Digiqole ad

Rda U 17 1-1 Dusseldorf U17

Nyuma y’iminsi irindwi Amavubi U 17 amaze mu gihugu cy’Ubudage, kuri iki gicamunsi saa 18h00cyo kuwa 25 gicurasi 2011, yakinnye umukino wayo wa gicuti ku nshuro yayo yanyuma, n’ikipe ya Dusseldorf  U17 yaho mu gihugu cy’ubudage.

Wari umukino wo kugerageza abahungu ba Richard Tardy ko bashoboye koko ubwo k’umunota wa 40 baje kwinjizwa igitego, igice kikarangira batarisyura. Nyuma yo kwinjira mukibuga asimbuye Timbingana, Mico k’umunota wa 80 yashyizemo igitego cyavuzags ubuhuha, igitego cyagaragaje ko Mico noneho ashoboye nyuma y’utubazo yari amazemo iminsi, Mico kuri ubu yazamuye uburyo bw’imikinire ye kimwe n’abandi bakinnyi.

Justin Mico niwe watsinze igitego
Justin Mico niwe watsinze igitego

Kuri uyu mukino hari abanyarwanda bari baje gutera ingabo mubitugu ikipe yabo twavuga nk’uwahoze akina mu mavubi Michel Kamanzi n’abandi batandukanye batuye aha mu budage. Uyu mukino wagaragje ko aba basore biteguye guhangana n’ikipr iyo ariyo yose yabanyura imbere, nkuko bamwe bagiye babitangaza nyuma y’umukino.

Uyu mukino utagaragayemo abasore nka Faustin Usengimana na Mugabo Albertkubw’impamvu z’imvune, urangiye hakurikiyeho ibirori byo kwizihiza

umunsi w’amavuko wa Marcel Nzarora aho naKizigenza ww’amavubi makuru ariwe Karekezi Olivier yari kumwe n’aba basore mubirori.


Umuseke.com

 

3 Comments

  • Aba bana mbafatiye iry’iburyo rwose kandi bazatsind ntibagire ubwoba! u Rwanda ruzandika andi mateka Habyarimana yabonaga nk’inzozi mu Rwakera!! courrage basore bacu!

  • Dusseldorf fc U-18 1-1 Rwanda U-17

  • Aya niyo mavubi kuko adwingana, nureke yayandi bari barahimbye amasazi. Keep it up basore, u’ll never walk alone nabonye banabahaye Diplomate ngo abaherekeze, buriya nyuma ya match ni Hip Hop game.

Comments are closed.

en_USEnglish