gaddafi

umuseke.com

Jean Paul Gashumba

6 Comments

  • ngo ntawe usaza atisenyeye koko!!dorer igihugu abanyaribiya barakisenyeye bitavugwa ndetse banabipfiramo ku bwinshi!kadafi ntacyo yari ababangamiyeho cyane nubwo yari yaragundiriye ubutegetsi ariko yabahaye kubaho mu buzima bwiza,none nubwo agiye kuvaho sinzi ko bose bazamusimbura?bazicuza bamaze kugira igihugu cyabo umuyonga.

  • uyu mugabo ananiye isi none baramufashe koko bamuretse ko ntacyo atwaye isi abaturage be ko bamwemera

  • abanyalibiya mbona bazisama basandaye!igihugu baragisenye neza neza,ndetse banitirira imihoro bayihabwa ku bwinshi ngo kadafi ni ikibazo kandi ibyo biteje nibyo byinshi.

  • ariko ziriya nyeshyamba zo muri libia zirasesta, kuva otani yatangira kurasa kadafi mwari mwunva ziriya nyeshyamba hari aho zafashe?nazo ziti tugiye kwerekeza mumurwa mukuru? naho ruriya rukiko nurwo barugigana bashyizeho , igihe kirageze ngo abanyafurika bahuguruke bamagane ba rugigana bikorera ibyo bishakiye mu africa,

  • wapi sha akakuruta karakumira ibyo kwakadafi ni nkibyacu ubu se igihe batubeshyeye turarusyhe,ngo bazatwongeza ryari se angahe se

  • Bazamufata se atanarenga Bengazi?? ahubwo nibemere ko bananiwe no kumugeraho, naho ubundi bareke kutujijisha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish