Libye : imirwano irakomeje i Misrata
Abantu 12 nibo bayiguyemo kuri uki cyumweru Imirwano yakomeje gukara mu mujyi wa Misrata ikaba yahitanye abatari bake bo mu ruhande rw’ abigometse kuri ubu bamaze igihe cy’ amezi abiri barigaruriye uyu mugi wa Misrata nyuma y’uko bawambuye abo mu ruhande koloneli Kadhafi bahanganye .
Iyi mirwano ikomeje kuvuza ubuhuha ugereranyije n’iyo kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru kirangiye ngo yagabanije ubukana kuri iki cyumweru. Gusa hagati aho abantu 12 nibo baguye muri iyo mirwano abasaga 60 bo bakaba bayikorekayemo.
Photo internet: Abarwanyi i Misrata
Kuri uyu wa gatandatu abasaga 28 nibo nibura baguye muri iyi mirwano nkuko bitangazwa n’umwe mu baganga naho amajana y’ abantu nayo akaba yarakomeretse. Ibi byegeranyo bikaba aribyo bigaragarako bikomeye by’ abamaze kugwa muri iyi ntambara mu gihe gito. Mu mezi abiri impuzandengo (moyenne) y’ abaguye muri iyi ntabara ikaba yaragaragaje ko nibura abantu 11 aribo bapfa buri munsi bazize iyi mirwano.
Kuri uyu wa gatandatu mu ijoro ry’icyumweru kirangiye umunyamakuru w’Umufaransa ufite ibimuranga bitatangajwe nawe akaba yakomeretse bikomeye aho yanajyanywe mu bitaro kubagwa gusa ngo ubu akaba arimo yoroherwa nkuko bitangazwa n’ abayobora ibitaro yoherejwemo.
Gusa hagati aho ibirontaramakuru byo muri Tunisiya TAP, byo byatangaje ko abantu 90 aribo bakomeretse harimo bane b’ indembe bakuwe muri Misrata batwawe n’ ubwato bwo mu gihugu cya Qatari bwerekezaga ahitwa Sousse, mu mugi rwagati wa Tuniziya. Ubu bwato bukaba bwatabaye kandi abasaga 138 : harimo 127 bo muri Libiya na 11 bo muri Tuniziya .
Muri iri joro rishyira ku cyumweru kandi ibisasu 2 bikaba byaraturitse byikurikiranya hari mu ma saa 02h30, ndetse humvikana n’ iraswa by’ ibisasu byo mu bwoko bwa rokete grad. Abasirikare ba Kadhafi ubwo bakomezaga kurwana barekeza mu mujyi wa Misrata 2 muri bo bakaba bafashwe kandi basanga bakomeretse bakaba kandi batangajeko morali yabo yari yabashiranye kandi ko babuze aho bakura intwaro ndetse abakuru babo bo bakaba bahunze.
Kuri uyu wa gatandatu w’ icyumweru kirangiye umuvugizi w ‘intagorwa zigometse kuri Kadhafi akabayari yaratangaje ko Misrata iri mu maboko yabo ko kandi ingabo za Kadhafi zahunze kandi zikareka inkambi zazo gusa ku ruhande rwo kwa Kadhafi bo bakavugako baretse ibikorwa byabo bya gisikare muri ako gace ku mpavu zabo .
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com
1 Comment
Ariko se koo ibi bintu biraherera he?
Kumugani wa Papa Benoit XVI, abantu baragumya gupfa hakwiye ibiganiro n’ abahungira ku mugabane w’ i burayi bagahabwa karibu.
Nzaba ndeba ako ubukunzi bw’ ubutegetsi muri iyi si byitwa inyungu za rubanda.
Comments are closed.