Digiqole ad

USA ikwiye kuburanisha n’abandi

Martin Ngoga: “Amerika yagakwiye kuburanisha n’abandi bakekwaho jenoside”

Ubucamanza bwo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika buremezako buzakomeza kuburanisha urubanza rwa Lazare Kobagaya ushinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku ruhande rw’u Rwanda rukaba  rusanga n’ubwo iyo ari intambwe ishimishije, gusa ngo ibi byarushaho kuba byiza haburamishijwe n’ abandi bakekwaho kugira uruhare muri jenoside bakidegembya muri kiriya gihugu.

Photo : Martin Ngoga umushinjacyaha mukuru (Photo internet)

Ibi byatangajwe n’ umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Newtimes cyasotse kuri iki cyumweru, ari nacyo dukesha iyi nkuru.

Mu cyumweru turangijje, Umucamanza Monti Belot yavugiye muri Leta ya Kansas Kobagaya atuyemo kuyu mugabo Kobagaya  agomba gukomeza gukurikiranwa ku byaha aregwa. Ibi bije kuburizamo icyemezo cyari  cyasabwe n’uregwa ndetse n’abamuburanira, aho bavugaga ko urwo rubanza rukwiye guhagarara, ngo kuko kuba leta y’Amerika irihira abatangabuhamya b’abanyarwanda ngo babashe kugera aho urubanza rubera bisa nka ruswa ngo  byanatuma batanga ubuhamya bushinja kandi mu by’ukuri ntacyo bafite cyo gushinja uregwa. Gusa Leta y’Amerika yo ivuga ko  yameye guha amafaranga y’urugendo abatangabuhamya no kubacumbikira ari ibintu bisanzwe, atari ruswa.

Ubuhamya bwatanzwe bwerekana ko Lazare Kobagaya yaba yarashishikarije  abicaga, aho yanabakanguriraga kwica abatutsi bashyizeho umwete.Aha ngo  ngo akaba yarabikoze hagati y’amatariki ya 15 Mata na 18 Nyakanga 1994.

Lazare Kobagaya afite imyaka 83 mu rubanza aburana ashinjwa kuba yaratanze amakuru atariyo ubwo mu gihe yakaga  ibyangomba byo gutura muri Amerika, aho yavuze ko yabaga i Burundi hagati ya 1993 na 1995, mu gihe ubutabera bwo  buvugako mu 1994 yari mu Rwanda, aha kandi  bukanavugako ndetse yagize n’ uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.

Gusa uregwa ahakana ibyo byaha byose nkuko byakabaye akavuga ko atigeze arangwa n’ivangura iryo ariryo ryose , haba mu guhora umuntu ubwoko bwe , akarere, ishyaka, idini, ubwenegihugu n’ibindi bitanya abantu bibaremamo amacakubiri.

Aramutse ahamwe n’ icyaha cyo kubeshya mu gusaba ubwenegihugu, yazahanishwa igifungo cy’imyaka 10, kwamburwa ubwenegihugu ndetse n’ amande y’ ibihumbi 250 by’ amadolari y’ Amanyamerika.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish