Digiqole ad

Impeta ikingira abagore SIDA mu mibonano

Impeta ya microbicide ifasha abagore kwirinda sida

KigaliMu gihe ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’umuti Microbicide mu kurwanya agakoko gatera Sida bugeze ku kiciro cya 3, Projet Ubuzima ikorera ubushakashatsi kw’ ikoreshwa ry’ uyu muti iravugako nyuma y’igeragezwa mu gukoresha microbicide y’amavuta ku bantu batandukanye mu kiciro gishize, uyu muti uzafasha igitsina gore nka bumwe mu buryo bwo kwirinda agakoko gatera SIDA.

Impeata ikingira SIDA
Impeata ikingira SIDA

Ku cyiciro cya gatatu cy’ubu bushakashatsi,hateganyijwe ko buzakorerwa ku bagore 3000 bari hagati y’imyaka 18-40 batabana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida baturuka mu bihugu bitandukanye byatoranijwe aribyo Malawi,Africa y’epfo  Zimbabwe ndetse n’u Rwanda.

Hagati y’abagore 400 na 600 bazaba ari abanyarwandakazi. Muri ubu bushakashatsi kandi projet ubuzima yashyizeho itsinda ry’abakangurambaga bakangurira abanyarwandakazi kwitabira ubu bushakashatsi.

Umwe muri bo Grace Mukankuranga avugako ubu bushakashatsi bwitabirwa n’abantu benshi kandi ko nyuma yo gusobanukirwa n’ubu bushakashatsi babwitabira ku bushake bwabo.

Ku ruhande rwa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya sida cnls,ivugako mu gihe uyu muti uzaba ubashije gukoreshwa,ngo abagore n’abakobwa bazabasha kwirinda agakoko gatera sida,hatabayeho kujya impaka n’abo bakorana imibonano mpuzabitsina dore ko ubwumvikane kubyerekeye imibonano mpuza bitsina bukiri hasi mu muryango nyarwanda.nkuko bisobanurwa  n’umuyobozi mukuru wa CNLS Dr Anita Asiimwe.

Tubabwire ko ku kiciro cya 3 cy’ubu bushakashatsi,uyu muti wa microbicide uzakoreshwa uri mu ishusho y’impeta ishyirwa mu gitsina cy’umugore akaba ari impeta igizwe n’umuti ukoreshwa nka bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwirinda ubwandu bwa Sida mu gihe k’imibonano mpuzabitsina.

Aba bagore bazakorerwaho igeragezwa bakaba bazambikwa iyi mpeta nyuma bagakorana imibonanompuzabitsina n’abagabo babana n’agakoko gatera sida mu gihe kiri hagati  y’amezi 15  na 33 abakora ubushakashatsi bakazareba icyo byatanze. Ni ukuvuga ko nyuma yo gukoresha microbicide y’impeta bareba ko ba bagore banduye cyangwa batanduye agakoko gatera sida.

Ubu bushakashatsi bukazatangira mu kwezi kwa 6, ibizavamo bikazashyirwa ahagara nyuma y’ imyaka 3.

Claire U.
Umuseke.com

 

19 Comments

  • this is unethical ! ubwo se abazandura bazabaha iki ? nta mpamvu yo gukora igeragezwa ku bantu !

  • Nanjye ndabyibajije kabisa! Kereka niba bazabaha akayabo k’amafaranga! nayo kandi ntasimbura ubuzima buzima!

  • kubyerekeye niryo geragezwa ry’iyo mpeta, jye ndi mubantu bakurikiranye buriya bushakashatsi kandi na na bihuguwemo, ayo makuru sinzi aho yaturutse, nzi neza ko batazigera narimwe basaba abagore ngo bishore mu kuryamana n’abagabo kugirango barebe ko iyo mpeta ikora. ndashishikariza cyane ko abifuza kumenya uko ubwo bushakashatsi bukora, bajya aho ikigo gikora ubwo bushakashatsi kitwa Projet Ubuzima, gikorera mu Kiyovu kikabaha amakuru nyayo kandi cyakira umuntu wese wifuje kumenya uko bakora. ese mutekereza ko minisante ishobora kwemerera ikigo gikora ibintu nk’ibyo? ubwo ndagirango nabashishikarize kujya mushishoza kubyo mwumvise kandi mukababanza gukora ubushakashatsi. mukeneye abo mwabaza nabashakira contact zabo. murakoze

  • Mwiriwe,

    Ndi Umulisa Marie Michele, nkaba nshinzwe communication muri Projet Ubuzima.

    Nifuzaga ko mwadufasha tugakosora kuko nta narimwe abashakashatsi bashobora gusaba abitabiriye ubushakashatsi ngo bakorane imibonano mpuzabitsina n’abagabo babana n’agakoko gatera sida kuko ibyo byaba binyuranyije cyane na ethique cyagwa se n’amahame abashakashatsi bagenderaho ariyo kubaha(respecter) abitabiriye ubushakashatsi, kandi imwe mu gingo ya mbere abashakashatsi bagenderaho ari iyo kubungabunga ubuzima bw’umugore(la protection et la securité de la femme est la plus importante dans tous les recherches sur les microbicides.) Murumva ko rero ntaho twahera dushyira abagore mu bibazo byabatera kwandura.

    Kandi nkaba nibazako kubaha ibisobanuro kuri email bitaba bihagije, nagirango mbatumire kuri Projet Ubuzima kugirango tubashe kuganira tubahe ibisobanuro bihagije niba bishoboka.

    Ikindi kandi mwahamagara kuri 0788302073 niyo kuri reception. Cyangwa mugahamagara 0788439009 ni Marie Michele Umulisa

    Murakoze cyane.

    • umuntu aje aho kuri projet ubuzima yababona ,kuko ntago byunvikana ibintu umuseke wanditse ntago byunvikana,ese bo batekereje bakunva koko ko minisante yakemera ko abantu bishora mumibonano mpuza bitsina nabantu nanduye?twaba yurwanya se cg twaba dukwirakwiza ingezo mbi nge ndunva kubwange umuseke wabanza ukegera projet ubuzima hanyuma bakabona kuvuga niba ibyo bavuga ko ugomba kuryama nuwanduye aribyo.

      merci

  • None se Michelle ko uduhaye amakuru y’igice. Uravuga ko “…batazigera basaba abagore gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babana na SIDA kuko byaba binyuranije na ethique…” ariko rero ndabona wirinze kuvuga uburyo buzakoreshwa kugirango natwe abasomyi twisesengurire niba bwo bukurikije ethique…Ikindi nkusabaho ibisobanuro ni ukumeya impamvu nyakuri ituma muri iyi myaka 10 ishize abanyarwa baragiye bageragerezwaho gahunda nyinshi ndetse n’imiti imwe n’imwe….? Ikifuzo: ibi bintu uduhamagarira kuza kubaza kuri Head Quarters zanyu mujye mubishyira kuri website yanyu (nta banga ryagombye kubamo) maze abe ariho uzajya urangira abantu !

    Murakoze !

  • buriya se yambarwa te bako?

  • Ndi umwe mubakurikiranira hafi ubu bushakashatsi bw’Microbicides. Nuganiye Marie Micheli, ntabwo ubu bushakashatsi bukorwa kuri iyi mpeta irimo umuti wa Microbicides ishyirwa munda ibyara bukuraho ubundi buryo bukoreshwa mu kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera sida, ahubwo bugamije kubwuganira. Ntamamvu rero yatuma abantu bashorwa mubikorwa byabogerera amakuba yo kwandura.So ndahamya ko uwatanze ayo makuru yayumvize nabi.

  • ubushakashatsi turabwemera ariko mudusobanurire ko tuziko agakoko gatera sida kandura iyo habayeho gukomeretsanya mu mibonano , iyo mpeta izambarwa he izahurira he nizo bresure interne ?

  • Umulisa … ko utavuga uko muzabigenza ni ibiki? sobanura neza maze ubone kunyomoza umunyamakuru. Kuki ushaka ko tuguhamagara? ubundi ukuntu urukingo rugeragezwa bagutera microbes z’indwara none aba bantu bizagenda bite? Please mwikina n’ubuzima bw’abantu…Nizereko nawe ariko niba utaranduye uri mubazakorerwaho iryo geragezwa kugirango utange urugero rwiza!

    • Iyo umuntu agiye gukora ubushakashatsi bukorerwa ku bantu,abanza gusaba uburenganzira comité d’éthique ya Ministeri y’ubuzima. Kugirango yemererwe gukora ubwo bushakashatsi abanza gutanga icyitwa “protocole y’ubwo bushakashatsi, kandi muri iyo protocole yerekana uko ubushakashatsi buzakorwa,aho buzakorerwa n’abazabwitabira, kuburyo iyo komite ibonye ko bwamerera abantu nabi itamwemerera kubukora. Umulisa yagize neza gutumira abifuza bose gusobanukirwa uko projet Ubuzima ikora, kugirango ibamare impungenge.

      Philibert.

  • @ Umulisa,

    Usibye ko nzanakwihamagarira ariko biragaragara ko hari ibyo urimo guhisha abanyarwanda
    – Tubwire uko ubusahakashatsi buzakora
    – Tubwire impamvu bazageragereza ku Banyarwanda kuko jye nziko abayobozi bacu batanze abenegihugu ngo babe SAMPLES ku bushakashatsi kuri SIDA ibyo ntubihakane kuko ndabizi neza

    Ikindi nashakaga kwibariza kuki bageragereza ku banyarwanda imiti myinshi muribuka ya yindi bateraga mu nzu ngo yica imibu agatera abantu imitwe ?!!
    Mwitonde gukinira ku buzima bw’abantu

  • Nagirango nshimire uwanditse iyi nkuru yari yo pe! ariko igika cyanyuma yanditseho uko abyumva ntabwo yanditse uko ibintu biri. Burya rero ntawakubwira inkuru nka nyirayo gana kuri projet ubuzima umenye ukuri kose Ese wibwira ko Leta y’u Rwanda yabaye icyitegererezo mu byiza yakwemera amafuti yakorerwa kubanyarwanda ? Ashwi daa! Projet ubuzima ibyo ikora birazwi ni byiza ntibihungabanya na rimwe uburenganzira bwa muntu. Ubushakashatsi burasanzwe uko bukorwa birazwi Habamo ubushishozi rwose ! None rero bariya bitabira ubushakashatsi muri PU babanza kwigishwa uburyo bwo kwirinda kwandura bwose ndetse nta nta n’ushobora kujya mu bushakashatsiwese atazi ko agomba kwirinda ariko se wagizengo niko bose baba bazirinda! hari abacikwa bakaryamana n’abanduye bakabanduza uko niko abantu bateye hari n’abandi bakurikiza inama bagiriwe bakirinda. ushakashaka we icyo akora ni ugukurikirana Groupe y’abantu runaka bigishijwe kwirinda ndetse bakaba banahabwa n’udukingirizo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda bagahabwa na microbicide bakibutswa ko ikiri mu bushakashatsi ko bagomba kwirinda nk’ibisanzwe.Nyuma ya groupe ntihaburamo abitwararitse kwirinda n’abandi batitwararitse ibyo birasanzwe ubwo rero umushakashatsi nyuma y’igihe ashobora kumenya abirinze bakoresha microbicide byagenze gute? Ngubwo ubushakashatsi abatirinze bo byagenze gute? kandi aho urumva ko nta influence yigeze ibaho ngo umuntu ategekwe kuzaryamana n’ubana na VIH kugirango ubushakashatsi bukorwe.
    Ndangije nsaba abasomyi kujya bakoresha ubushishozi kuko uwandika ni umuntu ashobora kwibeshya rwose kiriya gika cya nyuma cy’iyi nkuru sicy na mba! egera PU bagusobanurire

  • Franchement iyi nkuru ishobora kuba itarimo ukuri ! ese ko uwayanditse atavuga aho yakuye aya makuru? i mean niba hari source yo muri projet ubuzima yakoresheje nayivuge!Nigeze kugirana ikiganiro n’umuntu ukora muri ibi bintu mu rwego mpuzamahanga! Niba mbyibuka neza , abakora ubushakashatsi kuri microbicide ( mu bihugu bitandukanye) ntabwo basaba abagore gukora imibonanno mpuzabistina. Ahubwo babukorera akenshi ku bagore basanzwe bakora imibonanno mpuzabitisna n’abantu benshi e.g abakora umwuga w’uburaya etc . Bityo apres quelques annes , bareba niba abo bagore bose nta wanduye , bakabagereranya na bagenzi babo batakorereje ubu buryo bwa microbicide!

  • Nitwa Julienne;ndi umwe mu bagize akanama njyishwanama ka Projet UBUZIMA.
    Ibyiza;mwakegera PU bakabaha amakuru menshi kandi nyayo kuko hari byinshi kandi byiza sosiyete nyarwanda iteze kuri ubwo bushakashatsi
    NKOSORE IGIKA CYA NYUMA:
    ntabwo basaba abagore gukora imibonanno mpuzabistina na ababana nubwandu; Ahubwo babukorera akenshi ku bagore basanzwe bakora imibonanno mpuzabitisna n’abantu benshi e.g abakora umwuga w’uburaya

    • Ko uburaya butemewe se mwabashyikirije ahubwo polisi ikabahana mukorana n’abantu bica amategeko ya leta!!!??

  • Banyakubahwa bo muri project ubuzima ikigaragara nuko namwe iyi gahunda mutayumvaga neza, ibyo mwabwiye abanyamakuru icyo gihe murashaka kubyapdating uyu munsi kuko icyo gihe you mislead journalists. Ahubwo nimutumeho press conf. Mubisobanure clearly.
    Aksanti

  • Mugeni,

    Wiriwe? Ese ibyo projet Ubuzima babwiye abanyamakuru waba warabikurikiye neza? kuburyo wemeza ko Projet itaba isobanukiwe neza gahund yayo? Nanjye nakugiraga inama yo kujya ushishoza ukagerageza gusobanukirwa statement y’umunyamakuru ku giti ke(nkuko byagaragaye muri article ya nditswe mu museke muri paragraphe yanyuma:
    ”Aba bagore bazakorerwaho igeragezwa bakaba bazambikwa iyi mpeta nyuma bagakorana imibonanompuzabitsina n’abagabo babana n’agakoko gatera sida mu gihe kiri hagati y’amezi 15 na 33 abakora ubushakashatsi bakazareba icyo byatanze.” Nibivugwa nabashinzwe gukora ubwo bushakashatsi.
    No kugerageza guha agaciro gakwiye ibyavuzwe na babikoramo, kuko nibaza ko ari nabo baba bafite information zukuri nka babishinzwe koko.
    Nkaba mboneyeho no gushimangira ko ntakibazo abantu bakora mu museke bakwiye kugira mugihe basobanura ibintu nkibi, birumvikana ko nta information bari bafite nyazo ariyo mpamvu nabo nabashikariza ko bashakisha amakuru nyayo arebana na clinical research, uko zikorwa. Kandi no kugira ubutwari bwo kuvuguruza amakuru mugihe basanze baribeshye.

    Murakoze kandi.

  • mujye mureka kujijisha abantu ubwo se ko iyo ugerajeje ikintu kiba positif cyangwa negatif ubwo banduye ntibyaba birangiye kandi ntabundi buryo bwo kumuvuza bafite ** batubwize ukuri niba ari ifaranga ritubutse bazatanga tubimenye kuko mutekutujijisha kuko ntituri abana.

Comments are closed.

en_USEnglish