Obama yasuye famille William na Cate
Mu ruzindiko agirira mu bihugu by’ Iburayi, President Obama yahuye n’umwamikazi Elizabeth, akaba kandi anateganya guhura na minisitiri w’intebe, David Cameron.
Obama aganira na William naho Cate na Michelle nabo kuruhande mu byabo
Obama na Michelle bakaba basuye kandi urugo rushya rwa Price William na Catherine baboneraho umwanya wo kubifuriza urugo ruhire dore ko batari batumiwe mu bukwe bwa bino bikomangoma.
Ibiganiro bikomeye ariko biraba kuri uyu wa gatatu ubwo abo bayobozi b’ibihugu byombi bazaganira ku bibazo bya Afghanistan, Libya n’ubukungu bw’isi.
Mu nyandiko basohoye mu kinyamakuru The Times, perezida Obama na minisitiri w’intebe Cameron, bagaragaje ubushake bwabo bwo gushyigikira inkundura ya demokarasi mu bihugu by’abarabu.
Muri Salon kwa Prince William
Banasuye Queen Elizabeth
umuseke.com
6 Comments
ndabona bari bitaye ku mwamikazi cyane kurusha prince FIRIPO kandi ariwe mugabo mu rugo!
ibi bintu ni byiza pe!
@kiki
filipo buriya aburizwamo imbere ya elisabeth!
ikinyobeye ahubwo ni ibiganiro bya kate na michelle!ubundi abagore ko baganira abana none kate akaba ntawe yibitseho buriya bavuganye iki?
@pablo
ntubona se ko kate yarimo kumubwira ibintu by’imisatsi amwereka za puse!
We Pablo uziko ibitekerezo byawe bikiri hasi cyane? buriya urumva aho abagore bateraniye baba baganira ku bana gusa ni ukuvuga ko nta by’ iterambere se bavugana? uko kwaba ari uku minimusa igitsina gore Walker nta nawe ndabona nta gitekerezo aguhaye
Comments are closed.