Month: <span>April 2011</span>

Urukingo rwa Cancer y’umura bwa mbere

Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda  igiye gutangiza igikorwa cyo gukingira abana b’abakobwa batarengeje imyaka 12 kanseri y’inkondo y’umura kuko ngo arimwe mu ndwara zikomeye zica abagore n’abana babakobwa benshi mu Rwanda ndetse no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Iki gikorwa ngo kikaba kiri bukorerwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye mu Rwanda, […]Irambuye

Ingaruka mbi z’amashereka aguzwe

Ingaruka z’amashereka zashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa internet. Abahanga mu by’ubushakashatsi barasaba ababyeyi kuba maso mu gihe bonsa abana babo kuko ngo amashereka ashobora gutera indwara cyangwa akaba yagira microbe zishobora kwangiza ubuzima bw’umwana. Mu gihu cy’Ubufaransa, socite ishinzwe gutunganya amata ahabwa bavutse batagejeje igihe (les petits prématurés) iratangaza ko itewe impungenge n’umuco utari mwiza […]Irambuye

Ntagwabira yateje impinduka mu batoza

Intandaro: Jean Marie Ntagwabira kujya muri Rayon Sport Nyuma yo gutakaza abatoza bakuru aribo Ntagwabira Jean marie kuruhande rwa Kiyovu na Kalisa Francois ku ikipe ya la jeneusse, aba bombi bagahita berekeza mu ikipe ya Rayon sports, Ali Bizimungu ngo ashobora kugaruka muri Kiyovu naho Ruremesha we yaba ngo yamaze kwerekeza muri La jeunesse. Mu […]Irambuye

Umukinnyi Neymar yimanye amakuru

Umukinnyi Neymar yimanye amakuru ku bimuvugwaho. Uyu mukinnyi ukomoka muri Burezile aremeza ko agitekereza aho agomba kuzerekeza umwaka utaha. Neymar yatanzweho milliyoni 25 z’amapawundu, ngo abe yava muri Santos akinira iwabo ngo ajye muri Chelsea mu bwongereza. Uretse no kuba uyu mwana ku myaka ye 19,  ari umuhanga ngo yemerwa cyane n’umutoza Carlo Ancelotti. Photo: […]Irambuye

Yabeshye ko atwite kubera akazi

Umunyeshuri w’umukobwa wiga muri kaminuza ya Toppenisch High School y’i Washington iherereye muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yabeshye ko atwite mu gihe kingana n’amezi agera kuri atandatu  kugirango abashe kubona ibisubizo ku bibazo yibazaga ku mushinga yari afite  w’akazi. Gaby Rodriguez w’imyaka 17 wamenyekanye cyane muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, kubera ikinyoma cye, […]Irambuye

Manyinya nshya isembujwe Viagra!

Inzoga ikozwe muri Viagra ku isoko mu minsi mike! Mu gihugu cy’Ubwongereza, ku munsi w’ubukwe bw’igikomangoma William na Kate Middleton ni bwo iriya nzoga izamurikirwa abasomyi ndetse ngo amacupa atari make yatangiye kohererezwa kiriya gikomangoma. Mu by’ukuri urwengero rwiswe Royal Virility Performance rwashyiriweho umunsi w’ubukwe bw’igikomangoma William na Kate Middleton, buteganyijwe kuba kuya 29 z’uku […]Irambuye

Africa: Abaperezida 5 badakunda internet

Abaperezida 5 bo muri Africa badakunda gukoresha internet. Nubwo ikoranabuhanga rya internet rikomeje  gutera imbere muri Afrika, hari abakuru b’ibihugu bimwe na bimwe bumva ko ritabareba. Nyuma y’urutonde rugaragaza abaperezida 5 bo muri Afrika bakunda gukoresha cyane internet, cyane cyane zimwe mu mbuga zihuza abantu bagahana ibitekerezo nka Facebook na Twitter. Socialbakers.com rwasohoye urutonde rw’abaperezida batanu […]Irambuye

Irak: Abantu 10 bakomerekeye i Mossoul

Abantu  10 bakomerekeye mu mirwano  ahitwa Mossoul! Kuri uyu wa mbere   Abantu 10  nibo  bakomerekeye mu mirwano mu gace kitwa   Mossoul muri Iraki , imirwano ikaba yabaye hagati  y’ingabo zicunga umutekano muri iki gihugu  n’ abigaragambyaga batifuzako ingabo z’  Amerika   zava ku butaka bw’iki gihugu nkuko bitangazwa n’ abahamya babibonye ndetse n’ abaganga. Ingabo zirinda […]Irambuye

Moubarak mu bitaro bya gisirikare

Moubarak agiye koherezwa mu bitaro bya gisirikare! Caire –Umushinjacyaha mukuru wo mu gihugu cya misiri Abdel Maguid Mahmoud, yasabye ko uwari perezida w’iki gihugu ko yaba yoherejwe  mu bitaro bya gisirikare mbere y’uko ibitaro bya gereza  bya ahitwa  Tora byaba nabyo birimo  byitegura kumwakira. Nkuko bitangazwa N’ibirontaramakuru Xinhuanet dukesha, iyi nkuru uyu mucamanza arasaba minisitiri […]Irambuye

Musha: Ikibazo cy’isoko rya Kawa

Musha: Abanyamuryango ba Cooperative Buhanga Cofee  bafite ikibazo cy’aho kugemura Kawa Abanyamuryango ba Cooperative Buhanga Cofee  iherereye mu kagari ka Kinama umurenge wa Musha akarere ka Gisagara  barinubira kuba ngo batakigemura kawa yabo nk’uko bisanzwe biturutse ku bibazo uruganda rusanzwe ruyibagurira rwagize bikaba bibatera igihombo gikomeye. Bamwe muri abo banyamuryango bavuganye n’ Umuseke .com batangaje […]Irambuye

en_USEnglish