Digiqole ad

Kureba TV cyane bitera umutima

Kureba televiziyo cyane  bishobora gutera indwara z’ umutima .

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wagatatu muri kaminuza y’I Sydney, mu gihugu cya Australiya bwerekena ko abana bakunda kureba cyane teviziyo, bishobora kubaviramo kurwara indwara z’umutima hakiri kare nk’umuvuduko w’amaraso cyangwa diyabete.

Kubana bakoreweho ubushakashatsi bari hagati y’imyaka itandatu(6) n’irindwi(7), bakunda kureba igihe kinini teviziyo usanga bafite udutsi duto inyuma y’amaso. Uku kugira udutsi duto biratinda bikaba intandaro z’indwara z’umutima harimo umuvuduko mwinshi w’amaraso na diyabete.

Dr Bamini Gopinath,umwe mu bakoze ubushakashatsi avuga ko ababyeyi bakwiye gushishikariza abana babo imirimo n’imyitozo ngororangingo, aho kubareka ngo bicare umwanya muremure bareba televiziyo. Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Journal of the American Heart Association, bwakorewe kubana 1.500 bari hagati y’imyaka itandatu n’irindwi bo mu mashuli abanza 34 mu murwa mukuru wa Australiya Sydney.

Aba bana bahabwaga isaha imwe n’iminota 9 ku munsi bareba televiziyo n’iminota 36 bakurikira ibikorwa bitandukanye. Abakurikiranaga ibikorwa bitandukanye wasangaga  udutsi dutembereza amaraso mu ngingo ari tunini kurusha abamara umwanya bareba televiziyo. Dr Bamini Gopinath avuga ko imwe mu myifatire itari myiza kubuzima, ishobora gutuma habaho kugenda buhoro k’amaraso, ari nabyo bishobora gutera indwara z’umutima nyuma.

Dr Bamini Gopinath akomeza avuga ko kureba cyane televiziyo bituma Umuntu adakora imyitozo ngororangingo, kumenyera igaburo ritari ryiza kuko akenshi arifata mu gihe kidakwiriye no kwiyongera mu biro.

NGENZI Thomas
Umuseke.com

en_USEnglish