Digiqole ad

Waruzi Stade yabayeho bwambere mu Rwanda?

Stade y’i Rwinkwavu ngo yaba ariyo Stade ya mbere yabayeho mu Rwanda yubatswe ahagana mu mwaka w’1935, nkuko abo umuseke.com wahasanze babyemeza. Ubu ni mu karere ka Kayonza mu ntara y’uburasirazuba.

Stade-ya-rwinkwavu

Stade ya Rwinkwavu uyu munsi ntikoreshwa

Iyi stade ngo yubakishijwe n’abazungu bari baraje gucukura amabuye y’agaciro aba cyane muri iki kibaya kinini, aha i Rwinkwavu hakaba hari hamaze kuba centre ikomeye cyane y’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Stade ya Rwinkwavu Mzee RUKANIKA twahasanze avugako itajyaga yuzura abantu (ko yari nini) kandi ko ntahandi yari yakayibona muri icyo gihe, ati: ” Nari umushoferi, najyaga Mwanza, najyaga Usumbura, najyaga Goma na Bukavu nkajya na za Masaka Uganda ariko nari ntarabona stade nk’iya hano i rwinkwavu icyo gihe muri za 50

Aba bazungu barimo uwitwa Dulois nkutwo twabibwiwe na mzehe RUKANIKA, wahageze avuye i Congo nk’umushoferi w’abazungu mu 1939, nubu akaba akihatuye, ngo nyuma Dulois yashinze ikipe yitwa Rwinkwavu FC yahakiniraga, izwimo abakinnyi bakomeye nka KIRENGA wishwe muri Genocide mu 1994.

Abana b’uyu Kirenga bakaba batuye nko muri 500m uvuye aho iyi stade yubatse. Kirenga bivugwa ko yavuye mw’ikipe ya Rwinkwavu akajya gukina mw’ikipe ya kiyovu Sport yo hambere.

Nubu ikibuga cyayo ni kiza cyane

Nubu ikibuga cyayo ni kiza cyane

Imwe mu mikino ikomeye yaberaga kuri iyi stade nkuko Mzee Rukanika, ukabakaba imyaka 90,  yabitubwiye ni imikino yahuzaga ikipe ya Rwinkwavu ndetse n’ikipe yitwa IMYAMBI y’i Musha atibagiwe n’AMASASU FC y’i Rutongo, nayo ni amakipe yashinzwe n’abazungu bacukuraga amabuye i Rutongo na Musha.

Rukanika avuga ko iyi mukino yahuruzaga n’abari batuye i Kibungo, Kayonza na za Rwamagana iriya Stade ikuzura.

Amarembera ya Rwinkavu FC no gusenyuka kw’iyi Stade intandaro ngo ni ubwo abazungu bamburwaga gucukura amabuye y’agaciro i Rwinkwavu bigahabwa ikigo cya REDEMI kititaga ku myidagaduro.

Abatuye Rwinkwavu bemeza ko aka gace kasubiye inyuma ugereranyije n’icyo gihe cyo hambere.

Muri tribune ya kera twahasanze utwana tw'udushumba

Muri tribune ya kera  utwana niho twicara twiragiriye inka

Amazamu ya kera nubu niyi akiriho

Aya mazamu ngo ni ayakera nubu akiriho

Ikibuga

kibuga-ubu-kirishamo-inka

Ikibuga ubu inka nizo zikirishamo

Jean Paul Gashumba/Uburasirazuba

Umuseke.com

7 Comments

  • ferwafa niyite kuri iyi stade izajye muri musee ya football nyarwanda niba koko yaba ariyo stade yambere koko.

  • Rwose turasaba umurenge, akarere iyi stade iherereyemo kuzamura ikibazo cyayo kikamenyekana niba aribyo koko. Njye nsanga ikwiye kwitabwaho kuko uretse no kuba yaba musee ya ftbl mu Rda yanajya mu mateka rusange y’igihugu. Kabisa abanyamakuru mudufashe kumenyekanisha iyi stade mu nzego zibishinzwe.

  • Iyi stade twayikiniyeho tukiri abana, amakipe ya Redemy, yadutizaga agapira tukicongera ruhago da! naho ubundi nibwo bwambere nari icaye muri tribune, nkaninjira mu rwambaririro, ndikumwe n’abakinnyi. byari hatari!

  • ikwiye kuvugururwa

  • Iyi stade urabona ko igifite nikibuga cyiza, ngorango ibura kuba haboneka uyitaho, ndetse byaba byiza abatuye kariya gace bongeye gushyiramo imbaraga hakaboneka ikipe ihakinira. Birababaje kubona Eastern Province nta kipe muri champiyona y’ikiciro cya mbere bagira kandi wumva ariho ruhago yatangiriye. Twizere ko Dr.Aisa azabikora nabyo doreko ubona afite gahunda yo guteza imbere aba baturage b’iriya ntara

  • ubuse amateka y’amakipe yaho ibikombe batwaraga byabaga biteye gute! Nugutanga nkinka 4 kuyabaga iyambere?

  • iki kibuga kirarita byinshi mu bikoreshwa nubwo ntawukitayeho

Comments are closed.

en_USEnglish