Habumugisha Ismael yitabye Imana
Habumugisha Ismael wakinnye mu makipe nka Atraco ndetse no mw’ikipe y’igihugu U20 yitabye imana aguye mu Bitaro I Nairobi muri Kenya.
Habumugisha imbere yishimira igitego na bagenzi be
Ismael yari umukinnyi w’ikipe ya Mohammedan SC muri Bangladesh, aho yagiye avuye mw’ikipe ya Atraco FC imaze gusenyuka.
Ismael ngo yaba yazize indwara y’umugo yari amaranye igihe kinini dore ko yari amaze igihe kibarirwa mu mezi abiri adakina nkuko bigaragara kuri blog y’iyi kipe ya Mohammedan SC
Uyu musore wakinaga ari rutahizamu yitabye imana afite imyaka iri hagati ya 23 na 25 kuko tariki mukwezikwa 3 uyu mwaka yari yahamagawe mw’ikipe yabatarengeje imyaka 23 yiteguraga imikino Olympic y’i Londres 2012 (Ikaba yarasezerewe)
Habumugisha ukomoka i Rubavu aka yakinanaga na Uwilingiyimana Amani mu mujyi wa Dhaka muri Bangladesh.
Habumugisha iburyo na Amani bakinanaga i Dhaka
Habumugisha wa kabiri uturutse ibumoso mu bahagaze
Habumugisha Ismail Islam iburyo bwa Eto’o
Imana imwakire mu bayo
Chris Mexes
Umuseke.com
2 Comments
RIP.
Tubuze umukinnyi kabisa!!
RIP
Comments are closed.