Digiqole ad

Huye:Abakoreye SORWAL mu gihirahiro

Nyuma y’uko noteri wa leta mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo atangaje ko hagiye gutezwa cyamunara imitungo y’uruganda rw’ibibiriti rwa SORWAL, ngo hishyurwe umwenda w’imisoro uru ruganda rubereyemo Leta, abahoze ari abakozi barwo, barasaba kwishyurwa imyenda  uru ruganda rwahagaritse imirimo yarwo mu 2008 rutabishyuye.

Muri uku kwezi kwa kane nibwo abahoze ari abakozi b’uruganda SORWAL ruherereye i Huye, bavuga ko babonye itangazo ryatanzwe na noteri wa leta mu karere ka Huye rivuga ko uru ruganda rugiye gutezwa cyamunara bisabwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Aurhority) kugira ngo hishyurwe imisoro uru ruganda rubereyemo leta. Nyamara ariko ngo ntakigeze kivugwa ku mafaranga yabo arimo n’imishahara y’amezi 6 batishyuwe.

Bamwe muri aba bakozi baganiriye n’umuseke.com batangaza ko bajya guhagarikwa ku kazi hari tariki ya 15 Gashyantare 2008, bakaba bari bamaze amezi bavuga ko arenga 6 badahembwa aho babwiwe ko bazongera guhamagarwa mu kazi. Nyamara ngo si ko byagenze kuko uruganda SORWAL rukora ibibiriti rwaje gufunga imiryango.

Ndamage anastase w’imyaka 57 ni umwe mu bahoze bakorera SORWAL, yagize ati  “Twakoraga turi abakozi basaga 150, ruza kugenda rucumbagira kugeza aho ruje gufunga imiryango rutatwishyuye amafaranga yacu y’amezi 6 kugeza n’ubu. Imyaka 2 irashize ntawe uraduhamagara ngo tugaruke mu kazi kandi ntibanatwishyura amafaranga yacu.”

Aba bakozi kandi bavuga ko batasibye gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Huye kubishyuriza amafaranga yabo nyuma yo kubona ko batitaweho mu bazishyurwa rumaze kugurishwa. Kayitakirwa Gonzague ati “ Njyewe ku giti cyanjye nari nafite ideni rya banque populaire (banki y’abaturage) none  twumvise ko uruganda rugiye gutezwa cyamunara bisabwe narwanda revenue  twebwe rero ubwo twaba tuviriyemo aho. Ikibazo cyacu ntaho tutakigejeje haba ku muvunyi, no muri minisiteri y’inganda, twagiye ku karere (Huye), kwa meya (mayor) nta gisubizo twabonye. Turifuza ko babanza bakatwishyura kuko amategeko agenga umurimo muri journal officiel (igazeti ya leta) yo kuwa  27 Gicurasi  2009 muri  article (ingingo) ya 85 iyo uruganda ruhombye umuntu wa mbere ubanza kwishyurwa ni umukozi hakabona kwishyurwa undi uwo ariwe wese uberewemo imyenda.”

Uruganda SORWAL nyuma y'inyaka 2 rwarahagaze
Uruganda SORWAL nyuma y'inyaka 2 rwarahagaze

Nyamara ariko kuri ubu amakuru dukesha bamwe muri aba bakozi avuga ko itariki y’icyamunara yageze ntihagire igikorwa ubu bakaba bawirwa ko uruganda rugiye kuzahurwa ruagakomeza imrimo yarw. Hagati aho ariko ngo  bakomeje guhera mu gihirahiro kubwo kuba ntacyo babwirwa ku bijyanye n’imyenda yabo bemeza ko imaze igihe kirekire.

Tuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye. avuga ko ikibazo cy’aba baturage bafitiwe imyenda n’uru ruganda kiri mu nzego zitandukanye harimo n’ubuyobozi bw’akarere abereye umuyobozi.

 

Muzuka yagize ati “ Icyamunara kugeza ubu ntikiraba  ariko turahamya tudashidikanya ko ikibazo cy’abaturage tuzagikurikirana kugira ngobishyurwe. Ikibazo cy’abaturage baberewemo imyenda turagikurikirana kandi n’inzego nyinshi cyamaze kugerayo. Ibizakorwa byose haba kuba ruriya ruganda rwazabona umuntu urugura hazitabwa ku bahoze barukorera ariko ikigenderewe ni uko rwongera rugakora n’abanyarwanda bose by’umwihariko abatuye aka karere rukabateza imbere haba mu buryo bw’akazi n’ibindi.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi dusoza nibwo Noteri wa leta mu karere ka Huye bisabwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yari yatangaje ko uruganda rukora ibibiriti SORWAL rugiye gutezwa cyamunara nyuma y’uko rwananiwe kwishyura imisoro ya leta. Abahoze ari abakozi b’uru ruganda bakaba batarasibye kugaragaza ingorane zo kuba ntakivugwa ku myenda yabo batishyuwe ubwo rwafungaga imiryango. Nyuma y’uko icyamunara kitabaye aba bakozi bavuga ko amafaranga yabo amaze igihe gisaga imyaka 2 bakomeje gusaba ababishinzwe kubarenganura.

Ahakoreraga uruganda SORWAL

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

1 Comment

  • umukozi aberwa n’impembo

Comments are closed.

en_USEnglish