Digiqole ad

Indwara Salmonella typhi yibasiye ishuri

Indwara yibasiye ikigo cy’amashuri cya Mukinga yaramenyekanye.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo twabagejejeho inkuru y’indwara idasanzwe yagaragaye ku kigo cy’amashuri cya Mukinga mu murenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi aho abana 316 bari bafashwe, batatu muri bo bakaba baritabye Imana.

Kugeza ubu, iyo ndwara ntabwo iracika gusa ngo noneho yaba yaramenyekanye. Avugana na Radio salus, Camille NSABIMANA muganga mukuru ku kigo nderabuzima cya Mugina cyakiriye abo bana, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe na Laboratoire Nationale bwasanze iyo ndwara ari Salmonella typhi, ikaba yandurira mu kanwa.

Nubwo ariko iyo ndwara yamenyekanye kugeza n’ubu hari abanyeshuri bakiri gufata imiti nkuko muganga NSABIMANA abitangaza.

“Bigenda bigabanuka, ubu hagenda haza babiri, batatu, cyane cyane abo twagiye duha imiti bakayifata nabi, noneho bigatuma badakira vuba,” Muganga NSABIMANA.

Nkuko urubuga rwa internet rwa Wikipedia rubigaragaza, iyi ndwara ngo yaba yandura inyuze mu kanwa aho umuntu uyirwaye ashobora kwanduza undi bitewe n’isuku nke, ndetse ngo ikaba yanatuma arwara indi ndwara izwi ku izina rya typhoid.

Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish