Digiqole ad

Habumugisha Ismael yitabye Imana

Habumugisha Ismael wakinnye mu makipe nka Atraco ndetse no mw’ikipe y’igihugu U20 yitabye imana aguye mu Bitaro I Nairobi muri Kenya.

Habumugisha

Habumugisha imbere yishimira igitego na bagenzi be

Ismael yari umukinnyi w’ikipe ya Mohammedan SC muri Bangladesh, aho yagiye avuye mw’ikipe ya Atraco FC imaze gusenyuka.

Ismael ngo yaba yazize indwara y’umugo yari amaranye igihe kinini dore ko yari amaze igihe kibarirwa mu mezi abiri adakina nkuko bigaragara kuri blog y’iyi kipe ya Mohammedan SC

Uyu musore wakinaga ari rutahizamu yitabye imana afite imyaka iri hagati ya 23 na 25 kuko tariki mukwezikwa 3 uyu mwaka yari yahamagawe mw’ikipe yabatarengeje imyaka 23 yiteguraga imikino Olympic y’i Londres 2012 (Ikaba yarasezerewe)

Habumugisha ukomoka i Rubavu aka yakinanaga na Uwilingiyimana Amani mu mujyi wa Dhaka muri Bangladesh.

Habumugisha na Amani

Habumugisha iburyo na Amani bakinanaga i Dhaka


Habumugisha na Lomami

Habumugisha wa kabiri uturutse ibumoso mu bahagaze

Habumugisha-afatanye-na-Etoo

Habumugisha Ismail Islam iburyo bwa Eto’o

Imana imwakire mu bayo

Chris Mexes

Umuseke.com

 

2 Comments

  • RIP.
    Tubuze umukinnyi kabisa!!

  • RIP

Comments are closed.

en_USEnglish