Month: <span>May 2011</span>

Pakistan-Abataliba mu guhorera Osama

Kuri uyu wa gatanu Abatalibans bigambye igitero cyagabwe ku mamodoka y’umwambasaderi wa USA  muri Pakistan ahitwa Peshawar,  mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu. Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, avuga ko umuvugizi wa ambassade ya USA muri Pakistan Alberto Rodriguez yatangaje ko nta munyamerika wigeze ahitanwa cyangwa se ngo akomeretswe n’iki gitero. Gusa ariko nkuko byatangajwen’umuyobozi […]Irambuye

U Rwanda-Ubugumba buri hagati 10 na 15 %.

Ubushakashatsi bwakozwe bugomba kwemezwa n’ikigo k’igihugu kibarurisha mibare, buragaragaza ko abashakanye hagati ya 10 na 15 ku ijana bashobora gufatwa n’ubugumba. Ministiri w’ubuzima Agnès Binagwaho wemeza ubu bushakashatsi, avuga ko mu gihe habonetse ko  abashakanye badashobora kubyara, abaganga babohereza ku bandi babizobereyemo. Ariko na none hari ubugumba mu Rwanda abaganga bashobora kwitaho kandi bugakira. Abashakanye […]Irambuye

Ivory coast- Ouattara yarahiye

Alassane Ouattara yarahiriye kuba perezida   i Yamoussoukro Kuri uyu wa gatandatu niho perezida Alassane Ouattara  yarahiriye kuyobora igihugu cya  Cote d’Ivoire  i Yamoussoukro, umugi w’ ubuyobozi   muri iki gihugu(Capitale administrative). Uyu muhango ukaba wari witabiriwe  na bamwe mu bayobozi bakuru   b’ ibihugu bya   afurika bagera kuri 20. Uyu muhango kandi ukaba witabiriwe  n’umunyamabanga mukuru wa […]Irambuye

Top 10-Abanyagitugu bishe abaturage benshi

Abaperezida bategekesheje igitugu bakaba n’abagome b’ibihe  byose ugendeye ku mubare w’abantu bishe igihe bari ku butegetsi. Bamwe mu baperezida barangwa no gufata imyanzuro iteye ubwoba, abandi ugasanga ni abaperezida babi, abandi nabo ugasanga bafite inyota yo kumena amaraso mu gihe abandi barangwa no kurimbura imbaga y’abantu. Aba tugiye kukugezaho ni abaperezida bakoze ubwicanyi budasanzwe mu […]Irambuye

Ibiciro bihanitse ku gukorera mu isoko rya butare

Abimuwe  mu isoko ry’umujyi wa Butare rijya kubakwa ubu bakaba  bacururiza mu nkengero baratangaza ko batorohewe n’ibiciro bihanitse basabwa kugirango babone aho bakorera mu isoko rishya. Aba bacuruzi nyamara ngo bakaba bari bahimuwe basezeranywa ko bazoroherezwa mu kubona aho bakorera isoko rimaze kubakwa. Kuwa 16 Gicurasi nibwo mu ruzinduko rwe mu karere ka Huye, Perezida […]Irambuye

KAMONYI-Haracyagaragara ikibazo cy’imirire mibi.

Kongera gushishikariza  abaturage gukora  uturima tw’igikoni  no kwitabira  gahunda z’ibikoni by’imidugudu , nibyo abakozi  bashinzwe imibereho myiza  y’abaturage mu karere ka Kamonyi   bagiye gukora , mu rwego rwo kurwanya imirire mibi  ikunze  kuvugwa  mu mirenge  imwe igize aka karere. Ikibazo cy’imirire mibi muri aka karere ni ikibazo gikunze kugaragara cyane nyamara iyo witegereje usanga aka […]Irambuye

Amajyaruguru- uruhare rw’abikorera muri girinka no guca nyakatsi

Imikoranire y’ubuyobozi n’abikorera mu ntara y’amajya ruguru irashimishije. ku itariki 21/1/2011 nibwo urugaga rw’abikorera na JADF bo mu mamjyarruguru bishyize hamwe bigira igitekerezo maze baza gukusanya amafaranga asaga 400.000.000 frw . ubwo ejo nijoro nibwo bashyikirije  nyakubahwa perezida PAULE KAGAME  cheque yayo mafaranga ibyo bikaba byabereye muri HOTEL SPORT VIEW i remera maze iyo cheque […]Irambuye

Abana b’ingagi 22 nibo bazitwa amazina

Musanze – Ku itariki ya 18 ukwezi kwa gatandatu, nibwo mu Rwanda hazaba umuhango wo kwita abana b’ingagi izina. Uyu muhango ukazabera mu Kinigi mu karere ka Musanze intara y’Amajyaraguru. Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya karindwi mu Rwanda, abana b’ingagi bagera kuri 22 niboazahabwa amazina.  Muri aba bana uko 22 babiri muri bo […]Irambuye

Abanyeshuri ba kaminuza mu buraya.

Ushobora kuba wibwira ko abakora umwuga w’uburaya ari abantu batigeze bagera mu ishuri cyangwa se  ukibwira ko aba nyeshuri biga mu mashuri yisumbuye( seconderi ) ari bo bashobora gushukika bityo bakaba bakwishora mu mvuga w’ubusambanyi. Nyamara  n’abanyeshuri biga  muri za kaminuza na bo bashobora gukora umwuga w’uburaya batitaye ku  bumenyi baba bafite ku bibi n’ingaruka […]Irambuye

Kubaka ubushobozi, gutanga serivise inoze.

Gusobanukirwa amategeko yerekeranye n’ibicuruzwa, binyura kuri za gasutamo zo mu bihugu bigize umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba, biturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bizatuma habaho kwihutisha gahunda zo kugenzura ibicuruzwa  no gukurura abashoramari muri ibi bihugu hamwe no guteza imbere umwuga w’abakozi ba za gasutamo. Ibi ni ibyagaragajwe kuri uyu Wakane, ubwo abakozi ba gasutamo […]Irambuye

en_USEnglish