Month: <span>May 2011</span>

11 beza babayeho ba Man U batanzwe na Charlton

Bobby Charlton wakinnye imyaka 17 muri Manchester United, kuva mu 1953 kugeza mu 1973, yatangaje abakinnyi 11 beza babayeho mu gihe yarebeye iyi kipe. Muri abo bakinnyi 2 bonyine nibo bari muri Manchester United izakina na Barcelona (yaraye igeze i Londres) umukino wa Final ya Champions Ligue kuwa gatandatu i Wembley. Chalton watwaye igikombe cy’isi  […]Irambuye

Musambane wa Giggs yabivuze byose

Ati: “Nagerageje kubireka ngirango azageraho andongore” Nyuma y’uko ikinyamakuru the Sunday Herald, kibikuye kuri depite John Hemming, gitangarije bwa mbere ko Ryan Giggs ariwe mukinnyi wasambanaga n’umukobwa w’umumodel Imogen Thomas, uyu mukobwa nawe yabyemeje uyu munsi ko yaryamanye inshuro nyinshi cyane na Ryan Giggs. Imogen Thomas muri Bikini Thomas atangaza ko yagerageje kubihagarika inshuro nyinshi […]Irambuye

Rda U 17 1-1 Dusseldorf U17

Nyuma y’iminsi irindwi Amavubi U 17 amaze mu gihugu cy’Ubudage, kuri iki gicamunsi saa 18h00cyo kuwa 25 gicurasi 2011, yakinnye umukino wayo wa gicuti ku nshuro yayo yanyuma, n’ikipe ya Dusseldorf  U17 yaho mu gihugu cy’ubudage. Wari umukino wo kugerageza abahungu ba Richard Tardy ko bashoboye koko ubwo k’umunota wa 40 baje kwinjizwa igitego, igice […]Irambuye

Christine Lagarde arifuza kuyobora FMI

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2011, Ministre w’imari mu gihugu cy’ubufaransa, Christine Lagarde, yatangaje ko atanze candidature ye ku mwanya w’umuyobozi w’ikigega cy’imari cy’isi (FMI). Madamu Christine Lagarde atanze iyi candidature nyuma yaho uwari umuyobozi w’iki kigega, Dominique Strauss-Kahn, yeguriye kuri uyu mwanya kubera icyaha ashinjwa cyo gushaka gufata […]Irambuye

Maj.Majyambere ntabwo yafatiwe muri USA

Amakuru yavuzwe cyane kuri uyu mugoroba mu bitangazamakuru muri Espagne n’uko ngo Majoro Justus Majyambere yatawe muri yombi muri Leta z’unze ubumwe z’amerika, aya makuru akaba yahakanywe n’inzego za gisirikare ubwo umuseke.com wabibabazaga. Maj. Justus ngo yari amaze iminsi mu ruzinduko muri America koko, ariko kuri uyu wa mbere akaba yaragarutse mu Rwanda, bityo rero […]Irambuye

Agatha Kanziga yimwe ubuhungiro

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 gicurasi 2011 igihugu cy’ubufaransa kimye ubuhungiro umufasha w’uwahoze ari perezida w’U Rwanda Yuvenali HABYARIMANA,  Agathe Kanziga Habyarimana. Ahubwo ngo agomba kugezwa imbere y’urukiko rw’ i Paris kuwa 29 kamena 2011, kugirango rusuzume niba agomba koherezwa mu Rwanda nk’uko u Rwanda rwabisabye. Agathe Kanziga/Photo internet Tariki ya 4 Gicurasi uyu […]Irambuye

Obama yasuye famille William na Cate

Mu ruzindiko agirira mu bihugu by’ Iburayi, President Obama yahuye n’umwamikazi Elizabeth, akaba kandi anateganya guhura na minisitiri w’intebe, David Cameron. Obama aganira na William naho Cate na Michelle nabo kuruhande mu byabo Obama na Michelle bakaba basuye kandi urugo rushya rwa Price William na Catherine baboneraho umwanya wo kubifuriza urugo ruhire dore ko batari […]Irambuye

Impeta ikingira abagore SIDA mu mibonano

Impeta ya microbicide ifasha abagore kwirinda sida Kigali– Mu gihe ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’umuti Microbicide mu kurwanya agakoko gatera Sida bugeze ku kiciro cya 3, Projet Ubuzima ikorera ubushakashatsi kw’ ikoreshwa ry’ uyu muti iravugako nyuma y’igeragezwa mu gukoresha microbicide y’amavuta ku bantu batandukanye mu kiciro gishize, uyu muti uzafasha igitsina gore nka bumwe mu […]Irambuye

Habumugisha Ismael yitabye Imana

Habumugisha Ismael wakinnye mu makipe nka Atraco ndetse no mw’ikipe y’igihugu U20 yitabye imana aguye mu Bitaro I Nairobi muri Kenya. Habumugisha imbere yishimira igitego na bagenzi be Ismael yari umukinnyi w’ikipe ya Mohammedan SC muri Bangladesh, aho yagiye avuye mw’ikipe ya Atraco FC imaze gusenyuka. Ismael ngo yaba yazize indwara y’umugo yari amaranye igihe […]Irambuye

Waruzi Stade yabayeho bwambere mu Rwanda?

Stade y’i Rwinkwavu ngo yaba ariyo Stade ya mbere yabayeho mu Rwanda yubatswe ahagana mu mwaka w’1935, nkuko abo umuseke.com wahasanze babyemeza. Ubu ni mu karere ka Kayonza mu ntara y’uburasirazuba. Stade ya Rwinkwavu uyu munsi ntikoreshwa Iyi stade ngo yubakishijwe n’abazungu bari baraje gucukura amabuye y’agaciro aba cyane muri iki kibaya kinini, aha i […]Irambuye

en_USEnglish