Digiqole ad

Umuryango wa Patrice Lumumba mu nkiko ngo umenye ukuri

François Lumumba, umuhungu w’uwahoze ari minisitiri w’intebe muri Congo ikitwa Zaire, Patrice Emery Lumumba mumpera z’iki cyumweru nibwo yagiye mu rukiko kubonana n’umucamanza i Bruxelles. Ikirego cy’uwo muryango wa Lumumba kirimo ababiligi 10 bakekwa kuba bari inyuma y’urupfu rwa Lumumba wishwe mu 1961.

Patrice Lumumba yishwe nabi

Gutanga icyo kirego, umuryango wa nyakwigendere ukaba ufite ikizere cyo kubona impapuro nyinshi zibitse ariko zitemererwa kujya ahagaragara kuko zahamya benshi urupfu rwa Lumumba.

Patrice Lumumba yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere binyuze mu matora mu 1960 muri Gicurasi.
Yaje gufatwa muri Nzeri 1960 biturutse kuri coup d’Etat yari ikozwe na Joseph Mobutu. Muri Mutarama 1961, Lumumba yaje gukurwa aho yari afungiye, maze nyuma yo gukorerwa ibikorwa by’agashinyaguro bibi cyane, aricwa.

Mu 2002, nyuma y’icukumburwa ryakozwe n’abadepite, Leta y’Ububiligi yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rwa Patrice Lumumba.

Nyamara ariko ku muryango wa nyakwigendera uko kwemera uruhare gusa ntibihagije. Uwo muryango urifuza ko ubutabera bwahana buri wese wagize uruhare mu rupfu rwa Lumumba ku giti cye ndetse ugahabwa indishyi kuri ubwo buhemu bw’ababiligi.

Lumumba yaba yarabanje gushinyagurirwa mbere yo kwicwa
Lumumba yaba yarabanje gushinyagurirwa mbere yo kwicwa

Ikirego gikubiyemo ibirego by’ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu, bityo nk’uko bisobanurwa na Me Christophe Marchand, umwunganizi mu by’amategeko w’umuryango wa Lumumba ngo ikirego nka kiriya ntikijya kigizwayo.

Ese Urwanda rwabonye ibivuga ku rupfu rw’umwami Rudahigwa ?

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

3 Comments

  • lumumba yazize kuba yarashakaga kuzana communisme muri zaire kandi icyo gihe abanyamerika ntibakureberaga izuba,kimwe nkuko kuri ubu iyo ufitanye ubufatanye n’abakora ibikorwa by’iterabwoba bakwivugana ntayindi nkurikizi,uru rubanza rero ni ukwigerezaho kuko abamwishe ntaho bagiye kandi baracyafite ingufu.

  • ibi ni ukwigerezaho kuko iki kibazo si umuwana we wagikurikirana mbona ari affaire d’etat

  • Moussa, wasomye nabi amateka. Lumunba P, yashatse kuzana impinduramatwara, ahubwo abanyamerika n’ababiligi bamurega ko arimo gushaka kuzana communism. Lumumba yari abangamiye inyungu zabo, cyane cyane mubyo kwiba amabuye y’agaciro na géopolitique. Mubyukuri uru rubanza ntiruteze kuzarandira kuko rurimo abakomeye kugeza n’ubu.

Comments are closed.

en_USEnglish