Digiqole ad

Agatha Kanziga yimwe ubuhungiro

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 gicurasi 2011 igihugu cy’ubufaransa kimye ubuhungiro umufasha w’uwahoze ari perezida w’U Rwanda Yuvenali HABYARIMANA,  Agathe Kanziga Habyarimana. Ahubwo ngo agomba kugezwa imbere y’urukiko rw’ i Paris kuwa 29 kamena 2011, kugirango rusuzume niba agomba koherezwa mu Rwanda nk’uko u Rwanda rwabisabye.

Agathe-Kanziga-Habyarimana.

Agathe Kanziga/Photo internet

Tariki ya 4 Gicurasi uyu mwaka, Intara ya Essonne na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa nibwo byanze icyifuzo cya Agathe cyo guhabwa ubuhungiro mu bufaransa nk’uko byari byasabwe n’akanama kari gashinzwe gusuzuma icyo cyifuzo.

Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabyanditse ngo n’ubwo ubufaransa bwamwimye ubuhungiro ngo ashobora koherezwa mu bindi bihugu aho kuba yakoherezwa mu Rwanda.

Me Philippe Meilhac ushinzwe kuburanira Agathe Kanziga, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko ku wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2011 cyangwa se ku wa gatatu tariki ya 25 gicurasi agomba gusaba urukiko rwa Versailles ko rwahagarika isuzumwa ry’icyifuzo cy’u Rwanda cyo kuba Agathe Kanziga yakoherezwa mu Rwanda.

Urupfu rwa Juvenal Habyarimana, wari umugabo wa Agathe KANZIGA, tariki ya 06 Mata 1994, rukaba rufatwa nkaho arirwo rwakongeje jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

16 Comments

  • itahire, maze niba hari ibibi wakoze, uzabibazwa, niba kandi ari ntabyo, uzabaho neza mu Rwanda.

  • Wimubeshya naza bazamufunga kandi arengana

  • @Mulama:
    Ararengana se buriya ra?wabuzwa n’iki kubivuga se kandi mukimita umubyeyi wanyu,ibyo babyita kumira kuruhu kw’ikiondwe inka yarariwe keraaaa!! ariko sha murikirigita!iyo nkunguzi y’umugore muvuganira uzi ababyeyi bazima bapfuye kubwe? ariko mwakunamuye icumu koko? Ese amaraso yarabaryoheye kugeza aho mwumva ko agata arengana! ahubwo aho kuvuga ko arengana afazali mwavuga ikinanani cyarenganaga nubwo nabyo atari byo ariko mu kwaha haruta munnyo!!

    • Hi dodosi,sasa abo babyeyi ni bande? mbesi watanze urubanza mu gacaca akazaza ruhari hasigaye abamushinja gusa. mwavuga ibyo muzi bindi mukareka ra ho kubeshya. ngo yishe mugabo we, yishe nababyeyi. bivuge neza usobanura no ibitusi

      • @kaberuka:
        Hanyuma se ko wivugisha utyo ugirango iyo Gacaca uvuga iy iza kuba ari murwanda iba yaramurebeye izuba ! mba nkuroga da! ariko ko ahubwo iyo boss we aba akiriho ariwe wari gukatirwa myinshi kumurusha Ndavuga Agata!

  • Naze asange mugenzi we ingabire sha! nta blague mu Rwanda ariko ntimukange icyo mwahisemo kandi mujya gukora iyo choix ntawabaga abahagaze hejuru! nonese ugirango abazungu babashuka mwibwira ko batazanabigarika ? si abantu sha!gusa nazamusaba kugaruka yaragabanyije amarere kuko burya si buno ! cyangwa bazamujyane mu byaro iwabo akore tige! Erega shahu muba mwivugira ntacyaba ingurane y’abacu bashize iyo mutaka rero mba jye numva murimo muntera iseseme! aho jye nisiga nkisanga! muceceke aho rero!

  • Dore uko rureba n’ibyiso bibi! hamahamwe wunve, ingaruka z’icyaha, zitangire zikugereho sha. Abantu mwishe wowe na kikindi ngo ni kinanani, Imana izababaza aho mwabashyize, nicyo mwabahoraga. nushaka utahe iwanyu, usabe imababazi abo mwahemukiye, naho ubundi uzavuza induru ku gasi. asyiiiii weeee!

  • Nyagasani ibyaha nakoze byose ndabyanze, kuko binteranya nawe, kandi bikadutandukanya ari wowe untunga ukandengera itaka! kandi ndabyangira ko byicishije Yesu umwana wawe ukunda, n’abanyarwanda wiremeye, none dawe ntiwirengagize ibyo nkubwira ahubwo ubyunve ubyiteho. Amen

  • Ese yaje akemera icyaha agahabwa imbabazi cyangwa akarangiza igihano cye aho kwirirwa ayayana. Ese ubwo arumwa akunze ubuzima bwe kuruta Miriyoni yabanyarwanda yamarishirije kw’icumu.

  • It’s very hatari

  • yewewe nonehonabera ndumiwe,burya icyaha nigutya kijya kigira umuntu!
    aka ni akumiro pe mba ndoga rukimirana kabisa nahame hamwe y’unve uko bimera ahubwo njye ndabona ntacyo arimo abona y’arakwiye kuba ari inaha akajya yirirwa acukura imiferege,akora tige nabene wabo bose kandi akunva uko kwica bimera kandi noneho we agapha buhorobuhoro y’unva kugeza ubwo umwuka uzamushiramo,ndarumuciriye pe kabisa ntakundi kuko nawe yihaye kurucira abatariho urubanza maze amena amaraso yinzira karengane zitagira icyaha cyazicisa.
    sha kanziga we nushaka urire uhoore nuwagarura kinani nawe yabona ko mubikwiye fois 100000000000000000000000000000000000000……………..
    kandekere ntavaho ngucira urubanza kabiri kandi nubundi nabirangije.

  • ariko ariko ariko! nkuyu abona azahunga ubutabera kugeza ryari?!

  • uhh! ntibizoroha

  • oya sha ubwo se ushatse kuvuga ko abakora tg bose bari gupfa buhorobuhoro bazageraho bagashiramo umwuka bahagaze???? ubwo se turava tukajya he ni aruko bimeze mu rwanda rwacu? ahhha jye sindi ku1 nawe.cyakora tujye ……..

  • ururimi n’inyama yigenga burya muryemwivugira,gusa kandi IMANA niyo icya imanza zitabera,abapfuye bazahorane iruhuko ridashyira natwe twasigaye IMANA iduhe kubana tutaryaryana kugirango ibyabaye bitazongera ukundi……..!!!!!!!!???????

  • Ahaaaaaaaaaaaaa ariko abantu mwagiye mureka kuvuga ibyo mwiboneye, isi ntisakaye ururimi rurigenga ariko umuntu ni nk’undi Imana yo nyine ko ariyo izi niba ibyo bamurega yarabikoze cyangwa atarabikoze uyu munsi niwe ejo ni wowe kuko burya umuntu yibuka ejo hashize ariko ntamenye ejo hazaza akahakira uko haje nyine nimusigeho isi ntigira inyiturano kandi ushobora no gusanga abo yafashaga ai bo bashyiramo umunyu mwinshi muvuge muziga!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish