Digiqole ad

Abaryamana bahuje ibitsina bugarije ikipe ya Nigeria y’abagore

Ku munsi w’ejo  ku cyumweru tariki ya 26 ni bwo igikombe cy’isi mu bagore cyatangiye mu Budage, ariko ikipe ya Nigeriya imwe muzihagarariye Afurika, kuri ubu yugarijwe n’ikibazo cy’abakinnyi baryamana bahuje ibitsina(Homosexualite).

Abakobwa baryama bahuje igitsina (Lesibians)

Avugana n’ikinyamakuru New York Times, Eucharia Uche, w’imyaka 38 ari na we mutoza w’umugore wabayeho mu mateka y’ikipe y’abagore ya Nigeriya, Super Falcons, yavuze ku myitwarire idahwitse ya bamwe mu bakinnyi. Uche ati : «Ni ikibazo cy’umwanda, haba ari ku myemerere no mu bwenge bw’umuntu ni bibi.»

Uko ni ko Uche Eucharia abona ibijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina ku bantu bahuje igitsina bivugwa  kuri bamwe mu bakobwa bagize ikipe abereye umutoza.

Uyu mutoza yiyemeje kurwana intambara y’abaryamana bahuje ibitsina mw’ikipe ye, ngo akaba aziyambaza abapasitori bagasengera abakinnyi bikipe ye.

Igitekerezo cya Uche, umutoza w’umukirisitu akaba afite umugabo n’abana ba 2, kirakurikira icy’abayobozi b’iriya kipe ya Nijeriya bari baratangije mu myaka yashize. Amakuru y’ikinyamakuru The Sun News Online, akaba yaravugaga ko, James Peters wari wungirije mu bya tekiniki mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nijeriya (FNF) yemeza ko hari abakinnyi we yirukanye bitewe no kuba Lesbians. Yagize ati : «Twabirukanye kuko batari abakinnyi babi, ahubwo kuko bari lesbiennes.»

Ademola Olajire, ushinzewe gutanga amakuru muri federation ati : «FNF  yashyizeho ingamba zo kugenzura ko abakinnyi biyemeje kureka ibikorwa bya kuba Lesbiennes babikurikiza.»

Gusa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (Fifa) nta kintu ryigeze rivuga ku bivugwa na Uche.

Ubusanzwe mu gihugu cya Nijeriya ibikorwa byo kuryamana muhuje ibitsina bihanisha igihano cy’urupfu ku babifatiwemo, muri za Leta 12 zigendera ku mategeko ya kiyisilamu. Iki kibazo kandi kirasa n’ikigenda gifata intera ku mugabane w’Afurika.

Nko muri Afurika y’Epfo, Eudy Simelane, umukinnyi mu ikipe y’igihugu y’abagore akaba aharanira uburenganzira bw’abagore baryamana lesbiennes, mu 2008  yakorewe ibikorwa by’urugomo n’abantu nyuma yo guterwa ibyuma inshuro 25 ahitwa KwaThema.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cyonyine cy’Afurika gifite abagore bakina mu ikpe y’igihugu y’umupira w’amaguru bakaba bemera ku mugararo ko baryamana (lesbiennes).

HATANGIMANA Ange Eric

Umuseke.com

12 Comments

  • mureke turusheho gusenga no kwishyira mu biganza by’Imana kuko umwami Yesu arenda kuza gutwara itorero rye!!!!!!!!!!!!!Ibi ni akumiro!!!!!!!!!!!!!Nonese barongorana bakoresheje iki ko nta…….bagira?

  • ibi mbona atari ikibazo niba abakobwa b’iyi kipe bitwara neza mu kibuga,kuko buri wese nemera ko agomba kwisayidira uko abishoboye,ikibi kikaba kubikorera mu ruhame kimwe n’abandi bose.

  • hi

  • Wabona bakoresha urutoki arikose rwo ntitwatuma babishaka cyane ra?

  • Ariko sha bene aba kweli baba babuze iki? kamere ni mbi koko, uwampa kimwe muri ibyo biri hejuru nkagicumita, ntibyazongera kwisigana kuriya.

  • uriya mutoza ariko yari akwiye kwibaza impanvu bariya bakobwa basayidirana hagati yabo?kuko usanga nta musre ushobora kuba yabigonderakuko rwose usanga barabaye abagabo neza neza!!!uba usanga atari abagore rwose!none se ubu bazicwe n’umusonga peeee!!

  • buri wese afite uburenganzira bwo kwishima aho yikora

  • Iyi ndwara yadutse mu isi noneho tuzayivuza iki?? ko nshimye indi mibonano yazanye Virus itera SIDA, iyi yo izazana iyihe virus?? ni ukubitega amaso, niba iyi yo atariyo izarangiza isi!!

  • isi irashaje,gusa ababyeyi bigishe abana bakiribato,kuko ibyo birazira mumuco nyarda

  • yiskyiii biteye iseseme gusa nta kindi

  • barebe ko ibyo bintu ntakibyihishe inyuma. ariko uwabacumita umuhenerezo yenda banyurwa,ahhhh.

  • ikibi nukubikorera mu ruhame!!!???? iyaba waramenye icyarimbuye sodoma na gomora
    ikindi haranditse ngo “NTUZASAMBANE”

Comments are closed.

en_USEnglish