Digiqole ad

Impanuka ikomeye i MUHANGA

Kuri  iki cyumweru kuri Pasika mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba nibwo i Muhanga ahitwa mu Cyakabiri habereye impanuka ikomeye aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Toyoto Double cabine.

Photo: Bagerageza kuramira inkomere muri iyi mpanuka

Muri iyi mpanuka hakomeretse cyane abantu benshi. Nkuko twabitangarijwe n’aba bonye iyi mpanuka badutangarije ko iyi modoka ya Toyota Double cabine yari itwaye abaririmbyi bari bagiye kuri Centre culturel ya Muhanga mu giterane cy ivugabutumwa bo muri EGLISE VIVANTE, iyi modoka yagize ikibazo umupine umwe uratoboka bityo umwuka ushiramo bituma ita umurongo yagenderagamo igenda isatira Taxi yaritwaye abagenzi.

Imodoka zombi zangiritse cyane
Imodoka zombi zangiritse cyane
Abari muri izi modoka zombi bakomeretse bikabije
Abari muri izi modoka zombi bakomeretse bikabije

Iyi mpanuka yagaragayemo inkomere nyinshi zikaba zahise zijyanwa ku bitaro bikuru bya Kabgayi ari barimo guukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Turakomeza kubakuriranira uko ubuzima bw’aba komerekeye muri iyi mpanuka buhagaze tuboneyeko no kubihanganisha.

 

10 Comments

  • Umushoferi wari utwaye iyo double cabine yaraye yitabye Imana. RIP!

  • Imana ibane nabakomeretse kandi ikomeze imiryango yabo.

  • Birababaje pe abandi barenze 2 bitabye Imana ku bitaro bya Kabgayi

  • imana ibakire mubayo

  • i Muhanga haba abadayimoni benshi cyane abakristo bakwiye kujya kuhabohoza namwe nimwibaze se kuki mu Rwanda rwose ari ho hashirira abantu gusa bazize impanuka ntimukwiriye kubyibazaho? shitani arahakorera cyane . musenge musabe imana imbaraga

  • birababaje
    gusa abashoferi bagomba kugira ubushishozi cyane cyane mugihe cy iminsi mikuru
    bakomeze kwihangana

  • Imana ibakire mubayo abatabarutse.

  • ngwarayawe ntakurara mumubiri
    isi dutuye bamwe iragendibonsa
    twedusigaye ntitwumveko turusha
    abandi gusenga,Rurema atwara abo
    akeneye igihe abishkiye dawe umenye
    abana bawe uterereyo utwatsi.

  • Iyi mpanuka mu byukuri irerekana ko nta muntu upfa yabiteguye. bigaragara ko ko twese turi abakandida b`urupfu. umuntu apanga gahunda ze zose nyamara umuhanda ntimujya inama, aho umuntu adacyeka niho afatirwa. bityo rero twese nitumenye ko turi abagenzi. ari inshuti zawe, abakwanga, abagukunda, abukomokaho n`abagukomokaho twese tufite iherezo.

  • Baravugango iyo inkyende ziribupfe ibiti biranyerera!!!kandi ngo umwana uribupfe niyo wamuha ubugari bwanido ntacyamubuza gucaho!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish