Digiqole ad

Christine Lagarde arifuza kuyobora FMI

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2011, Ministre w’imari mu gihugu cy’ubufaransa, Christine Lagarde, yatangaje ko atanze candidature ye ku mwanya w’umuyobozi w’ikigega cy’imari cy’isi (FMI).

Christine Lagarde

Madamu Christine Lagarde atanze iyi candidature nyuma yaho uwari umuyobozi w’iki kigega, Dominique Strauss-Kahn, yeguriye kuri uyu mwanya kubera icyaha ashinjwa cyo gushaka gufata ku ngufu umukozi wo muri Hotel muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Imbere y’imbaga y’abaturage, François Baroin, umuvugizi wa guverinoma y’ubufaransa, yatangaje ko iyi candidature ya Madamu Christine Lagarde ishyigikiwe n’igihugu cye cy’ubufaransa.

N’ubwo bigaragara ko kuri uyu mwanya, Madamu Christine Lagarde ashyigikiwe n’ibihugu byinshi, ngo ntibinoroshye guhitamo umuntu ugomba gusimbura Dominique Strauss-Kahn kuri uyu mwanya.

Gusa ariko ngo nubwo bitoroshye, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’akanama k’uburayi,  José Manuel Barroso, yatangaje ko bashyigikiye iyi candidature ya madamu Christine Lagarde.

Manuel Barroso yagize ati : ‘Akanama k’uburayi gakorana ku buryo budahambaye na FMI, ariko gafata ubushobozi ndetse n’ubushake bya Madamu Lagarde mu kwita ku bukungu bw’isi nk’ibintu bikomeye mu kuzuza inshingano za FMI ndetse no guhangana n’ihungabana n’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko mu mpera z’ukwezi gutaha kwa gatandatu umuyobozi mushya wa FMI azaba yamenyekanye. Candidtures zo zikaba zaratangiye gutangwa ku wa mbere tariki ya 23 Gicurasi 2011 zikazarangira gutangwa tariki ya 10 ukwezi gutaha.

Lagarde na DSK

Lagarde na Dominic Khan atarahura n’ibibazo/ Photo Internet 2010

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

 

en_USEnglish