Month: <span>April 2011</span>

Impanuka ikomeye i MUHANGA

Kuri  iki cyumweru kuri Pasika mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba nibwo i Muhanga ahitwa mu Cyakabiri habereye impanuka ikomeye aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyoto Double cabine. Photo: Bagerageza kuramira inkomere muri iyi mpanuka Muri iyi mpanuka hakomeretse cyane abantu benshi. Nkuko […]Irambuye

Inzu ya Gaddafi yarashwe

Ngo bazahagarara aruko Gaddafi yeguye TRIPOLI : Ingabo z’umuryango wa OTAN mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere zarashe ku nzu ya Colonel  Mouammar Kadhafi, iki gitero ngo kikaba gifatwa nk’icyari kigamije kumwivugana. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byabishyize ahagaragara, ushinzwe itangazamakuru wasabye ko amazina ye adatangazwa, yavuze ko iyi nzu Kadhafi yayikoreraga mo inama z’abaminisitiri. […]Irambuye

Huye:Abakoreye SORWAL mu gihirahiro

Nyuma y’uko noteri wa leta mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo atangaje ko hagiye gutezwa cyamunara imitungo y’uruganda rw’ibibiriti rwa SORWAL, ngo hishyurwe umwenda w’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta, abahoze ari abakozi barwo, barasaba kwishyurwa imyenda  uru ruganda rwahagaritse imirimo yarwo mu 2008 rutabishyuye. Muri uku kwezi kwa kane nibwo abahoze ari abakozi b’uruganda […]Irambuye

Imfungwa amagana zatorotse geraza

Amakuru atangazwa na AFP aravugako  abanyururu bagera kuri 470  biganjemo abayobozi b’abatalibani batorotse geraza banyuze mu muhora wacukuwe muri geraza iri  mumajyepfo y’umujyi wa Kandahar mw’ijoro ryakeye. Police ya Kandahar iratangaza ko imaze gufata 12 mubari batorotse gereza. Abatalibani bikaba bivugwako  aribo bacukuye uwo muhora ureshya na metero 320 munsi  yiyo gereza mu gihe cy’amezi […]Irambuye

Baracyafashwa kuva muri nyakatsi

Abakuwe  mu mazu ya nyakatsi  bo mu murenge wa Huye akarere ka Huye bavugako bamaze igihe kirekire baba mu buzima butaboroheye bitewe no kunyagirirwa mu mazu adasakaye, kuri ubu  baremezako baba bagiye kuva muri ubu buzima aho kuri uyu munsi ku bufatanye na AMI (ASSOCIATION Modeste et Innocent) umurenge wa Huye watanze amabati azasakara amazu […]Irambuye

Kureba TV cyane bitera umutima

Kureba televiziyo cyane  bishobora gutera indwara z’ umutima . Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wagatatu muri kaminuza y’I Sydney, mu gihugu cya Australiya bwerekena ko abana bakunda kureba cyane teviziyo, bishobora kubaviramo kurwara indwara z’umutima hakiri kare nk’umuvuduko w’amaraso cyangwa diyabete. Kubana bakoreweho ubushakashatsi bari hagati y’imyaka itandatu(6) n’irindwi(7), bakunda kureba igihe kinini teviziyo usanga […]Irambuye

USA ikwiye kuburanisha n’abandi

Martin Ngoga: “Amerika yagakwiye kuburanisha n’abandi bakekwaho jenoside” Ubucamanza bwo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika buremezako buzakomeza kuburanisha urubanza rwa Lazare Kobagaya ushinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku ruhande rw’u Rwanda rukaba  rusanga n’ubwo iyo ari intambwe ishimishije, gusa ngo ibi byarushaho kuba byiza haburamishijwe n’ abandi bakekwaho kugira uruhare […]Irambuye

Libye : imirwano irakomeje i Misrata

Abantu 12 nibo bayiguyemo  kuri uki cyumweru Imirwano yakomeje  gukara mu mujyi wa Misrata ikaba yahitanye abatari bake bo mu ruhande rw’ abigometse kuri ubu bamaze igihe cy’ amezi abiri barigaruriye uyu mugi wa  Misrata nyuma y’uko bawambuye abo mu ruhande  koloneli Kadhafi bahanganye . Iyi mirwano ikomeje kuvuza ubuhuha ugereranyije n’iyo  kuri uyu wa […]Irambuye

Indwara Salmonella typhi yibasiye ishuri

Indwara yibasiye ikigo cy’amashuri cya Mukinga yaramenyekanye. Mu kwezi kwa gatatu nibwo twabagejejeho inkuru y’indwara idasanzwe yagaragaye ku kigo cy’amashuri cya Mukinga mu murenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi aho abana 316 bari bafashwe, batatu muri bo bakaba baritabye Imana. Kugeza ubu, iyo ndwara ntabwo iracika gusa ngo noneho yaba yaramenyekanye. Avugana na […]Irambuye

U 17 yatsinze Auxerre 3-2

N’akavura kenshi, ikipe y’igihugu U 17 yabashije gutsinda ikipe ya Auxerre U20 ibitego 3-2, mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu nyuma ya Saa Sita. Ubundi byari biteganijwe ko dukina na U19, ariko byabaye ngombwa ko haboneka U20, Richard Tardy ahitamo ko nayo bayimuha agakina nayo nta kibazo. Umukino watangiye saa sita zuzuye waje kugaragaramo ingufu nyinshi, […]Irambuye

en_USEnglish