Month: <span>June 2011</span>

Roberto Carlos agiye guhagarika gukina kubera guterwa imineke

Carlos usigaye ukina mw’ikipe ya Anzhi Makhachkala mu kiciro cyambere mu Burusiya, yatangaje ko azahita afata icyemezo cyo kureka umupira niyongera guterwa imineke kubera uruhu rwe. Mu mukino wabahuzaga n’ikipe ya Krylya Sovetov Carlos yatewe umuneke mu kibuga, ahita asohoka umukino utarangiye nubwo ikipe ye yari yatsinze 3-0. Bagenzi be bemeza ko bamusanze muri rwambariro […]Irambuye

Moscow ngo niwo mujyi wa mbere w’abanebwe mu Burusiya bwose

Mubushakashatsi bwakozwe na Russian business daily bugaragazako mu mijyi yose y’uburusiya abaturage ba Moscow batwara agahigo mu kuba abanebwe. Abenshi ku munsi  ngo baba bakora amasaha agera kuri abiri yonyine ku munsi, mu gihe ahandi mu mijyi ikomeye ku isi usanga abantu birirwa ndetse bakarara  bakora, i Moscow ho si uko. I Mscow abantu benshi […]Irambuye

Mayor wa Nyabihu Jean Baptiste yitabye Imana

Jean Baptiste Nsengiyumva umuyobozi w’akarere ka Nyabihu kuva mukwezi kwa 2 uyu mwaka, yitabye Imana azize indwara y’umuvuduko w’amaraso (Hyper tension) Kuru uyu wa gatanu mu gitondo nibwo inkuru yamenyekanye, ivuye ku mukozi wamukoreraga aho yari acumbitse hafi y’ibiro by’akarere ka Nyabihu, dore ko umuryango we utuye mu mujyi wa Musanze. Nsengiyumva yari aherutse kwa […]Irambuye

Pauline Nyiramasuhuko n’umuhungu we bakatiwe gufungwa burundu

Mu gitondo cyo kuru uyu wa gatanu i Arusha uwahoze ari ministre w’umuryango mu Rwanda Pauline Nyiramasuhuko yakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha bya Genocide birimo gutanga amabwiriza no guhagararira ibikorwa byo kwica abatutsi mu mujyi wa Butare. Pauline Nyiramasuhuko, 65, niwe mugore wambere wafashwe ndetse akaba akatiwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Ibyaha yaregwaga […]Irambuye

Usengimana Faustin azamara ibyumweru 4 hanze y’ikibuga

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi U17 ndetse na Rayon Sport — USENGIMANA Faustin imvune afite mw’ivi itumye atazongera kugaragara mu mikino y’igikombe cy’isi ndetse akazamara ibyumweru 4 hanze y’ikibuga. Uyu musore akaba yari yavunitse ivi mu myitozo yo ku mugoroba wo kuwa  wa gatatu tariki 15 bazakina n’ubwongereza tariki 18, ibi byatumye atabanza mu kibuga kuri […]Irambuye

Uburyo bushya bwo kwirinda igituntu

Ministeri y’ubuzima yashyizeho gahunda shya yo gutanga imiti irinda igituntu iyi miti ikazajya ihabwa abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ibi akaba aribyo biri kwigishwa abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza ry’ikabgayi. Iyi gahunda ikoreshwa mu bindi bihugu byo ku mugabane w’afurika nka Ethiopie na Botwana, ubu ikaba igiye gutangizwa hano mu Rwanda. Ikaba […]Irambuye

Umugore w’amabere manini y’umwimerere (Naturel) kurusha abandi kw’isi kuri ITV

Kuri uyu wa kane nibwo kuri umugore ufite amabere manini y’umwimerere kurusha abandi kw’isi yatanze ikiganiro kuri television ya ITV1muri Amerika. Annie Hawkins-Turner, bakunze kwita Norma Stitz yagaragaje amabere ye apima ibiro 50 amuhesha agahigo kw’isi (Guinness World Record holder) Uyu mugore w’imyaka 52 wibera mu mujyi wa Atlanta  muri leta ya Georgia, USA, yatanagje […]Irambuye

Christian yacuruzaga ibiyobyabwenge none yabonye Bourse mu bwongereza

Kuri uyu wa kane ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge muri za Kaminuza, umusore witwa UWIMANA GATOYO Christian  yatanze ubuhamya bw’uburyo yacuruzaga ibiyobyabwenge akaza kubireka. Christian ubwo yigaga mu ishuri rya ES Rwahi mu majyaruguru y’u Rwanda, yavuze ko yajyaga muri Congo na Uganda kurangura urumogi na heroine, akabiza mu Rwanda mu bigo bitandukanye. Iyi […]Irambuye

Ubwongereza bwashyize bwemera ko buri kuganira n’abataliban

Bimaze igihe bivugwa ko ubwongereza bwaba bukorana ibiganiro by’ibanga n’abarwanyi b’abataliban baba mu majyaruguru ya Afghanistan. Kuri uyu wa kane ministre ushinzwe ububanyi n’amahanga w’ubwongereza William Hague yemeye ku mugaragaro ko ubwongereza buri kugirana ibiganiro n’abataliban.   Mu ruzinduko William Hagua arimo muri Afghanistan kuva kuri uyu wa kane niho yemereye thesun ko ubwongereza buri […]Irambuye

Ashley Young yasinye imyaka 5 muri Man U

ASHLEY SIMON YOUNG kumugoroba wo kuri uyu wa kane, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 5, ku gaciro ka miliyoni 20 z’amapound mw’ikipe ya Manchester United. The sun ivuga ko uyu musore w’imyaka 25 yari yaraye akorewe isuzumwa ry’umubiri we (Medical Test) kuri uYoung avuye mw’ikipe ya Aston Villa aho yabakiniye imikino 190 agatsinda ibitego 38, […]Irambuye

en_USEnglish