Digiqole ad

Zambia yemereye ubwenegihugu impunzi z’abanyarwanda

Nkuko tubikesha itangazamakuru rya BBC, perezida wa Zambia Rupiah Banda yemereye abanyarwanda bahungiye muri Zambia mu 1994 ubwenegihugu igihe bazaba babishaka.

Perezida wa Zambia Rupiah Banda
Perezida wa Zambia Rupiah Banda

Nk’uko Albert Sinayovye uri i Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia yabitangarije BBC, ubwo perezida Rupiah Banda yajyaga mu misa muri Paruwasi ya Kanyama iri mu mujyi wa Lusaka ahakunda guhurira Abanyarwanda n’Abarundi benshi, yavuze ko atiyumvisha kuba harabayeho impamvu zo guhunga kandi abaturage b’u Burundi n’u Rwanda bavuga ururimi rumwe mu gihe muri Zambia bavuga indimi nyinshi.

Impamvu z’ubuhunzi ntiyazitinzeho, ahubwo yahise aha ubutumwa Abanyarwanda n’abarundi bari bahari ari benshi, aganira nabo yagize ati “Bantu bari hano bo mu Rwanda no mu Burundi, dushimishijwe cyane no kuba turikumwe hamwe hano. Nizeye ko muzasubira mu gihugu cyanyu nimubona bikwiye, nimushaka kandi kuba hano muzaguma hano, muzaba Abanyazambia. Nta n’umwe uri hano muritwe wavuye muri ubu butaka, twese dufite aho twavuye. Benshi muri twe twavuye aho mukomoka.”

Zambia nicyo gihugu cya mbere cyemeye by’umwihariko ku mugaragaro ko impunzi z’abanyarwanda zahabwa ubwenegihugu nta mananiza. Ibi rero bibaye nyuma yo gutangaza ko biteganyijwe ko kuva ku itariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka w’2011, nta Munyarwanda n’umwe ku isi uzongera kwitwa impunzi, kuko Leta yagaragaje ko nta cyo guhungwa gihari, ari nta n’ikibuza impunzi gutahuka.

Umuseke.com

12 Comments

  • nibaza impanvu ziriya mpunzi zidataha bikanyobera?ariko nanone nkakeka ko zishobora kuba hari ibyo zikeka zasize zikoze bikazitera ipfunwe ryo kugaruka,wasanga barasize barimbuye abatutsi none ntibashaka kugezwa mu nkiko,reka abanyazambiya babikururire bazabona icyo bahatse!!!ngo uhishira umurozi……

    • Duhise tubabonamo abanyabyaha gaye. Ibyacu ntibyoroshye mbarahire. Reba nk’ibyo Mucyo ari kuvuga, twakoroheranye, ko ubutaka tuvuka tukabusanga ku isi ko tunabuhasiga. Ariko ne kumurnganya: ubanze hari abantu bagenewe kuvuka ari babi, n’abandi bagenewe kuvuka ari beza kandi bakanabyiyumvamo.

  • ngirango izi si impuhwe zambiya ibagiriye!kuko ubusanzwe biriya bihugu byo muri afrique australe bifite ikibazo cy’abaturage bake,none bigiriye amahirwe babona ababizaniye.

  • Niba bishakira kwibera muri Zambiya, ntakibazo, kuko ni uburenganzira bwabo. Gusa iyo umuntu abaye iwabo nibyo byamufasha, kuko burya amahanga arahanda.

  • abayobozi ba zambiya bazabanze basuzume niba ziriya mpunzi nta byaha zaba zarakoze mu rwanda.

  • Twanze impuhwe nk’iza BIHEHE urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya, abo bantu niba ntacyo bikeka bagarutse mu “RWABABYAYE NDAVUGA U RWANDA AKANIGI KACU TWARAZWE NA GIHANGA”!!!!!!!!!!!!!!!

  • harimo inyungu za politique kuko hari abazungu benshi bashobora kuba baremereye zambiya inkunga kubera kiriya kibazo gusa iyo bafatira ku myaka bakabyemerera abana bahavukiye cyangwa bahaje ari bato naho aba genocideurs bakuru ntibabyemererwe cyari icyifuzo

  • ntureba abandi ba president,nitudahindura imitekerereze amatiku azatubamo tuyabemo

  • Mbega zambia ngo irikururira jyewe mbibabwiye nkuwahabaye harizo nterahamwe ngo ngwino wirebere jyewe sibyinva icyo rupiay yahereyeho turabyamaganye ufpa kuba uvuye murwanda gusa ngo urinyenzi uje kubaneka ubwo bagateranya amakwacha ukaba urafunzwe uzira ubusa waba muremure nabyo ukabizira yewe zambia iragatsirwa ninterahamwe ibitse

  • icgaruka zicyaha se ko bazigendana no no kumperuka se bazabona ahoguhungira daa

  • Imana yurundo ikubabarire koko niba twemera iyaremye isi nijuru byose bizagira iherezo kandi riri bugufi uwishyíra hejuru azaca bugufi ndemera ntashidikanyako ubungiro buriho kandi twara bubonye.

  • Uyumwanya witecyerezo nimwiza mwarakoze tuzajya dutanga ibitecyerezo mubitujyereze kubo bireba muduhe ibisubizo.

Comments are closed.

en_USEnglish