Imfungwa amagana zatorotse geraza
Amakuru atangazwa na AFP aravugako abanyururu bagera kuri 470 biganjemo abayobozi b’abatalibani batorotse geraza banyuze mu muhora wacukuwe muri geraza iri mumajyepfo y’umujyi wa Kandahar mw’ijoro ryakeye.
Police ya Kandahar iratangaza ko imaze gufata 12 mubari batorotse gereza.
Abatalibani bikaba bivugwako aribo bacukuye uwo muhora ureshya na metero 320 munsi yiyo gereza mu gihe cy’amezi atanu banyuze kuruhande rw’ ibirindiro bya gereza.
Umuvugizi w’abatalibani Zabiullah Mujahid yavuzeko bawucukuye baturutse kunzu iri mu majyepfo ya gereza, babifashijwemo n’inzobere mu bwibatsi (Ingeneers) ndetse ko bari bafite n’ibikoresho bihagije. Itaka ryavuye muri uyu muhora muremure Mujahid avuga ko barigurishaga mu masoko y’i Kandahar.
Mujahid yavuze ko gutorokeshwa infungwa ngo byatangiye ahagana saa saba z’ijoro, kugeza saa kumi zo kuri uyu wa mbere, ngo byakozwe mw’ibanga kuko no muri gereza hari aba chef b’abataliban ari nabo bahereweho mu gucikishwa. Benshi ngo bari basinziriye kuburyo bakoraga kuri buri umwe bucece, ngo hatagira akavuyo cyangwa urusaku ruvuka abarinzi bakabimenya.
Umuvugizi wa leta ya Afghanistan yavuze ko ibi ari urukozasoni ku barinzi ba gereza ya Kandahar, ko iri kosa ridakwiye kwihanganirwa no kuzasubira.
Mu 2008 nibwo muri iyi gereza nanone hari habaye ibohozwa ry’abatalibani muri iki gihe bakaba bari bashenye urukuta baratotoka.
Oscar N
Umuseke.com